RFL
Kigali

Amatora y'irushanwa rya Music Up Competition yatangiye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/09/2023 13:16
0


Music Up Competition irushanwa ryateguwe na Genius Records rigeze mu cyiciro cy'amatora. Ni nyuma y’uko kwiyandikisha byihuse umubare wari ugenenwe ugahita ugerwaho.




 Ku wa 26 Kanama 2023 nibwo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha muri Music Up Competition ibintu byabaye byihuse umubare wari wateganijwe ukagerwaho bidatinze nk'uko Genius yabitangaje.
 

Uyu musore uri mu bagezweho mu gutunganya umuziki yagize ati:"Twari twateganyije ko ku wa 20 Nzeri 2023 aribwo kwiyandikisha bizasozwa gusa twabonye abiyandikishije ari benshi dukora amajonjora ya mbere yasize 100 aribo dukomezanya."

 

Genius yasobanuye icyiciro gikurikira. Ati:"Ubu 100 nibo binjiye mu matora yatangiye kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 azarangira kuwa 10 Ukwakira 2023."

 

Amanota azava mu matora ari kuba binyuze kuri noneho.com uburyo amashusho y’abahatanye yarebwe binyuze kuri YouTube y'irushanwa hamwe n'uko abateguye irushanwa bumvise imiririmbire y'umuhanzi nibyo bizamuhesha gukomeza muri 40 bazahatana imbona nkubone.

 

Genius kandi yemeje ko hazamenyekana abegukanye ibihembo bitarenze mu Gushyingo 2023. Ati"Turifuza ko irushanwa ritazarambirana ikindi ibyo twemeye tuzabikora kuko nitwe tubyikorera yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho."

 

Ubu wakurikirana irushanwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zose za Genius Records niza InyaRwanda ,ukanarigiramo uruhare utora binyuze ku rubuga rwa noneho.com.

 

Abahatanye muri Music Up Competition bakaba ari urubyiruko rw'abahungu n'abakobwa abazahembwa bakaba ari batatu bazakorerwa indirimbo zirimo iz'amajwi n'amashusho.

 

Mu rwego rwo gushyigikira umwari n'umutegarigori mu muziki, Genius Records izanahemba umukobwa wahize abandi nyuma ya bariya batatu.

 

Music Up Competition ikaba ikigamije gutanga ibihembo harimo no kumenyekanisha impano nshya ku buryo nabatazabona ibihembo by’ako kanya irushanwa rizasiga bamenyekanishije ibyo bakora.

KANDA HANO UTORE





Gutora ni 100 Frws ku ijwi rimwe (1 Vote=100Frws). Watora ukoresheje Mtn Mobile Money, Airtel Money, MasterCard na Visa Card. Gutora kenshi ku munsi biremewe mu guhesha amahirwe abahatanye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND