Umunyamuziki Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania, yegukanye igihembo cy'Umuhanzi w'Umugabo Mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba (Best Male East Africa) ahigitse abarimo Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni mu bihembo Afrimma
byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu
nyubako y’imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Byatanzwe hizihizwa
imyaka 10 yabyo, hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira
abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n’abandi
bakorera umuziki ku migabane y’indi ariko bakomoka muri Afurika.
Komite itegura ibi
bihembo ivuga ko ‘iyi sabukuru y’imyaka 10 bizihije ari ‘ikimenyetso cy’uruhare
rw’ibihembo rwa Afrimma mu muziki’.
Basobanura ko iyi myaka
yabaye urugendo rwiza rwo guteza imbere umuziki n’abahanzi muri rusange, yaba
abakizamuka, abamaze igihe, guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki bo mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi n’abandi.
Mu kwizihiza iyi
sabukuru, harebwe ku bihe by’ingenzi byaranze itangwa ry’ibi bihembo, kandi
harebwa icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.
Biteganyijwe ko kwizihiza
iyi sabukuru bizamara iminsi itatu, kandi bigahuzwa n’ibirori byo kumurika
imideli.
Diamond yegukanye
igikombe cya ‘Best Male Artist’ ahigitse Meddy [Umuhanzi rukumbi wari
uhagarariye u Rwanda], Lij Michael wo muri Ethiopia, Eddy Kenzo wo muri Uganda,
Mbosso, Harmonize na Diamond bo muri Tanzania, Single Dee wo muri Sudan y'Epfo,
Nyashinski wo muri Kenya ndetse na Bien-Aime wo muri Kenya.
Umukobwa witwa Nadia Mukami
wo muri Afurika y’Epfo niwe wegukanye igikombe cy’Umuhanzikazi Mwiza muri
Afurika y’Iburasirazuba (Best Female Artiste East Africa).
Nadia uzwi mu ndirimbo
nka ‘Maombi’ yahitse abarimo Zuchu ufashwa mu muziki na Diamond binyuze mu inzu
ifasha abahanzi mu bya muzika ya Wasafi. Yanditse kuri konti ye ya Instagram
abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki ko yabashije kwegukana igikombe.
Davido uheruka i Kigali
yegukanye igikombe cya Album y'umwaka 'Afrimma Album of the year' yahigitse
album ‘Fountain Baby’ ya Ammarae, ‘5TH Dimension’ ya Stonebwoy, ‘Ugcobo’ ya
Nomfundo Moh, ‘Boy Alone Deluxe’ ya Omah Lay, ‘Work of Art’ ya Asake, ‘London Ko’
ya Fatoumata Diawara na ‘Mass Country’ ya Aka.
Fabregas wo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwe wegukanye igikombe cya
'Best Male Central Africa', aho yahigitse Adekunle Gold, Bnxn, Asake na Omah Lay bo
muri Nigeria, King Promise na Black Sheriff bo muri Ghana, Santrinos Raphel wo
muri Togo, Didi B wo muri Cote d'Ivoire na Tonton Pal wo muri Mali.
Umuhanzikazi Ayra Star
byari biteganyijwe ko ataramira mu Rwanda muri uyu mwaka niwe wegukanye
igikombe cy'Umuhanzikazi Mwiza wo muri Afurika y'Iburengerazuba (Best Female West
Africa). Yahigitse Ammarae na Gyakie bo muri Ghana, Tiwa Savage na Tems bo muri
Nigeria, Josey wo muri Cote d'ivoire, Manamba Kante wo muri Guinea na Fatoumata
Diawara wo muri Mali.
Flavour wo muri Nigeria
yegukanye 'Best Live Act', indirimbo 'Who's Your Guy' ya Spyro na Tiwa Savage
yegukanye igikombe cya 'Best Collaboration', ni mu gihe Tima yegukanye igikombe
cya 'Afrimma Life Time Achievement Award'
Fally Ipupa yegukanye
igihembo cya Lifetime Achievement Award; mu ijambo yavuze yakoresheje cyane
ururimi rw'Igifaransa, avuga ko 'kenshi simbasha kuvuga neza Icyongereza iyo
naniwe'.
Uyu munyamuziki yashimye
buri wese 'wanshyingikiye mu rugendo rw'umuziki kugeza n'uyu munsi', ashima
kandi abategura ibihembo bya Afrimma, kandi asaba buri wese gushyira imbaraga
mu byo akora. Ati "Nk'uko mpora mbivuga ni ugukora."
Yakanguriye kandi
abahanzi bagenzi gushyira imbaraga mu byo bakora. Uyu muhanzi wo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanegukanye igihembo cya 'Best
Francophone'. Nyuma yo guhabwa ibi bihembo byombi yataramiye abakunzi be
n'abandi bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo.
Umunya-Nigeria, Eziokwu
uzwi mu ndirimbo nka 'Charass' niwe wegukanye igikombe cy'umuhanzi ukizamuka
(Best Newcomer)
Umuhanzi w'indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Mike Kalambay yahigitse bagenzi be yegukanye
igikombe cya 'Best Gospel', yanataramiye abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo.
Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo 'Adoration'.
Umuraperi Blaqbonez
[Emeka The Stallion] niwe wegukanye igikombe cy'umuraperi mwiza (Best Rapper) ahigitse
bagenzi be. Uyu munya-Nigeria w'imyaka 27 agezweho muri iki gihe binyuze mu
ndirimbo zirimo nka 'Like Ice Spice'.
Itangwa ry'ibi bihembo
kandi ryaririmbyemo umuhanzi Spyro ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo
'Who is your Guy' yasubiyemo afatanyije na Tiwa Savage uherutse gutaramira i
Kigali. Byaririmbyemo kandi Lisa Yaro uzwi mu ndirimbo zirimo 'Savage'.
Diamond yegukanye
igikombe cy’Umuhanzi w’Umugabo Mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba ahigitse
abarimo Meddy
Meddy yongeye gutaha
amara masa muri ibi bihembo ahatanyemo mu bihe bitandukanye
Umunyamuziki Fally Ipupa yegukanye ibikombe bibiri mu byatanzwe muri Afrimma
Nadia Mukami yegukanye igikombe cya 'Best Female Artist East Africa'
TANGA IGITECYEREZO