Amasaha arabarirwa ku ntoki kugira ngo itsinda ry'abaririmbyi barenga 140 bibumbiye muri Shalom Choir bakoreye igitaramo gikomeye cy'iserukiramuco "Shalom Choir Festival" bazahuriramo na Israel Mbonyi.
Ni igitaramo bazakora
kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 guhera saa munani z'amanywa mu nyubako
y'imyidagaduro ya BK Arena.
Cyubakiye ku bindi
bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena
Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n'ahandi.
Banataramiye muri bimwe
mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha
benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.
Kandi kitezweho gufasha
ibihumbi by'abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza
n'Ijuru.
Ibi biri mu mpamvu
zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na
Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.
Visi Perezida wa mbere wa Shalom Chori, Rukundo Jean Luc avuga ko ivugabutumwa bakora
ridashingiye ku mafaranga, ahubwo barangajwe imbere no gukora ibikorwa bifasha abantu
gukurikira Yesu Kristo.
Rukundo yavuze ko
urugendo rwa Shalom Choir muri 'Gospel' ari igisobanuro cy'ivugabutumwa bashyize
imbere. Ati "Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk'iki ntitwishyuze
hari abantu dutekereza dushaka, urubyiruko. Twe turashaka kuza hano dufite' ubutumwa
dushaka gutanga bwo kwakira Kristo."
Uyu muyobozi yavuze ko
bateguye iki gitaramo mu gihe muri iki gihe abantu bugarijwe n'ibibazo birimo
za gatanya 'Divorce' ndetse na 'Depression' ku buryo biteze ko iki gitaramo
kizatanga umusanzu mu mibanire y'abantu no gufasha abantu bahura n'indwara
y'agahinda gakabije.
Akomeza ati "Twebwe
umusanzu twumva twatanga muri iki gihugu cyacu ni uburyo twagabanya izo
'stress', 'Depression' dukoresheje ijambo ry'Imana."
Avuga ko intego y'iki
gitaramo bashyize imbere ariyo yatumye batishyuza abantu kugirango bazitabire.
Ati "Rero twarebye tugiye kuvura umuntu cyangwa se gutanga ubutumwa
tukishyuza hari abo tutabona..."
Yavuze ko "Inyungu
yacu ya mbere hano muri BK Arena dushaka ni uko abantu bakira bakabona Kristo
uruhura imitima."
Inyubako ya BK Arena
isanzwe yakira abantu ibihumbi 10. Biteganyijwe ko guhera saa sita z'amanywa
abantu bazaba batangirye kwinjira kugeza saa munani z'amanywa.
Abana bagomba kuzaba bari
kumwe n'abantu bakuru. Kandi n'abantu bakuru bagomba kuzitwaza indangamuntu.
Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira saa munani z'amanywa.
Iyi korali yatangiye umurimo
w’Iamna mu 1983 itangira ari korali y'abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985
binyuze mu ntambwe Imana yabatereshe bafashe izina bitwa Korali Umunezero.
Bigeze mu 1993 bakiriye
abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro
mu rurimi rw'Igiheburayo].
Ubu iyi korali ibarizwamo
abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.
Kuva batangira umuririmo
bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze
gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu'
n'izindi.
Perezida wa Shalom Choir,
Bwana Ndahimana Gaspard avuga ko inzira y'urugendo rw'abo mu gukorera Imana
itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo birantega'.
Ati "Habamo ingorane
nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no
gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo
batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo
w'Imana."
Muri iki gitaramo, Shalom
Choir izaririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuzaririmba mu
ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.
Ubwo bazaba bari gukora
iki gitaramo bazaba bari no gufata amashusho y'indirimbo z'abo ku buryo
bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.
Hasigaye umunsi umwe
Shalom Choir igakorera igitaramo muri BK Arena izahuriramo na Israel Mbonyi
Shalom Choir ikoresha
imbaraga nyinshi ku rubyiniro- Kuri iyi nshuro bazafata amashusho y'indirimbo
z'abo
Umuramyi Israel Mbonyi
yemeye kwifatanya na Shalom Choir muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa ryagutse
Shalom Choir igizwe
n'abaririmbyi barenga 140, 78% ni abubatse n'aho 22% ni urubyiruko
Umuyobozi wa mbere
wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc [Uri ibumoso] yavuze ko abantu bafite ibibazo
birimo 'Stres' na 'Depression' bazakirira muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO