Umukinnyi wa filime ukomoka muri Australia, Hugh Jackman nyuma yo gutangaza ko yifuza gutandukana n’umugore we Deborra-Lee Furness bari bamaranye imyaka 27,yagaragaye atembera ku igare nta mpeta yambaye birangaza abaturage.
Nyuma y'uko Jackman atangaje gatanya n’umugore
we,yagaragaye mu mujyi atwaye igare,atembera nta mpeta yambaye kuva
yashyingiranwa na Deborra.
Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragara ko icyemezo
cyo gutandukana na Deborra cyamaze kwemerwa n’umutima nama we,kuko bitangazwa
ko nta gihe na kimwe yigeze agaragara atambaye impeta.
Abaturage batuye hafi ye batangarije Pagesix ko aribwo bamubonye atambaye impeta
Ikinyamakuru Pagesix cyatangaje ko uyu mukinnyi wa filime, Hugh
Jackman yagaragaye atwaye igare anyura mu mujyi yambaye umupira (T-shirt) y’umukara,ipantaro
yijimye,urutoki rwe rw’ibumoso rwambaye ubusa nta mpeta.
Mu minsi mike ishize ,Jackman w'imyaka 54 na
Furness w'imyaka 67 batse gatanya.
Ubwo batangazaga gutandukana kwabo bagize bati “ Twahawe imigisha yo gusangira akabisi n’agahiye hafi imyaka mirongo itatu nk’umugabo n’umugore mu rukundo ruhebuje,gusa urugendo rwacu rurangiriye aha, kandi twahisemo gutandukana ku bushake bwacu,kugirango dukurikirane iterambere ryacu n’abana bacu”.
Mu myaka bamaranye babyaranye abana babiri umuhungu
witwa Oscar w’imyaka 23 n'umukobwa Ava w'imyaka 18, ndetse batangaza ko
ntakizahungabanya abana babyaranye.
Aba bakinnyi ba filime Hugh Jackman
na Deborra-Lee bahuriye muri uyu mwuga mu 1995 nyuma y’umwaka
barashyingiranwa,babana mu rukundo rudasanzwe nk’umugore n’umugabo nubwo
umubano wabo utagikomeje.
Hugh Jackman ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakomoka
muri Australia ndetse ategerejwe muri filime zirimo “Dead Pool” ndetse n’iyitwa
“The Mateur”.
Deborra-Lee ni umukinnyi wa filime nawe ukomoka muri
Australia wakunzwe muri filime nyinshi zirimo Voyager,Shame,Force of
Nature,Blessed n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO