Kigali

Basezeranye bundi bushya! John Legend n’umugore we bizihije imyaka 10 bamaranye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/09/2023 13:16
0


John Legend na Chrissy Teigen bongeye gusezerana bavugurura indahiro bajyiranye ubwo basezeranaga kubana mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaze babana nk’umugabo n’umugore.



Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’umuryango wa John Legend n’umufasha we, avuga ko aba bombi bashyingiranywe ku ya 14 Nzeri 2013, mu kiyaga cya Como, mu Butaliyani, bongeye gusezerana bundi bushya.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 bamaranye no kuvugurura indahiro bagiranye byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kuri Villa Pizzo, ahabereye n’ubukwe bwa mbere bwa John Legend na Chrissy mu myaka icumi ishize.


John Legend n'umugore we basubiyemo indahiro bahanye mu birori byakozwe mu ibanga

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru People yagize ati: "Byari bishimishije cyane. Baje mu bwato. Byari bishimishije kubona bombi bacyishimanye."

Nyuma  umuhango wo kuvugurura indahiro warabaye.


Bizihije imyaka icumi bamaze barushinze

Inshuti yabo ya hafi yagize iti "[John na Chrissy] basohotse ku ibaraza basuhuza abashyitsi bose. [John] yafashe umwanya avuga ijambo rigufi nyuma yo kurya. Abantu barabyinnye, ahantu hose hari hateguye indabo. Byari ibirori byiza kandi giteguye neza cyane."

Teigen w'imyaka 37 na Legend w'imyaka 44 bahuye bwa mbere mu 2006 ubwo bakoraga amashusho y'indirimbo y'uyu muhanzikazi y'indirimbo yise "Stereo."


Inshuti zabo zitabiriye uyu muhango, zivuga ko byari ibirori bibereye ijisho

Mu myaka ya mbere y’urukundo rwabo, bombi bajyanye mu kiyaga cya Como aho Teigen yiyumvishemo bwa mbere ko yifuza gushyingiranwa n’uwitwa umugabo we ubu.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram mu 2016, Teigen yasangije ifoto ye n’umugabo we yandikaho ati: "Tugarutse aho byose byatangiriye - Ikiyaga cya Como, mu Butaliyani aho twaje bwa mbere mu 2007."

Yakomeje agira ati "Ushinzwe kuyobora ingendo mu bwato yatujyanye ahantu hato ku kiyaga maze atubwira gutanga ibyifuzo byacu. Nasabye ko uyu yambera umugabo tukabana kandi tukabyarana. Ndatekereza ko John yasabye ibihuye n’ibyo nasabye. Byombi byabaye impamo none turi kumwe."


Aba bombi bafitanye abana bane

Mu Kuboza 2011, Legend yasabye Teigen kumubera umugore, bombi bahita bashyingirwa mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye ku ya 10 Nzeri ku rukiko rwo mu mujyi wa New York.

Nyuma y'iminsi ine, byari ibyishimo gusa aho bahanye indahiro mu mujyi w'u Butaliyani, ubwo Teigen yari yambaye ikanzu ya Vera Wang maze Legend amuha isezerano abinyujije mu ndirimbo ye yise “All of Me,” indirimbo y'urukundo yashyize hanze mu 2013 yagenewe umugore we.


Abana ba John Legend na Teigen

Teigen, wabyaranye abana bane na Legend, barimo Luna Simone w'imyaka 7, Miles Theodore w'imyaka 5, Esti Maxine w'amezi 9 na Wren Alexander w'amezi 2, yatangiye guteguza ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z'icyumweru gishize.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND