RFL
Kigali

Hongewemo igitaramo kimwe! Abahanzi 5 muri MTN Iwacu Muzika Festival bagiye gutaramira i Burera

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:18/09/2023 19:18
0


Abahanzi 5 b'intoranwa muri MTN Iwacu Muzika Festival ari bo Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Afrique na Niyo Bosco, bagiye gutaramira i Burera.



Mu busanzwe, akarere ka Burera ntabwo kari gasanzwe kari muri gahunda yo gutaramirwa n'abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco rya Iwacu Muzika ry'uyu mwaka, ahubwo uturere twari muri gahunda ni Musanze, Huye, Ngoma n'Umujyi wa Kigali.

Gusa kuri iyi nshuro, Burera nayo ikaba yiyongereye muri gahunda yo gutaramirwa. Iki gitaramo kikazaba tariki ya 20 Nzeri 2023, kikazabera ahazwi nka Rugarama.

Kwinjira muri Iki gitaramo, ahasanzwe ni Ubuntu ndetse n'ibihumbi bitatu (3,000 Rwf) mu myanya ya VIP hakishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa Momo Pay gusa, kuri Code: 999444 kuri Kompanyi ya East African Promoters (EAP). Iki gitaramo kikazatangira ku isaha ya saa sita zuzuye z'amanywa.

Muri iri serukiramuco ry'uyu mwaka, abahanzi bateganijwe kuzasusurutsa abaturarwanda ni: Bruce Melody, Bwiza, Riderman, Chris Eazy, Niyo Bosco, Alyn Sano, Afrique ndetse na Bushari.

Iwacu Muzika Festival ni ibitaramo bizazenguruka intara zose zigize igihugu ndetse n'umujyi wa Kigali. Byaherukaga gukorwa imbonankubone mu mwaka wa 2019 mbere ya COVID-19, ari nabwo byari bitangiye ariko nyuma bigakomereza kuri Televiziyo Rwanda.

Akarere ka Burera kiyongereye mu turere tuzataramirwa

Uko abahanzi bose bazatarama muri uyu mwaka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND