Korali Jehovah Jireh yatumiwe na Korali EFATA mu giterane "Nzamamaza Live Concert"

Iyobokamana - 15/09/2023 3:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Korali Jehovah Jireh yatumiwe na Korali EFATA mu giterane "Nzamamaza Live Concert"

Nyuma y'aho imaze igihe izenguruka mu ntara, Korali Jehovah Jireh igarutse mu ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali aho igiye gukorera ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Munini-Paroisse Muhima hafi yo kwa Gusimba-Nyamirambo.

Ku bufatanye n'itorero rya ADEPR Munini- Paroisse ya Muhima, Ururembo rw'umujyi wa Kigali hamwe n'amakorali yaho by'umwihariko Korali EFATA, kuri ki cyumweru tariki ya 17/09/2023 baraba bari kumwe na Korali Jehovah Jireh Post-Cepiens ULK imaze kwandika amateka mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu no hanze yacyo.

Nk'uko bitangazwa n'itorero rya ADEPR Munini, iki giterane bateguye cyitwa "Nzamamaza Live Concert", kizatangira kuwa Gatandatu tariki 16/09/2023. Intego bafite ya "Nzamamaza" iboneka muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo intumwa yandikiye Abakolosayi 1: 28 hakaba hagira hati:

"Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo", akaba ariyo bazaba bibandaho bakangurira buri wese kuva mu byaha bagahinduka kandi bagahindukirira Umwami Yesu Kristo.

Ubuyobozi bwa Korali EFATA mu ijwi rya Uwimana Antoinette bukaba bwatangaje ko bwishimiye kubana na Korali Jehovah Jireh kugira ngo bazamure ijwi mu kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ni ivugabutumwa rigamije gufasha benshi kuva mu byaha bakareka ingeso zabo mbi yaba ubujura-ubusinzi-ubusambanyi, kuko ibi ari byo ahanini bisenya umuryango bigateza amakimbirane n'imyitwarire idakwiriye, bati rero iki ni igihe cyo guhinduka no guhindukirira Umwami Yesu Kristo.


Umuyobozi wungirije muri Korali EFATA Uwimana Antoinette ahamya ko biteguye neza

Mu gitondo kugeza saa sita z'igice hazaba amateraniro, saa munani kugeza saa kum n'ebyiri habe igiterane ndetse n'umwanya wo gushyigikira korali kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukora album ya kabiri y'amajwi n'amashusho.

Ubuyobozi bwa EFATA Choir bwavuze ko buri gushaka uburyo kugira ngo "twamamaze ubwo butumwa bwiza dufite butari bwajya hanze bubashe kujya hanze, bwo gukomeza imitima ndetse no kuyihumuriza no gukagurira abantu kujya kuri Kristo".

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA bakaba babukereye ndetse biteguye neza kuzatambutsa ubutumwa bwiza ndetse baboneraho umwanya wo guhamagara abari hirya no hino by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali kutazahabura.


Jehovah Jireh choir yiteguye kwitabira igiterane "Nzamamaza Live Concert"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...