Kigali

Spice Diana yishongoye ku bamushinja kutagira ikibuno kinini

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/09/2023 19:11
0


Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko n'ubwo abantu bamushinja kutagira ikibuno kinini ariko we ntacyo bimubwiye kuko afite ibyo benshi badafite harimo Range Rover ndetse n'amazu menshi.



Umuhanzikazi Namukwaya Diana Hajara umaze kwamamara mu muziki ku mazina ya Spice Diana yashyize agira icyo avuga ku bantu bahora bibaza ku miterere ye aho bamushinja kutagira ikibuno kinini cyane.

Muri iyi minsi, abakobwa beza benshi basigaye barangwa no kugira ikibuno kinini (Nyash) ku buryo biri no mu birangaza abagabo cyane ariko Spice Diana we agashinjwa kugira mu maso heza nta kibuno kinini afite.

Mu mpera z'icyumweru ubwo yarimo ataramira Kati Kati mu birori bya The Imara Girls, Spice Diana yahaye igisubizo abahora bamwibasira kuba ari nta kibuno kinini afite gikurura abagabo avuga ko ibyo afite bihagije.

Spice Diana yagize ati "Mu mwaka yatambutse, abantu bagiye banshinja ndetse bankorera ihohotera kubera ko ntafite ikibuno kinini ariko ntabwo mbyitayeho cyane. Mfite imodoka ya Ranger Rover mfite inzu itari 1 cyangwa 2 yewe ntabwo ari 3."

Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Oxford n;ibitaro bya Churchill mu bwongereza, bwagaragaje ko umugore ufite ikibuno kinini bimwongerera kugira ikizere imbere y'abantu ndetse bikongera kugira ubucakura.

Nk'uko Dr Robert Kunsher wari mu bakoraga ubushakashatsi yatangaje ko abantu bafite ikibuno kinini bataba abfite amahirwe menshi yo kurwara indwara ya obesity nk'abandi bagore bose baba bafite ikibuno gito.

Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje, ni uko umugore ufite ikibuno kinini akurura abagabo benshi cyane cyane abashaka kuryamana nawe kubera ko abenshi bafite ikibuno kinini ari beza mu gihe cyo gukora iby'amabanga.

Spice Diana ni umwe mu bahanzikazi bibizungerezi mu gihugu cya Uganda akaba ari n'umwe mu bahanzikazi bafite impano ikomeye yo kuririmba dore ko ari no mu myiteguro yo gukorana indirimbo na Diamond Platnumz.


Spice Diana ashinjwa kutagira ikibuno kinini.


Spice Diana yishenguye ku bantu bamushinja kutagira ikibuno kinini.


Abantu benshi bamushinja kutagira ikibuno kinini, bamushimira kuba afite mu maso heza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND