Kigali

Ni umu ADEPR: Umubyeyi w'imyaka 54 yahishuye ko Igisupusupu yatumye akora indirimbo z'ubuzima busanzwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/09/2023 10:40
0


Umuhanzikazi wahoze ari umujandarume yavuze ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakoraga ziyongereyemo izijyanye n'ubuzima busanzwe kubera Igisupusupu watumye azitinyuka.



Umuhanzikazi Mukaturibo Drothee uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko yatangiye gukora indirimbo zivuga ku buzima busanzwe mu gihe amaze imyaka 18 akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mukaturibo Drothee ufite imyaka 54 avuga ko Nsengiyumva François bita Igisupusupu yatumye atinyuka gukora izo ndirimbo. Yatangiye gukora umuziki akuze kubera ibyo yasezeranyaga Imana ko azayikorere nyuma yo kurukoka urupfu ubwo yari mu myitozo ya gisirikare mu Bigogwe.

Ati: "Ubwo twari mu myitozo y'abakobwa bari binjijwe muri bajandarumeri y'Igihugu ('Gendarmerie National' niyo yahindutse Polisi y'u Rwanda) ahitwa Kenyera ukomeze, buri muntu yagombaga kuzamuka ku migozi noneho yagera hejuru y'urutare akamanuka hasi. 

Njyewe nanazamutse ku mugozi ku rutare ruri ahitwaga Kenyera ukomeze nuko ngeze hafi ku gasongero ndahagama bisaba ko abadutozaga bamanurayo."

Mukaturibo akomeza avuga ko ubwo yarokokeraga ahitwa Kenyera ukomeze, yiyemeje kuzakorera Imana akaba ariyo mpamvu akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Ati: "Abadukoreshaga imyitozo bamaze kumanura bongeye kuzamura ku mugozi ariko noneho ngerayo ndongera ndamanuka, ariko maze gutsinda, abadukoreshaga aho gushima Imana bankubise inkoni nyinshi.

Kubera ibyambayeho nabwiye Imana ko nzayikorera. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuye muri Kongo aho twari twarahungiye, nahise njya mu bacungagereza ndetse ndanakizwa mu Itorero rya ADEPR. Nyuma yo gukizwa, nibutse ko nabwiye Imana ko nzayikorera ni bwo natangiye kuririmba ariko ndirimba imbonankubone (Live)."

Uyu muhanzikazi avuga amaze igihe kinini akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye aririmba imbonankubone (Live). Ati: "Indirimbo za mbere nk'iyo bita "Yefuta arangije urugamba" naziririmbaga zitarakorewe muri sitidiyo ahubwo naziririmbaga mu buryo bw'imbonankubone (Live). 

Nyuma nagiye gukoresha disikete (Disquette) zamfashaga kuririmba, bambwira ko zitakibaho noneho amafaranga nazanye bayankoreramo indirimbo muri sitidiyo nuko nakoze indirimbo z'amajwi." Mukaturibo avuga ko yamaze guhindura uburyo bwo gukora umuziki kubera umuhanzi bita Igisupusupu wamamaye kandi akuze.

Yagize ati: "Ubu ntabwo nkikora indirimbo ziririmbwa mu nsengero ahubwo natangiye no gukora izijyanye n'ubukwe ndetse n'izivuga ku buzima busanzwe ariko zibanda ku iterambere n'umuco. Impamvu natinze gukora izindi ndirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana ni uko Itorero rya ADEPR mbere ritabyemeraga ariko harimo no kwitinyuka kuko natinyaga kuziririmba ."

Mukaturibo avuga ko Igisupusupu yamutinyuye kuririmba indirimbo  zivuga ku buzima  busanzwe

Yagize ati" Numvaga nakora indirimbo z'ubuzima busanzwe ariko nkitinya. Nibazaga uko umukecuru yaririmba bamwita umusitari ariko mbonye Igisupusupu aririmba bagakunda indirimbo ze kandi akuze, nanjye ndatinyuka. Ubu namaze gutangira kuririmbira abageni ndetse bakoze indirimbo ivuga iterambere ry'umugore kandi nabonye abantu barazikunze cyane."

Uwo muhanzikazi ubu yatangiye gufasha abana biga mu mashuri yisumbuye bashaka kuririmba ku buryo hari Itsinda ry'abakobwa bane yatangiye gutoza kuririmba.

Mukaturibo Drothee yinjiye mu mutwe Gendarmerie National mu 1989 ndetse amara imyaka 8 ari umucungagereza muri Gereza yahoze yitwa iya Nsinda ubu akaba mu igororero rya Rwamagana. 

Uwo muhanzikazi asaba abakunzi b'umuziki kumushyigikira bakareba ibihangano bye banyuze kuri shene ya YouTube yitwa Isimbi A Tv 

ADEPR yibarutse umuhanzikazi w'umuhanga cyane uririmba indirimbo z'ubuzima busanzwe

REBA INDIRIMBO YE YISE "INDAMUTSO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND