Imyaka itandatu yari ishize umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Umutare Gaby abarizwa mu gihugu cya Australia n’umuryango we.
Kuri uyu wa Kane tariki
14 Nzeri 2023, yabwiye InyaRwanda ko amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo
rwihariye rujyanye n’akazi no kureba umuryango we.
Mu kiganiro yahaye Kiss
Fm, Umutare Gaby yavuze ko yuzuye amashimwe kuba yongeye kuvugira ku
ndangururamajwi y’imwe muri Radio ikorera mu Rwanda. Ati “Ntuzuye amashimwe muri
njyewe..."
Yavuze ko guhurira kuri ‘Micro’
na Murumuna we Andy Bumuntu ari ibintu bitangaje, ariko kandi si bishya kuri we
kuko kuva akiri muto yamubonagamo ubushobozi bwo kuzakora ibintu byinshi.
Gaby ati “Birashimishije
kubona umuntu wasize acyishakisha, ukabona arimo arakuganiriza ukunguku ni
ibintu birenze..."
Uyu mugabo yaherukaga
muri Kiss Fm mu 2017 ubwo yamurikaga indirimbo ye yise 'True Love', kandi icyo
gihe yahuye na Uncle Austin ndetse na Arthur.
Gaby yavuze ko ubwo yajyaga muri Australia atigeze atangaza ko yaretse umuziki, ahubwo hari abantu babimuvigiye mu buryo butari bwo.
Ati "Nta hantu ntigeze mvuga ku mugaragaro ko naretse
umuziki." Yavuze ko umuziki ari impano kuko 'ni ibintu ukora nawe
bikurimo'. Ati "Ni igihe gusa kibigena."
Umutare yavuze ko akigera
muri Australia yatunguwe n'inshingano yari afashe kandi akaba yari azifashe mu buzima atamenyereye.
Yavuze ko yagowe no
kwisanga muri kiriya gihugu, ahanini bitewe n’ubukonje bw’aho, kwita ku
muryango we mu nshingano nshya yari afashe n’ibindi.
Umutare avuga ko hari
igihe umufasha we yigeze kumusigira 'Facture' yo kujya kwishyura ariko
ananirwa no kuyishyura kubera ko yari ataramenya ururimi neza.
Yavuze ko ubuzima bwe
bwari bwubakiye ku muziki gusa. Byatumye akimara kubana n’umugore we, yarirengagije
buri kimwe cyose, hanyuma atangira gukora akazi umugore we atashoboraga
kwiyumvisha ko yakora. Ati “Izo mpinduka rero nakoze byatumye umugore avuga ngo
wa muntu arahari.”
Umutare yavuze ko afite
indirimbo nyinshi yagerageje gukora, binyuze muri studio yubatse iwe mu rugo.
Avuga ko kugeza ubu amaze gukora album ebyiri.
Uyu mugabo yavuze ko ‘nta
gitutu cy’ubwamamare n’ubwiza ariho’, kuko buri munsi wose awubaho ubuzima bwa
nyabwo.
Umutare Gaby afitanye
indirimbo 'Injyana' yakoranye na Yvna Buravan. Yabaye indirimbo ya mbere yaciriye
inzira urugendo rw'uyu munyamuziki witabye Imana.
Umutare avuga ko akigera
mu Rwanda yahise ajya gusura igituro cya Yvan Buravan mu irimbi rya Rusororo.
Yavuze ko yamenye Buravan 'nta wundi muntu uramumenya'.
Avuga ko bahuye ubwo bari
kuri studio ya Bob Pro mu Mujyi rwa Kigali ahazwi nko kwa Ndamage, Bob amubwira
ko 'hari umwana afite uzi kuririmba cyane'.
Yavuze ko icyo gihe we na
Buravan bicaye hasi baraganira. Buravan ngo yatunguwe n'uburyo Umutare Gaby yamuciriye
bugufi bakaganira. Ati "Naramubwiye nti igishoboka cyose nagikora, mubwira
ko ubuzima ari ugufashanya."
Umutare yavuze ko Buravan yakundaga kuririmba cyane injyana ya RnB, kandi yari wa muntu witabazaga abandi w'umuhanga cyane, akamenya guca bugufi akabaza buri wese.
Ati “Yvan
yari umuntu w'imfura. Iyo abantu batangiraga kuvuga abandi ntiwamenyaga aho
anyuze. Umutare Gaby yavuze ko 'twabuze umuntu w'imfura ukiri muto.”
Uyu munyamuziki yavuze ko
akimara kumenya inkuru y’urupfu rwa Buravan yamaze amezi abiri atabasha gukora
akazi.
Avuga ko Buravan yari
inshuti ye yihariye kuko yagiye aganira n’umuryango we mu bihe bitandukanye.
Umutare yavuze ko
atizerera mu rupfu kuko arubona nk'indi nzira. Ati "Umubiri wa Yvan niwo
tutabona, ariko Yvan arahari kuko n'ubu turi kumwizihiza."
Umutare yavuze ko yakuze akunda kwandika indirimbo zihimbaza Imana biturutse ku buhanga bwa Richard Nick Ngendahayo ndetse na Alex Dusabe, nyuma aza kwisanga mu ndirimbo zizwi nka ‘Secullar’.
Uyu mugabo afite igihembo cya UN yegukanye bituma aba ‘Brand Ambassador’ w’ayo mu gihe cy’imyaka umunani. Umutare yatangaje ko imyaka itandatu yari amaze muri Australia yabanje kumutonda ariko agenda amenyera ubuzima bitewe n’inshingano yari afashe
Umutare Gaby yavuze ko
Buravan bahuye benshi bataramenya impano ye- Avuga ko Bob Pro ariwe wagize
uruhare mu kubahuza, kandi amwibuka nk'umuhanzi w'impano itangaje
Umutare yavuze ko atatunguwe no kumva ko Murumuna we Andy Bumuntu yinjiye mu itangazamakuru kuko kuva bakiri bato yamubonagaho ubuhanga bwo kugerageza ibintu byinshi
Mu 2021, Umutare Gaby
yabaye umwarimu wa Rusine Patrick amwigisha isomo rya ‘Computer Science’ aho
yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere
Umutare yavuze ko indirimbo ye ‘True Love’ yayihimbiye umugore we Joyce
Umutare Gaby yashimye Sandrine Isheja Butera ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi, avuga ko atari yaragize amahirwe yo guhura nawe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INJYANA' YA BURAVAN NA UMUTARE
">UMUTARE GABY KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JURU' YA UMUTARE GABY
">
TANGA IGITECYEREZO