RFL
Kigali

Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda yasobanuye filime ye ya mbere agiye gusohora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2023 0:50
0


Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda mu 2021&2022, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara filime ye ya mbere y’uruhererekane yise “Choose Love”, yitezeho kuzafasha benshi kumenya guhitamo neza mu rukundo kugeza kuwo bazarwubakana.



Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gushyira hanze filime ye bwite. Ni nyuma yo gukina muri filime zitandukanye z’abandi zirimo nka filime ‘Bamenya’ yamwubakiye izina rikomeye muri iki gihe.

Uyu mukobwa wabaye umunyamakuru wa Isibo Tv, yabwiye InyaRwanda ko yatekereje gukora filime ye bwite nyuma y’ubusabe bw’abakunzi be.

Ati “Natekereje gutangira gukora filime yanjye bwite kuko abakunzi banjye benshi bahoraga babinsaba, niyo mpamvu nahise ntekereza guhera kuri iyi filime y’uruhererekane nise ‘Choose Love’.”

Ni filime avuga ko yatekereje akubiramo ubu butumwa ahanini biturutse ku kuba muri iki gihe urukundo rwa benshi rwakonje.

Ati “Muri iyi minsi dukeneye urukundo kurusha ikindi kintu cyose. Abantu benshi bita ku bintu nyamara urukundo nirwo rwa mbere kuko aho ruri n’ibindi biraza.”

Uyu mukobwa avuga ko iyi filime ibanjirije izindi azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Agiye gusohora iyi filime yubakiye ku rukundo mu gihe aherutse gutandukana n’umukunzi we w’umukinnyi wa filime w’umunyarwenya uzwi nka ‘Zaba’.

Linda yabwiye InyaRwanda ko ntaho ihuriye n’ubuzima yanyuranyemo na Zaba, kuko iyi filime yayanditse bagikundana.

Ati “Oya! Iyi filime nayanditse tugikundana. Rero ntago ariyo mpamvu (yo gukora iyi filime).”

Iyi filime yayiteguye mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, kandi izagaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi ndetse n’abashya muri cinema. Linda avuga ko iyi filime izagaragaza impano nshya ‘nshaka kuzamura’.

Yavuze ko azakina muri iyi filime, kandi ntibizamubuza no gukina muri filime ‘Bamenya’ kuko ‘hariya ni mu rugo ntago tuhafata nko mu kazi, hari ni mu muryango’.

Linda avuga ko iyi filime ayitezeho gufasha abantu ‘kumenya gutandukanya urukundo n’ubushuti’ ndetse no ‘kumenya ko ugomba gukurikira umutima wawe mbere y’ikindi cyose’. 

Nkusi Linda yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Choose Love’

Nkusi yavuze ko iyi filime yayanditse mbere y’itandukana rye na Zaba bahoze bakundana
Nkusi yakinnye muri filime zirimo ‘Depression’ yahuriragamo na Zaba 

Nkusi muri iki gihe akina muri filime zirimo ‘Bamenya’ izwi cyane


Nkusi avuga ko iyi filime ye ‘Choose Love’ izajya itambuka kuri shene ya Youtube ye


Nkusi ntakiri umunyamakuru wa Isibo Tv yahozeho igihe kinini 

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'BAMENYA' LINDA AKINAMO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND