Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yateguje abakunzi be ko kuri Noheli y’uyu mwaka azabataramira mu gitaramo gikomeye yatangiye gutegura kuva mu mezi abiri ishize nyuma y'uko icyo yakoze umwaka ushize cyamwandikiye amateka yo kuzuza BK Arena.
Mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko buri kimwe gisabwa kugirango iki gitaramo kizashoboke cyamaze gushyirwa ku murongo, avuga
ko abakunzi be bakwiye kwitegura kuzagirana nawe ibihe byiza.
Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo bacyitabiriye kuzabana nawe mu gitaramo azakora kuri Noheli.
Ati “Nanjye
ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena,
ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.”
Mbonyi avuga ko
yafashijwe n’indirimbo za Shalom Choir nyuma y’uko bamutumiye kuzaririmba mu
gitaramo cy’iserukiramuco ‘Shalom Choir Festival’.
Ati “Ndanezerewe
cyane kuba hano, ndashimira Shalom ni abakozi b’Imana batangaje. Mwarakoze
kudutekerezaho. Njye natangiye kubakurikirana cyane kuva mudutumiye ariko
indirimbo zanyu zaramfashije cyane. Mwakoze cyane.”
Agiye gukora iki gitaramo
nyuma y’uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu
Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.
Icyo gihe ari mu
gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva
nyuma y’uko abakunzi be bamushyigikiye by’ikirenga.
Yabaze inkuru y’uburyo
yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati “Navukiye mu
muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri
baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n’umukiza mu buzima
bwawe, ntabwo urakizwa.”
Israel yavuze ko kwakira
agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu
rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w’Imana
yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.
Yavuze ko yakiriye
agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati “Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero
ndi umucuranzi, numva nagize isoni z’ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi
ko ndi umukozi w’Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero
ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka
gukizwa.”
Uyu munyamuziki ufite
igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza
gukora imirimo yawe.
Ati “Gukizwa ntabwo
bituma utaba umu ‘Jeune’ mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba
umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro
ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora
gukizwa ukagumana ‘vibes’ zawe.”
Israel Mbonyi yatangaje ko kuri Noheli azataramira abakunzi be
Israel agiye gukora iki
gitaramo nyuma y’igitaramo yakoze mu 2022 cyatumye aba umuhanzi wa mbere wa Gospel
wabashije kuzuza BK Arena
Israel Mbonyi yahuriye
bwa mbere mu gitaramo na Shalom Chori batanga ibyishimo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUGUMANE’ YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO