Kigali

APR FC yanze guhana icyaha hakiri kare, inganyiriza mu rugo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/09/2023 14:48
2


Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC yari yakiriye Pyramid FC yo mu Misiri, warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.



Wari umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Champions League wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.

Amakipe yombi yakinnye acungana ku jisho byatumye nta kipe ibashaka kureba mu izamu.

UKO UMUKINO WAHUJE APR FC NA PYRAMIG WAGENZE

90+4" Umukino wahuzaga APR FC na Pyramid urangiye amakipe yombi nta nimwe ibashije kureba mu izamu.

90" Umusifuzi ateretseho iminota 4 y'inyongera ku girango umukino urangire


 



Yunusu atabaye ikipe ya APR FC mu minota ya nyuma ahita anasimburwana Buregeya 

88" Yunusu abaye umucunguzi wa APR FC mu minota ya nyuma nyumayaho umunyezamu wa APR FC acenzwe na Adel ariko asanga Yunusu yaryamye mu izamu umupira awukuramo

Tubibutsa ko umukino wo kwishyura uzaba tariki 29 Nzeri, ukabera i Cairo, ku kibuga cya Pyramid FC cyitwa 30 June stadium. 

80" APR FC ikoze izindi mpindika, Nshuti Innocent yinjira mu kibuga, asimbura Victory Mbaoma wari wananiwe n'umukino.

72" APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe, ndetse ari nabwo bwiza ikipe yari ibonye kuva umukino watangira, aho Mugisha Gilbert azamukanye umupira acenga abakinnyi babiri ba Pyramid FC, ahereza umupira Victory Mbaoma watinze gushota areba izamu, umupira barinda bawumukuraho.

Amakipe yombi ari gukina umupira udashamaje, ndetse ibyishimo abafana bari baje bashaka ubona ko batarabibona.

67" APR FC ikoze impinduka za mbere, aho Mugisha Gilbert yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan

62" Pyramid FC ikoze izindi mpindika aho nimero 11 Mostafa Mohamed avuye mu kibuga hinjira Fagrie Lakay




45" igice cya kabiri kirangiye hano kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Amakipe yombi agarutse mu kibuga nta nimwe yakoze impinduka ku bakinnyi bagiye kuruhuka.

Ku rundi ruhande kuri iki cyumweru shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje, aho igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Police FC yatsinzwe na Etincelles FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Mukura Victory Sports bagiye kuruhuka inganya na Etoile de L'est ubusa ku busa

45+2" umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Pyramid FC, igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y'inyongera kugira ngo igice cya mbere kirangirw

Iki kibuga cya Kigali Pele Stadium, kibereyeho imikino ibiri ikomeye, nyuma y'umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, wahuje ikipe ya Al-Merrikh yatsinzwe ibitego 2-0 n'ikipe ya Young Africans.

33" Pyramid FC ikoze impinduka nimero 7 Ibrahim Blati Toure yinjira mu kibuga, asimbura nimero 12 Ahmed Tawflk Hassan

27" APR FC itsinze igitego bavuga ko yaraririye. Umupira ukomeye utewe na Taddeo Lwanga mu kibuga hagati, awukuyemo usanga aho Ruboneka yari ahagaze, atera adahagaritse umupira uruhukira mu izamu, umusifuzi wo kuruhande avuga ko habayeho kurarira.








Umukino watangiye kugenza macye ku mpande zombi, aho amakipe yose ari gukinira mu kibuga hagati.

Abafana ba APR FC bakubise baruzura, by'umwihariko mu gice kidatwikiriye, ndetse no mu myanya yo kwa Seburengo.

16" Ikipe ya APR FC ihushoje igitego cyari cyabazwe, ku mupira wari ufitwe na Kwitonda Alain Bacca asigaranye n'umunyezamu wenyine, ashota ishoti rikomeye, umupira ukora ku kaguru k'umunyezamu ukomereza mu izamu, Ahmed awukuramo utararenga umurongo.

Abakinnyi 11 Pyramids FC yabanje mu kibuga

Ahmed Naser

Ahmed Saad

Aly Gabr

Fiston Kalala Mayele

Mostafa Mohamed

Ahmed Tawflk

Mohamed Mostafa

Mohamed Chibi Walid Elkarti

Karim Hafez

Ibrahim Adel

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ndzila Pavelh

Taddeo Lwanga

Sharaf Eldin Shiboub

Salomon Bienvenue

Kwitonda Alain

Niyibizi Ramadhan

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Ruboneka Jean Bosco

Yunusu Nshimiyimana

Mbaoma Chukwuemeka

11" kufura y'ikipe ya APR FC ku ikosa rikorewe Omborenga, ariko umupira uhanwa na Yunusu yamurura inyoni.

Mu gihe ikipe ya APR FC yasezerera Pyramid yahita yinjira mu mikino y'amatsinda nta nkomye





02" Ku munota wa kabiri gusa APR FC yatatse izamu rya Pyrami FC ku mupira uzamukanwe na Omborenga ariko awukase ugana mu izamu, myugariro wa Pyrami awushyira muri koroneri ari nayo ya mbere ibonetse muri uyu mukino.

15:00" Uumukino uratangiye. Ikipe ya Pyramid FC, niyo itangije umukino

14:53" Amakipe avuye mu Rwambariro akaba aje mu ndurimbo yumbahiriza CAF

14:45" Amakipe yombi avuye mu kibuga akaba asubiye mu rwambariro kwitegura

Ni umukino wari utegerejwe na benshi mu Rwanda, nyuma y'uko APR FC yongeye kugaruka ku bakinnyi b'abanyamahanga.


APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino ndetse ku mpamba ihagije kugira ngo yizere kuzitwara neza igeze mu Misiri.

Pyramid FC ni imwe mu makipe akiri mato muri Misiri, kuko yavutse mu 2008 aho yitwaga Al Assiouty Sport. Iyi kipe ituye mu mujyi wa Cairo, ikaba ari naho izakirira APR FC mu mukino utaha . 


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umukino wahuje APR FC na Pyramid

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aphrodice mbonabucya 1 year ago
    Gewe ndabona Apr tuzanzinda iriya cyipe ibitego 3 kubusa kuko amatsinda gewe nayageze mo ni umukunzi w apr
  • Amatsinda yakuryohex .mani. hahahaha!!!!!!!!!×!!!3 months ago
    Aperi niyocyipe pe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND