RFL
Kigali

Urubyiruko rwa Green Party rwasobanuriwe uruhare rufite mu matora ya 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/09/2023 8:07
0


Tariki 16 Nzeri 2023 nibwo urubyiruko ruhagarariye abandi babarizwa mu ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR Green Party ku rwego rw'igihugu bateranye , aho baganirijwe n'abarimo intumwa ya Misitiri w'Ubumwe bw'abanyarwa n'Inshingano Mboneragihugu ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda.



Nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose batora abahagarariye abandi ku rwego rw'uturere n'intara, bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi bateraniye i Kigali mu nama yabahuje ku rwego rw'igihugu aho bari kuganirizwa ku ruhare rwabo mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu 2024. Si ibi gusa kuko ku munsi nyirizina wo gusoza aya mahugurwa bazanitoramo abagomba kubahagararira ku rwego rw'igihugu.


Intumwa ya Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu  yaganirije urubyiruko rubarizwa muri Green Party ku mateka y'igihugu n'uruhare rwabo mu kongera kubaka u Rwanda 

Umuyobozi  yaganirije uru rubyiruko ku ruhare rwabo mu mateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994 anabibutsa urw bakwiye kugira  mu kurushaho kubaka ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda cyane ko arizo mbaraga z'igihugu.


Dr Frank Habineza, umuyobozi w'ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, DGPR Green Party yahamije ko yizeye intsinzi i mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe umwaka utaha 

Depite Dr Frank Habineza uyoboye iri shyaka rya Green Party yavuze ko kuba haribyo batumva kimwe n'ishyaka riri ku butegetsi bidakuyeho ko bakomeje kubaka igihugu n'ubumwe by'abanyarwanda kuko basobanukiwe ko badafite ubumwe ntacyo bashobora kugeraho.

Dr Habineza yavuze ko amuhugurwa ahabwa uru rubyiruko akomeje kuko hekenewe ko aribo ba mbere bumva uruhare rwabo mu kongera kubaka ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda. Yongeyeho  atari urubyiruko gusa ahubwo ko bamaze iminsi baganiriza n'abagore babarizwa muri iri shyaka byumwihariko abaturuka mu ntara y'Iburasirazuba baherutse guhurira mu karere ka Kayonza, aho bari mu bikorwa byo kwitoramo abayobozi bagomba kubahagararira kuko mu byifuzo iri shyaka rifite ari uko uyu mwaka ugomba kurangira hari ishami ry'abagore bo muri Green Party ku rwego rw'igihugu.

Iri shyaka rivuga ko ryiteguye neza amatora y'umukuru w'igihugu kandi rifite icyizere kuko ryiyongeyemo izindi mbaraga ritari rifte mu matora aheruka, ndetse ko kuri ubu risigaye rihagarariwe no mu ntego ishingamategeko cyane ko rifitemo umusenateri umwe n'abadepite babiri. Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka nibwo abagize iri shyaka bagiriye icyizere Dr Frank Habineza cyo kongera kubahagararira akiyamamaza ku mwanya wa Perezida ya Repubulika mu matora ategerejwe mu mwaka utaha.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abashyitsi bo hanze y'u Rwanda, biganjemo amatsinda ahagarariye ishyaka rya Green Party mu bihugu byabo harimo abavuye muri Sweden, Danimark, u Buholandi, Kenya, Madagascar na Congo Kinshasa.

Kikaba cyabereye mu Karere ka Gasabo muri Olympic Hotel.


Urubyiruko ruturuka mu turere 30 tw'igihugu rwahuriye i Kigali mu mahugurwa ku bijyanye n'uruhare rwabo muri kampanye y'amatora ndetse no kwagura ishyaka muri rusange 

Iri  shyaka  rivuga ko  rigeze kure imyiteguro y'ubukangurambaga bubanziriza amatora ndetse rifite n'icyizere cyo kuyatsinda kirenze 50%,  mu gihe mu matora nk'aya aheruka mu 2017 Perezida Paul Kagame ariwe watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Umwe mu baje bahagarariye ishyaka rya Green Party muri Kenya



Iri huriro ryitabiriwe n'abanyamahanga batandukanye baba mu ishyaka rya DGPR Green Party














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND