Kigali

Urugamba rwa Sheebah Karungi na Cindy rwabuze gica rwimurirwa i Burayi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/09/2023 15:07
0


Nyuma y'igitaramo bakoze cyo guhatanira ikamba ry'ubwamikazi mu muziki wa Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Sheebah na Cindy habuze gica igitaramo cyimurirwa mu bwongereza na Dubai.



Nyuma y'ibyumweru byinshi Cindy Sanyu na Sheebah Karungi biteguye guhanganira ikamba ry'umwamikazi mu muziki wa Uganda, umunsi washyize uragera ibirori biryoheye amaso bibera ku kibuga cya Kololo abantu ibihumbi biyogereza amaso.

Dore amategeko yari yarashyizweho agenga iri hangana;

1. Ibi birori bizatangira saa mbili ariko amarembo yo kwinjira azafungurwa kare cyane kugira ngo amasaha yo gutangira abantu bazabe bamaze kugera ahabera ibirori kare nta kavuyo ko kwinjira gahari.

2. Buri muhanzi azajya aririmba iminota 20 hanyuma abanze aruhuke anywe ku mazi ndetse anahindure imyenda ku bazakenera guhindura hanyuma undi nawe aririmbe iminota 20 nawe aruhuke.

3. Uzabimburira undi gutaramira abafana be azagaragazwa hashingiwe ku giceri hagatoranywamo utangira gutyo.

4. Abafana ba Sheebah Karungi bazajya ku ruhande rumwe hanyuma abandi bafana bajye ku rundi ruhande hagati yabo bashyiremo ibibatandukanya.

5. Gutunga amanota; Nk'uko umunyamakuru Isaac Katende uzwi nka Kasuku akaba ari we uzaba uhagarariye iyi ntambara, yavuze ko hazatangwa amanota hashingiye ku kubahiriza igihe, uko baserutse baza ku rubyiniro, kuririmba neza, kwambara neza imicurangire myiza ni bimwe mu bizagenderwaho mu gutanga amanota.

6. Umuhanzi uzatuka mugenzi we ku rubyiniro azakurwaho amanota bishobora gutuma atsindwa.

7. Ibindi bikorwa byose byo gushaka kubangamira undi bizajya bituma ubikozr akurwaho amanota. Niba atarimo kuririmba yemerewe kuguma ahabugenewe gisa.

8. Abandi bahanzi bazafatanya na Sheebah Karungi cyangwa Cindy bemerewe kujya ku rubyiniro gusa ari uko uwo bagiye gufasha ari ku rubyiniro. 

9. Amanota n'ibyabaye muri iryo hangana bizatangazwa nyuma y'ibyo birori biteganyijwe ku munsi w'ejo. 

10. Uwatsinze azahabwa ishimwe ry'amafaranga nyuma yo guhatana.

Ni igitaramo cyatangiye saa moya mu gihugu cya Uganda. ubwo ni ukuvuga saa kumi n'ebyiri mu Rwanda hanyuma kirangira saa munani n'igice mu gihugu cya Uganda mu gihe mu Rwanda byari mu gicuku cya saa Saba n'igice.

Nk'uko hariho amabwiriza n'amategeko, abahanzi bose bagerageje kubahiriza amategeko nk'uko n'abantu bari bashinzwe gutegura iki gitaramo bari bagerageje gukora uko bashoboye kose kugira ngo bigende neza.

Nk'uko mu mategeko n'amabwiriza yabisobanuraga, uwari kubanza ku rubyiniro hagati ya Sheebah na Cindy yari gutorwa hagendewe ku buryo bw'igiceri hanyuma akaririmba iminota 20 akajya kuruhuka akongera kugaruka undi avuyeho.

Sheebah yinjiye ku rubyiniro yamabaye imyenda yera atwawe mu maboko n'abasore b'inkorokoro hanyuma atangira kuririmbira abafana be indirimbo yasohoye mu 2016 yise "kisasi kimu". Abafana be bigaragazaga kubera ko bari bashyizwe ku ruhande rumwe abandi ba Cindy bari ku rundi ruhande.


Sheebah Karungi niwe wabanje ku rubyiniro.

Nyuma yo kuririmba, Cindy nawe yagezweho hanyuma aseruka atwawe mu kazu gato k'umweru hanyuma nawe ashyira akamwenyu ku maso y'abafana be bari baje kumushyigikira muri iki gitaramo yifashishije indirimbo yise "Party".

Buri muhanzi yaririmbye iminota 20 agasubira mu rwambariro hanyuma undi akajyaho gutyo gutyo biba inshuro enye hanyuma bahatana mu kiciro cya nyuma cyo gusoza iki gitaramo.

Nyuma yo guseruka neza no kuririmba neza, abafana ku mpande zombi ntawe uremera ko uwo afana hagati ya Sheebah na Cindy yatsinzwe ahubwo buri wese akemeza ko uwo afana ariwe watsinze.

Bamwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye iki gitaramo, bagize icyo bavuga ku wo babona waba watsinze hagati y'aba bahanzikazi bombi kubera ko bose bagaragaje ubuhanga n'ubudahangarwa.

Umuvugizi w'inteko nshingamategeko mu gihugu cya Uganda, Thomas Tayebwa  yatangaje ko aba bahanzi bose bagaragaje ubuhanga budasanzwe bityo ku ruhande rwe akaba abona bombi banganyije nta watsinze undi.

Ku mbuga nkoranyambaga abafana batoye uwatsinze, ni Cindy Sanyu wabonye amajwi 65% hanyuma Sheebah asigarana 35% ariko abateguye iki gitaramo  ntabwo bigeze bavuga uwatsinze.

Amakuru yamaze kumenyekana, ni uko iyi ntamabara y'umuziki izasubirwamo mu gihe kitaratangazwa ikabera hanze y'igihugu mu Bwongereza ndetse na Dubai dore ko abafana ba Sheebah bavuga ko umuhanzi wabo akundwa cyane n'abantu bo hanze y'igihugu cya Uganda.

Aba bahanzikazi basabye ko bahabwa $350,000 kuvuga arenga 350,000,000 hanyuma bakajya guhatana mu bihugu by'amahanga aribyo ubwongereza ndetse no muri leta zunze ubumwe z'abarabu hanyuma bagaca impaka.

Abafana ba Cindy bavuze ko icyo Sheebah arusha Cindy ari ukubyina ariko nta mpano amurusha hanyuma nawe avuga ko aho kugira impano idafite icyo imaze yakora cyane akagera kuri byinshi.

Iki gitaramo mu masaha arenga 5 cyabaye, cyarebwe n'abantu barenga miliyoni haba abari ku kibuga ndetse n'abagikurikiranye imbonankubone ku mbuga zindi zitandukianye abantu banyuzagaho amashusho nka Youtube ndetse na TikToK.


Sheebah Karungi yakoze ibishoboka byose aseruka neza cyane.


Ubwo Sheebah yajyaga ku rubyiniro ku nshuro ya gatatu yari yambaye amababa.


Ykee Benda yafatanyije na Sheebah mu guhangana na Cindy Sanyu.


Sheebah Karungi yashatse imyenda yo mu bwoko bwose.


Buri gace kose Sheebah yajyaga ku rubyiniro yahinduraga imyenda.


Sheebah Karungi yari yateguye mu buryo bwose bigera no mu babyinnyi.


Ababyinnyi ba Sheebah bajyanishije mu myambaro bari bambaye.


Uko Sheebah n'ababyinnyi be binjiye ku rubyiniro.


Cindy Sanyu yagaragaje impano afite mu kuririmba.


Sheebah yaje ku rubyiniro atwawe mu maboko n'inkorokoro.


Cindy Sanyu wari ufite abafana benshi, yagereranywaga na telephone ya Nokia mu gihe Sheebah we yagereranywaga na iPhone.


Ku kibuga cya Kololo abafana bari bakubise buzuye.


Ku rubyiniro, mu gihande cy'ubururu niho Sheebah yari ari naho Cindy ari mu gihande cy'umutuku.

Amafoto: Glaxy Tv uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND