Umuhanzi Auddy Kelly akomeje urugendo rwo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Aho Ntabona' mu rwego rwo gukomeza kuyicuruza no kuyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Ni album yateguye ayihuza
n’amasomo ye yo gushakisha Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PhD’. Kuri ubu, uyu
musore yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘No matter what’.
Yabwiye InyaRwanda ko
yahimbye iyi ndirimbo nk’isezerano ry’urukundo hagati y’abantu babiri, buri
umwe yizeza undi kumukunda uko ‘byagenda bose’.
Ati “Ni ukuvuga y’uko nkukunda,
yaba mu mvura no mu zuba, aho ugakomeza ku nkunda nanjye nzagukunda
ubuziraherezo.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi
ndirimbo yayanditse yitaye cyane ku bihe abakundana bagirana mu bihe
bitandukanye, kandi avuga ko yakwifashishwa na buri wese uri mu rukundo.
Akomeza ati “Mu magambo
macye ni isezerano abakundana bahana, umwe abwira undi ko azamukunda mu bihe
byiza n’ibibi.”
Yavuze ko mu rwego rwo
gukora neza iyi ndirimbo yahuje imbaraga za Bombastic, umunyarwanda ubarizwa mu
Bufaransa ufite ubuhanga mu gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
Ati “Ni indirimbo
nitondeye cyane byatumye mwiyambaza kugirango izasohoke nk’uko nyishake.
Umuziki bisaba gushora kugirango ugere kucyo ushaka.” Bombastic niwe wakoze iyi
ndirimbo ‘No matter what’ mu buryo bw’amashusho.
Iyi ndirimbo kandi
yakozweho mu buryo bw’amajwi na Producer Simon Johns, umunya- Suède ufite
ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi.
Mu gukora iyi ndirimbo mu
buryo bw’amajwi (Audio), Auddy Kelly yanifashishije Producer Fazzo wo mu
Rwanda. Ati “Byari mu rwego rwo guhuza imbaraga z’aba bantu bombi. Wumvise neza
iyi ndirimbo buri wese arumva ko hari itandukaniro ushingiye ku ndirimbo
nsanzwe nkora.”
Kelly avuga ko Prince
Puda ariwe wamugiriye inama yo kwita iyi ndirimbo ‘No matter what’. Ibaye indirimbo ya gatatu uyu musore ashyize
hanze mu zigize iyi album igomba kujya ku mbuga zicururizwaho umuziki guhera
tariki 2 Ukwakira 2023.
Asobanura ko buri
ndirimbo igize iyi album yayanditse imuvuye ku mutima, kuko yashakaga
kumvikanisha ibiri muri we atabasha kubonesha amaso.
Yabwiye InyaRwanda ko iyi
album yayihaye igihe mu ikorwa ryaryo bitandukanye n’ibindi bikorwa by'umuziki
byabanje mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.
Ayisobanura
nk’amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu yayise ‘Aho Ntabona’.
Yavuze ati “Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba. Impamvu
nayise ‘Aho ntabona’ ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito kandi
navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu y’iryo
zina.”
Akomeza ati “Ni album
navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo zitangaje
zifite amagambo n’ubutumwa bukomeye bw’ubuzima hamwe n’urukundo ndetse
nkagaruka no ku Mana cyane.”
Auddy Kelly yatangaje ko
yifashishije Umufaransa n’umunya-Suede kuri iyi ndirimbo mu rwego rwo kwagura
urugendo rw’umuziki we
Kelly yavuze ko mu Ukwakira 2023 azashyira hanze indirimbo zose zigize iyi album
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO MATTER WHAT’ YA AUDDY KELLY
TANGA IGITECYEREZO