Ikipe ya Pyramid yaje mu Rwanda ije gukina na APR FC mu mukino wa kabiri w'ijonjora rya nyuma ry'imikino ya CAF Champions League, ishobora gufata Kigali nyuma y'uko aho iri bujye inyura buri wese arajya abimenya.
Kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium ni bwo hategerejwe umukino uzahuza APR FC iheruka kwegukana shampiyona y'icyiciro mu Rwanda na Pyramids yo mu Misiri.
Pyramids iza ku mwanya wa 4 mu makipe akomeye muri Afurika, ku munsi w'ejo nimugoroba ni bwo yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe izanywe n'indege yabo yihariye. Abantu 76 barimo abakinnyi 33 ni bo iyi kipe yazanye bakaba bari kuba muri Raddison Blue Hotel.
Kuri ubu imodoka nini iyi kipe irajya igendamo yabyutse ishyirwaho ibirango byayo byanditseho ngo 'Turi Pyramids', aho irajya inyura buri wese arajya amenya ko ariyo inyuzeho.
Uyu mukino wa APR FC na Pyramids utegerejwe na benshi bitewe n'abakinnyi bakomeye iyi kipe yo mu Misiri ifite barimo Fiston Kalala Mayele ndetse kandi na APR FC ikaba yarakaniye ivuga ko itagomba gutsindwa.
APR FC yageze muri iri jonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Gaadiidka FC ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1.
Imodoka Pyramids yashyizweho ibirango byayo, ibi ni ibintu bitamenyerewe ku makipe yo mu Rwanda
Ubwo Pyramids FC yageraga mu Rwanda ku munsi w'ejo
TANGA IGITECYEREZO