RFL
Kigali

Gasogi United na Kiyovu Sports zarebanye mu maso rubura gica - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/09/2023 18:38
0


Gasogi United yaganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 ku munsi wa 4 wa shampiyona, Gasogi United igumana umwanya wa kabiri.



Wari umukino ufungurira indi y'umunsi wa 4 wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, aho ikipe ya Gasogi United yari yahigiye gutsinda Kiyovu Sports ariko ntabwo byayihiriye.

Uyu mukino wari uwa 10 uhuje aya makipe zikaba zinganyije inshuro 4 Gasogi United itsinda 5 Kiyovu Sports itsinda 1.

UKO UMUNSI WAHUJE GASOGI UNITED NA KIYOVU SPORTS WAGENZE

90+7" Umukino wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports, warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 7 y'inyongera. 

88" Kiyovu Sports ikoze impinduka, Ndizeye Eric wavunitse avuye mu kibuga, Hakim Dieme yinjira mu kibuga. Froduard wari usanzwe abanza mu kibuga, nawe yinjiye asimbuye Shalif Bayo. 

86" Ishimwe Kevin ahushije igitego ku mupira yinjiranye neza, aciye hagati hagati ya Nizigiyimana Mackenzie na Olivier Saif ariko ashotana umujinya  umupira ujya hanze.

KNC uyobora Gasogi United na Regis uyobora Kiyovu Sports ntabwo bumvikanye kuri penariti yahawe Gasogi United

Regis yahagurutse asa n'uwigendeye 

KNC yasigaye ayivigusha avuga ati iriya penariti yariyo 

Amakipe yatangiye gukanira, aho ikipe imwe iva ku izamu ijya kurindi.

79" Mugunga Yves ahushije igitego ku mupira wari uturutse mu nguni utewe na Kalumba, ariko Mugunga Yves ateretseho umutwe umupira ujya hanze.

74" Kiyovu Sports ikoze impinduka, Muhozi Fred avuye mu kibuga, asimburwa na Brayn Kalumba. Muhozi Fred yakinnye neza igice cya mbere, gusa igice cya kabiri ntacyo yafashije ikipeMalipangu ntabwo yatindijemo yahise acyishyura

Mugunga Yves nyuma yo gutsinda igitego 

71" Gasogi United ikoze impinduka, Rugangazi Prosper avuye mu kibuga, asimburwa na Ishimwe Kevin

62" Igitego cya Gasogi United gitsinzwe na Malipangu kuri penariti ateye neza umunyezamu ajya hamwe, umupira nawo ujya ahandi

59" Penariti ya Gasogi United ku ikosa rikorewe Malipangu mu rubuga rw'amahina

52" Igitego cya Kiyovu Sports. Kiyovu Sports ifinguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Mugunga Yves urekuye ishoti rikomeye, umunyezamu ntiyamenya aho unyuze.

45" Igice cya kabiri kiratangiye. Amakipe yombi agarutse mu kibuga nta mpinduka zibaye abakinnyi bose baracyarimo

Petros Koukouras umutoza wa Kiyovu Sports arimo yibaza uburyo aribwegukane umukino



45" igice cya mbere kirarangiye. Umukino uri guhuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bakaba bari bugaruke mu minota 15.

42" Gasogi United ihushije igitego ku mupira Maxwell atereye kure acunze uko Nzeyurwanda yari ahagaze, umupira ukubita igiti cy'izamu uragaruka habura umuntu usubyamo

36" Kiyovu Sports ubona ko nibura yivuguruye, ugendeye ku mikino itambutse yari imaze iminsi irimo gukina. uhereye ku munyezamu Nzeyurwanda Djihad, abakinnyi nka Mukunzi Jibril na Shelif Bayo, bazanye impinduka mu ikipe.

24" Kiyovu Sports ihushije igitego ku mupira Djuma yari asigaranye na Marc Govin asha gutera umupira aho umunyezamu atari ahagaze, birangira ugiye ku ruhande

Amakipe yombi arimo arakinora mu kibuga cyane ndetse ubona ko nta kipe irimo kuganza indi

16" Muhozi Fredi uri gukina anyura ku ruhande rw'ibumoso bwa Gasogi United, ni umwe mu bakinnyi barimo kugora cyane Gasogi United

Nizigiyimana Mackenzie wakiniye Kiyovu Sports mu 2009-2010, yongeye kuyigarukamo ndetse akaba yanabanje mu kibuga


Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Dauda Ibrahim Bareli

Niyitegeka Idrissa

Mugabe Robert

Kwizera Aimable

Malipangu Theodore

Muderi Akbar

Rugangazi Prosper

Max well Djoumekou Ravel

Karenzi Jamldine Bucyocyera

Lisere Cedric Lisombo

04" Kiyovu Sports ibonye koroneri ya mbere ku mupira wari uzamukanwe na Muhozi Fred, ariko myugariwo wa Gasogi arawurenza. Gusa barayiteye umupira ujya hanze.

19:01" umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda.com, ku mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona uri guhaza ikipe ya Gasogi United, yakiriye Kiyovu Sports.

Nzeyurwanda Djihad yagarutse mu izamu rya Kiyovu Sports, nyuma yaho yari amaze iminsi ari umusimbura wa Kalyowa.

18:59" amakipe akaba arimo kwifotoza amafoto y'urwibutso

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Nzeyurwanda Djihad

Mukunzi Djiblil

Ndizeye Eric

Iracyadukunda Eric

Nizigiyimana Mackenzie

Shalif Bayo

Niyonzima Olivier

Mosengwo Tansele

Nizeyimana Djuma

Muhozi Fred

Mugunga Yves

18:57" amakipe yombi akaba agarutse mu kibuga aho agiye guhangana bidasanzwe

18:53" abakinnyi b'abasimbura bakaba bagarutse ku ntebe y'abasimbura,

Mu mikino ya shampiyona, aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 10, 9 bamaze gukina, Kiyovu Sports ikaba yaratsinze 1, itsindwa 5 banganya 3.

18:45" Amakipe yombi avuye kwishyushya akaba asubiye mu rwambariro, aho aribugaruke umukino utangira

Gasogi United na Kiyovu Sports, nizo kipe zigiye kubimburira izindi gukina umunsi wa 4 wa shampiyona urimo ibirarane 2. Ni umukino ugiye kubera kuri Kigali Pele Stadium ukaba utangira ku isaha ya saa 19:00 PM.

Gasogi United igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 6 ikaba irushanwa amanota 3 Musanze FC. Kiyovu Sports igiye ku manuka mu kibuga iri ku mwanya 8 n'amanota 4.
























REBA HANO IBITEGO BYARANZE UYU MUKINO W'ISHIRANIRO HAGATI Y'AYA MAKIPE YOMBI

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND