RFL
Kigali

Nyuma y'uko igitaramo cya Victor Rukotana gisubitswe, Gen-Z Comedy ntizongera kubera kuri Mundi Center

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/09/2023 13:40
0


Fully Merci usanzwe ategura ibitaramo bya Gen-Z Comedy byaberaga muri Mundi Centre, yamaze gutangaza ko yimuye aho byaberaga abijyana Camp Kigali kubera ko ahantu habaye hato nyamara hari ibyo muri Mundi Centre hatujuje byatumye n'igitaramo Victor Rukotana yari yahateguriye gisubikwa.



Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ni bwo igitaramo Victor Rukotana yari yateguye "Dutarame u Rwanda" cyasubitswe ku munota wa nyuma mu gihe abantu benshi bari bamaze gupanga gahunda yo kujya muri icyo gitaramo kibanda ku muco nyarwanda.

Amakuru yamenyekanye ni uko muri Mundi Centre ahari kubera icyo gitaramo hatari hemewe kubera ko hari ibyo hatujuje ndetse bikaba byaravugwaga ko hari n'ibindi bitaramo bizahagarikwa gukorerwa muri Mundi Centre kugeza ba nyiraho babanje kuzuza ibibura.

Ibitaramo by'iseka rusange Gen-Z comedy nibyo byibazwaga ko bizakomeza gukorera muri Mundi kandi hari ibindi bitaramo birimo bisubikwa umunsi ku wundi, Fally Merci yamaze gutangaza ko Gen Z Comedy yimuriwe muri Camp Kigali.

Ubwo yari mu kiganiro na Inyarwanda, Fally Merci yatangaje ko Gen-Z Comedy igiye kujya ibera muri Camp Kigali kubera ko muri Mundi Centre habaye hato bamwe mu bantu bakaba baza bagahagarara.

Merci yavuze ko "Mundi center habaye hato abantu bazaga bagahagarara . Icyahindutse ni aho byaberaga gusa izindi gahunda zizakomeza nk'ibisanzwe."

Fally Merci kandi yashimiye abantu bakomeza kwitabira ibitaramo bya Gen-z Commedy avuga ko n'ubwo bimukiye muri Camp Kigali ari ukugira ngo bakomeze batere imbere ndetse n'umubare w'abantu ukomeze kwiyongera. Asaba gukomeza gushyigikirwa.

Fally Merci yagize ati "Ikintu nishimira n'uko abantu bitabiraga Kandi nari nahimukiye naho kuko mu rugando aho nakoreraga naho hari habaye hato. nishimira ko abantu bahazaga bakadushyigikira Kandi naha tugiye bakomeze badushyigikire ntago tuzabatenguha"

Izi mpinduka ziratangirana n'igitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2023.

Amakuru avuga ko muri Mundi Centre hari ibintu bimwe na bimwe biteje inkeke harimo nka kizimyamwoto (fire extinguisher) zitameze neza ndetse n'ubwiherero butameze neza byose bishobora guteza ibibazo abantu baba bitabiriye igitaramo.

Nyuma yo kubwirwa ibyo byose bitujuje ubuziranenge bikwiye guhinduka kugira ngo bidashyira ubuzima bw'abajya muri Mundi Center, nyiraho yatereye agati mu ryinyo ntihagira icyo abikoraho.


Fally Merci yavuze ko muri Mundi Center habaye hato bitewe n'abantu basigaye baza mu iseka rusange


Iseka rusange riteganyijwe ku wa kane rizabera muri Camp Kigali aho kuba muri Mundi Center






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND