Nk’uko bisanzwe, buri birori byose bigira umuyobozi ubiyoboye benshi bamenyereye ku izina rya MC (Master of Ceremony) cyangwa se umushyushyarugamba. No mu Rwanda rero abo bashyushyarugamba barahari kandi bumva neza ibyo bakora.
Mu bashyushyarugamba
benshi b’abahanga bo mu Rwanda, harimo abakunzwe kurusha abandi bitewe n’impamvu
zitandukanye zirimo ubuhanga n’ubunararibonye bwabo mu gushyushya ibirori,
tekiniki zabo mu gususurutsa abantu no kubafasha kuryoherwa n’ibindi.
Muri bo twagutoranirijemo
8 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda ari bo:
1.
Lion Imanzi
Niba usanzwe witabira
ibirori bitandukanye bibera mu mujyi wa Kigali ni ukuvuga ko uzi neza MC Lion Imanzi, ubimazemo imyaka isaga 20. Ubuhanga bwe mu gushyira ku murongo ibitaramo
n’ibindi birori bitandukanye ndetse n’ijwi rye rinogera amatwi ya benshi
byamugize ubukombe muri uyu mwuga ndetse binamuhesha amahirwe yo gukorera
amatangazo yamamaza Kompanyi zikomeye zo mu Rwanda.
Lion Imanzi yabaye MC
bwa mbere mu itangizwa ry’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2013, aba MC
mu itangizwa rya Primus Guma Guma Super Star ryashyizweho akadomo mu 2018
ndetse n’ibindi birori bikomeye.
2.
Anita Pendo
Anita Pendo, uzwiho
kugaragaza imbaraga zidasanzwe haba mu birori yabereye umushyushyarugamba no mu
kazi gasanzwe akora k’itangazamakuru, ni MC ukunze gususurutsa ibitaramo
byinshi mu Rwanda.
Ibi byanatumye atangira
kugirirwa icyizere n’abategura ibirori bikomeye haba abo mu Rwanda no hanze
yarwo. Anita Pendo yiyemereye ko umwuga wo kuba MC ariwe akunda kuruta iyindi
isanzwe harimo n’uwo kuba umunyamakuru wa Radio na televiziyo.
3.
MC Tino
MC Tino, ni umuntu
uzwiho gufatanya imirimo itandukanye kandi yose akayikora neza haba
ubunyamakuru, gukora umuziki no kuba umushushyarugamba mu birori bitandukanye.
Nubwo yakuze akunda umuziki cyane ariko urwenya rwe, uburyo azi gusetsa, kuririmba no kubyina byatumye aba umwe mu bashyushyarugamba beza u Rwanda rufite uyu munsi.
Benshi bavuga
ko muri uyu mwuga, MC Tino na Anita Pendo bafite akarushyo kubera uburyo bahuza
uwitabiriye ikirori barimo ntabe yatekereza gutaha.
4.
Lucky Nzeyimana
Uyu, asanzwe ari umunyamakuru
umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Televiziyo Rwanda. Ariko kandi
Lucky nawe ni umushushyarugamba ugaragara ku rutonde rw’abakunzwe kurusha
abandi muri uwo mwuga. Yakunze kugaragara mu birori bitandukanye birimo ibya
Miss Rwanda, Kwita Izina ingagi n’ibindi byinshi.
5.
Sandrine Isheja Butera
Yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye, ni umuhanga cyane mu kuyobora ibirori bikomeye, uwo nta wundi ni Sandrine Isheja umwe mu banyamakuru n’abashyushyarugamba bakunzwe cyane mu Rwanda.
Ku bw’ijwi rye ritangaje, Sandrine yahindutse ikimenyabose aho
yagiye yamamariza ibigo bikomeye mu Rwanda ari nako abategura ibirori bagenda
bamutera imboni bagaheraho banamuha akazi ko gususurutsa abitabiriye ibirori
byabo ibyo yatangiye acyiga i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda.
6.
David Bayingana
David Bayingana,
ubusanzwe amenyerewe mu gisata cy’imikino mu Rwanda cyane ko ari n’umwe mu
banyamakuru ba siporo babisobanukiwe cyane. Kubera ubunararibonye bwe muri
siporo, yagiye ayobora ibirori bitandukanye bifite aho bihuriye na
siporo birimo Tour du Rwanda, African Volleyball Championships, n’ibindi.
7.
Martina Abera Kabagambe
Uyu mukobwa ufite ubwiza
ndetse n’ijwi bikurura abatari bake nawe ari mu ba MC bato kandi b’abahanga
cyane u Rwanda rwibitseho. Martina Abera usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo
Rwanda mu makuru y’Icyongereza no mu biganiro bitandukanye kuri
Televiziyo Rwanda ishami ryayo rya kabiri [KC2] ni umwe mu bashyushyarugamba bagaragaye
cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda.
8.
Arthur Nkusi
Arthur Nkusi wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Kiss Fm, nawe ni umwe mu bantu bafite impano zitandukanye ariko muri zo akaba yishimira cyane umwuga wo kuba MC.
Athur unamenyerewe mu gutegura ibiganiro by’urwenya mu Rwanda, ndetse ufatwa nk’icyitegererezo kuri benshi yishimira urwego agezeho uyu munsi, aho yavuye mu kwamamaza ibintu bito akagera ku kuba MC w’ibitaramo bikomeye n’ibindi birori.
TANGA IGITECYEREZO