Ibyamamare muri Nigeria byugarijwe n'impfu z'amayobera za hato na hato

Imyidagaduro - 15/09/2023 3:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibyamamare muri Nigeria byugarijwe n'impfu z'amayobera za hato na hato

Nyuma y'uko umuraperi ukiri muto Mohbad yitabye Imana, inkuru z'akababaro zakomeje kwisukiranya mu gihugu cya Nigeria ubwo umukinnyi wa Film muri Nollywood Amadi Cindy n'umuyobozi w'abakinnyi ba film Pat Nebo, nabo bamaze kwitaba Imana.

Nyuma y'iminsi micye cyane umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, Mohbad yitabye Imana mu rupfu rw'amayobera ndetse Polisi muri Nigeria ikaba yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rwe, ibyamamare muri iki gihugu bikomeje kwitaba Imana umusubirizo.

Mu masaha macye ashize, nibwo amakuru y'urupfu rw'umukinnyi wa filime Cindy Amadi uzwi muri film Ife akina nk'umutinganyi yitabye Imana nk'uko nyiri iyi filime yabitangaje ku rubuga rwa Instagram. 

Abinyujije kuri Instagram, yagize ati "Ntabwo turakira kandi tubabajwe no kubatangariza urupfu rw'umukinnyi wa film Cindy Amadi. Ntabwo twakwiyumvisha agahinda umuryango we usigaranye. Ariko mu izina ry'abakinnyi ba fillm twafatanyije, turifuriza umuryango we gukomera muri ibi bihe bitoroshye."

Ku bantu bakunda kureba film zo muri Nigeria, bazi uyu mukobwa cyane muri film ya Ife aho akina ari umutinganyi atingana na Uzomaka. Ubutunzi bw'uyu mukinnyi wa Film witabye Imana ku myaka 25 ntabwo bwari bwamenyekana dore ko n'icyateye urupfu rwe kitari cyamenyekana.

Bitari uyu gusa, mu gihugu cya Nigeria bongeye kubura umugabo wahoze ari umuyobozi wa Film muri Nigeria witwa Pat Nebo witabye Imana mu ijoro rishyira ku wa kane.

Mu butumwa umunyamakuru Shaibu Husseini yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ababajwe no gutangaza urupfu rw'uyu musaza wahoze akora film mu gihugu cya Nigeria avuga ko urugendo rwe rwarangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Shaibu Husseini yagize ati "Mbabajwe no kubamenyesha ko producer wa film Pat Nebo yitabye Imana. Turamushimira urugendo rwe muri filime."

Uyu mugabo yatangiye ururgendo rwe rwo gutunganya no kuyobora film mu mwa 1993 ubwo hakorwaga film yisw Ti Oluwa Nile. Muri uru rugendo yitanze, yakuyemo ibihembo byinshi ndetse akuramo agatubutse n'ubwo atigeze atangaza umubare w'amafaranga yakuyemo.

Uyu mugabo yakoze film nyinshi zitandukanye aho yahereye kuri Ti Oluwa ni ile mu mwaka 1993, Agogo mu mwaka wa 2002, The figurine mu mwaka wa 2009, Phone swap mu mwaka wa 2012 ndetse n'izindi film zitandukanye.


Pat Nebo wari ukunzwe mu gutunganya Film yamaze kwitaba Imana.


Pat Nebo yari amaze igihe asezeye ku mwuga wo gutunganya Fillm.


Cindy Amadi yitabye Imana ku myaka 25.


Icyahitanye Cindy Amadi ntabwo kiramenyekana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...