RFL
Kigali

Bari kunaniza - Umukiriya wa Instagram yahishuye igitutu bashyirwaho kubera ’Blue tick”

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/09/2023 14:33
2


Guhera muri Gashyantare ya 2023 abakoresha Instagram na Facebook bo muri Australia, New Zealand batangiye kwihyura ’Blue Tick’. Muri Amerika iyi serivisi yahageze muri Werurwe naho mu bwami bw’u Bwongereza batangiye kugura aka karango k’ubururu muri Kamena ya 2023.



Abanyarwanda nabo ntibatanzwe kurema iri soko ryo kuhesha ikuzo mu kinyoma cyo kwerekana ko uri igihangange mu ruhando rw’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Sibomana Emmanuel umaze ukwezi ari umukiriya wa “Blue Tick” yabwiye InyaRwanda ko biri kurushaho gukomera ku bakoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram. Ati: ”Serivisi nahawe na Instagram sinayishimiye. 

Jyewe namaze igihe kirekire narabuze Blue Tick. Nayisabye inshuro zirenga 50 byaranze. Ariko mbonye kuyishyura bishoboka ku itariki 14 Kanama 2023 nujuje ibisabwa birimo ikarita ya Bank, screen shot ya Passport. Nishyuye $14.9 ni amafaranga y’u Rwanda asaga 17,955,11. 

Sibomana Emmanuel akina mu Urunana yitwa Patrick, Akina mu Itorero Indamutsa, akaba ari umunyamakuru ubimazemo igihe dore ko yanyuze mu bitangazamakuru birimo Radio&Tv 10, Isango Star, n'ahandi. Kuri ubu atunzwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram dore ko afite abamukurikira basaga miliyoni.

Ati "Ku itariki 14 Nzeri nari kwishyura ntindaho umunsi umwe. Byabaye bibi kuko nagiye kwishyura nsaga baransaba kwishyura na Facebook icya rimwe nkatanga $24.9. Nandikiye Instagram kuko iyo uri ’verified’ ufite Blue tick uvugana n’umukozi wa Instagrama nkuko ndi kuvugana nawe ’munyamakuru’. 

Rero nagiye kuri Facebook nsanga ho nishyuye Facebook byakunda ariko nyine ni amayeri kugirango nyuma y’ukwezi bizaba kwishyura byose icya rimwe. Rero urebye wasanga nsabwa kwishyura 30,000 Frws buri kwezi kugirango nkomeze ntunge blue tick”.

Ese gutunga ‘Blue tick’ bimaze iki?

Mu isi y’ubwamamare usanga hahora ihangana ryo kurushana ibigwi, abafana, umubare w’abagukurikira, kwigwizaho ibigwi, kuba ufite Instagram , Facebook, Twitter biri ‘verified’ bifasha kuba urubuga rwawe’account, page, handle” bifatwa nk’ibyizewe ku buryo ibyo wakwandika bititirirwa undi ahubwo bijya ku mutwe wa nyiri rwa rubuga. 

Si ibi gusa ahubwo binafatwa nk’ikuzo kuko bitaratangira kugurwa wasangaga blue tick ibona umugabo igasiba undi. Ikindi ni uko ubasha kuvugana n’abakozi ba Instagram utanyuze mu zindi nzira kandi bakagusubiza byihuse kuko uba uzwi.

Elon Musk yahumuye Mark Zuckerberg

Mbere y’uko Elon Musk agura Twitter yaje guhinduka’X’ ntabwo blue tick yagurwaga. Uyu muherwe rero kugirango agaruze ayo yaguze uru rubuga rukoreshwa na miliyoni 353.9 (imibare ya Twitter yo mu mpeshyi ya 2023) ku isi hose yashyizeho igiciro cyo kugura kariya karango. 

Yahise asa n’uhumuye Mark Zuckerberg nawe atangira gucuruza kariya karango. Kugeza ubu abakoresha Instagram bafite blue tick babarirwa muri miliyoni 300. Urebye amafaranga ibihumbi 17 Frws bisabwa mu gutunga kariya karango usanga uyu muherwe asarura asaga miliyali 5,386,500,000 Frws.


Sibomana Emmanuel ntiyiyumvisha amananiza ashyirwaho na Instagram


Sibomana Emmanuel akurikirwa na miliyoni kuri Instagram


Kwishyura 'Blue tick' byabaye agatereranzamba bitewe nuko basabwa no kujyanisha na Facebook






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Galerie 10 months ago
    Ni izihe nzira wakoresha kugira ubone Blue tick baca hehe ?
  • Wage Shine8 months ago
    Blue Tick Ninini?





Inyarwanda BACKGROUND