Biciye muri Canal+ Impact, Canal + Rwanda yatanze ibikoresho by'ishuri, ndetse n'amafaranga y'ishuri ku bana 20 bo mu Karere ka Kicukiro, bitegura kujya ku mashuri.
Ni
igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, kibera ku cyigo
cy'amashuri giherereye ku rusengero rwa Eglise Methodiste ruri i Gikondo. Muri
iki kigo, niho hakorera umuryango wa Organisation A-Bato, uyu muryango ukaba
ariwo ufite bano bana barimo abana 20 bafashwa na Canal+.
Nk'uko bitangazwa na Mukamakuza Teresa, n'umuyobozi wungirije wa Organisation A-Bato, avuga ko nyuma yo kugirana umubano na Canal+ hari byinshi byahinduye kubana bareberera.
Yagize ati: "Canal + tumaze imyaka itatu dukorana, kubera
Organisation A-Bato inshingano zayo ari ugufasha abana muburyo bwuzuye, harimo
kwiga, ubuzima, no kwidagadura. Canal ije rero yaje kudufasha mu cyiciro
cy'abana, aho ibishyurira amashuri, ndetse ikabaha n'ibikoresho by'ishuri."
Mukamuganga yemeza ko ubufasha Canal+ iha abana, butuma biga bafite icyizere, ndetse bikanorohereza ababyeyi babo
Mukamakuza
yakomeje avugako "Twishimira ubufatanye twagiranye na Canal kuko bwatanze
ibisubizo bikomeye ku bana 20 bafasha, harimo korohereza imiryango ryabo,
ndetse no gufasha abana kwiga neza bakanatsinda."
Uyu
mu ryango A-Bato, ufite abana bagera kuri 600 baba mu miryango 7. Muri abo
bana, abana 20 nibo Canal+ isanzwe ifasha, aho hashize imyaka 3 ibamenyera
buri kimwe kicyajyanye n'ishuri. Muri aba bana harimo abatangiye kugera no mu
mashuri yisumbuye, aho Canal yemeye kizagumya kubafasha no muri icyo cyiciro.
Hashize
imyaka 3 Canal ikorana n'umuryango A-Bato, aho bafasha abana kujya ku ishuri
babaha ibikoresho by'ishuri.
Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda yemeza ko banyuzwe n'uburyo abana bari gufasha bakomeje gutsinda ndetse bikorohereza ababyei babo.
Yagize ati: "Intego ya Canal Impact ni ugufasha abana kubaho neza, ndetse bakaniga neza.
Umwana wabonye ibikoresho by'ishuri bitamugoye ndetse akiga atirukanwa,
bimufasha kwiga neza ndetse agatsinda, bigatuma n'umuryango woroherwa mu
mikoro."
Sophie
yakomeje avuga ko "umuryango A-Bato tuzakomeza gukorana nawo no mu bindi
bikorwa, birimo guteza imbere abagore, kubungabunga ibidukikije harimo no
gukorana umuganda."
Sophie
yasoje asaba abana kwiga bashyizeho umwete kuko ari bo Rwanda rwejo ruzavamo
abarimu, abaganga, abasirikare ndetse hakazanabonekamo umukuru w'igihugu
w'ahazaza.
Muri
iki gikorwa Canal+ biciye muri Canal Impact, yahaye abanyeshuri ibikapu
by'ishuri, amakaramu n'amakaye bazakoresha bari ku ishuri
Gisubizo Samuel ni umwe mu banyeshuri bafashwa na Canal+ avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutangira gufashwa na Canal. Ati: "Ubu nshoje amashuri abanza umwaka ushize, kuri ubu nkaba ngiye mu ma shuri yisumbuye.
Maze imyaka 3
mfashwa na Canal+ gusa kuva yatangira ubuzima bwange bwarahindutse. Mbere
wasangaga kubona ibikoresho bingora, ndetse n'amafaranga y'ishuri, ariko
batangiye kumfasha ibikoresho mbibonera ku gihe."
Mu
ntangiriro z'iki cyumweru, ni bwo hasohotse amanota y'abanyeshuri bakoze
ibizamini bya Leta, bikaba biteganyijwe ko umwaka w'amashuri 2023-24 uzatangira
muri Nzeri tariki 25 2023.
Abana bahawe ibikoresho bazakoresha ku mushuri ndetse bishimira urukundo umuryango wa Canal ibereka
Canal+ yahaye ubufasha abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri
TANGA IGITECYEREZO