Kigali

Gatanya ziravuza ubuhuha! Ibyamamare 10 bimaze gutandukana mu 2023-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/09/2023 11:25
0


Umwaka wa 2023 ubura amezi 3 n’iminsi 14 ngo urangire, ukomeje kurangwa n’itandukana ry’ingo z’ibyamamare by’imahanga aho abatangiye bari mu rukundo kuri ubu batarebana n’iruhumye, mu gihe kandi abendaga gukora ubukwe babihagaritse budatashye.



Ubusanzwe gutandukana kw’ingo z’ibyamamare ni ibintu bikunze kubaho kandi ntibitungurane dore ko bavuga ko ntabasitari babiri babana ngo barambane. Muri uyu mwaka wa 2023 wagize umwihariko wo kurangwa n’itandukana ry’ibyamamare bikomeye ku isi aho ingo zafatwaga nk’izikomeye zamaze gutandukana, abandi bakundanaga bitegura kurushinga bahise babisubika.

Mu gihe amakuru ya gatanya y’ingo z’ibyamamare akomeje guca ibintu mu myidagaduro, dore ibyamamare 10 bimaze gutandukana mu 2023:

1.Ariana Grande na Dalton Gomez

Umuhanzikazi Ariana Grande umaze iminsi atagaragara mu muziki, aherutse gutandukana n’umugabo we Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Batangiye gukundana mu 2020 ubwo Covid-19 yari yarazambije imibereho y’abantu ku isi. Ariana Grande akaba yaratangaje ko uyu Dalton ariwe wamubaye hafi mu bihe by’iki cyorezo ari naho bahise batangira gukundana.

Ibyabo ntibyatinze kuko muri Mata ya 2021 barushinze basezerana kubana akaramata. Urugo rwabo ntirwakunze kugarukwaho cyane kuko akenshi bari babayeho mu buzima bw’ibanga aho bagaragaraga gacye gusa mu kwezi gushize bongeye kugarukwaho cyane ubwo batangazaga ko batandukanye ndetse ko impapuro za gatanya zamaze kugezwa mu nkiko.

2. Britney Spears na Sam Asghari

Icyamamarekazi mu njyana ya Pop, Britney Spears yongeye gutandukana n’umugabo we wa gatatu Sam Asghari nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bombi batabanye neza ndetse uyu muhanzikazi yaramaze iminsi agaragara atambaye impeta yambitswe na Sam Asghari ubwo barushingaga mu 2022.

Britney Spears w’imyaka 41 y’amavuko yatandukanye na Sam Asghari w’imyaka 29 nyuma y’umwaka umwe gusa barushinze. Uyu Sam akaba ariwe wafashe iya mbere asaba gatanya aho yavuze ko uyu muhanzikazi yamuciye inyuma akaryamana n’umukozi wabo wo mu rugo. 

Nubwo urugo rwabo rutarambye ariko bari bamaze igihe bakundana dore ko bagiye mu munyenga w’urukundo kuva mu 2018 gusa 2023 ikaba ibasize barebana nabi.

3. Natalie Portman na Benjamin Millepied

Icyamamare muri sinema, Natalie Portman ukomoka muri Israel, wagiye akundwa muri filime zitandukanye yakinnye zirimo nka ‘Black Swan’, ‘Thor’, ‘Closer’ n’izindi, yamaze gutandukana n’umugabo we Benjamin Millepied bari bamaranye imyaka 11 barushinze.

Natalie Portman w’imyaka 42 yatse gatanya Benjamin Millepied  mu mpera za Kamena nyuma yahoo bimenyekaniye ko Benjamin yamuciye inyuma agatera inda undi mugore. Aba bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri.

4. Sophia Vergara na Joe Manganiello

Ibyamamare bibiri muri sinema, Sophia Vergara na Joe Manganiello basohoye itangazo ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bafashe umwanzuro wo gutandukana kandi ko ntakindi bapfuye ahubwo ko bombi batari bagishoboye kubana ku mpamvu z’akazi kabo.

Sophia Vergara w’imyaka 51 wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Modern Family’, yatangiye gukundana na Joe Manganiello kuva mu 2012, baje kurushinga mu 2015 bakaba batandukanye bamaranye imyaka 8 barushinze.

5. Sophie Turner na Joe Jonas

Umwongerezakazi kabuhariwe mu gukina filime wamamaye ku izina rya ‘Sansa Stark’ kubera filime y’uruhererekane yitwa ‘Game of Thrones’ yakinnye imyaka icyenda. Kuri ubu Sophia yatandukanye n’umuhanzi Joe Jonas wo mu itsinda rya Jonas Brothers nyuma y’imyaka 5 barushinze.

Sophie Turner na Joe Jonas batangiye gukundana mu 2016 baza kurunshinga mu 2019. Mu byumweru 2 bishize nibwo byamenyekanye ko Joe Jonas ariwe waste gatanya Sophia aho yanamushinjije kutita ku bana babo babiri ahubwo agahora mu iraha.

6.Sophia Bush na Grant Hughes

Umukinnyi wa filime akaba anaziyobora, Sophia Bush uzwi cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘One Tree Hill’, aherutse kwaka gatanya umugabo we Grant Hughes bari bamaze amezi 13 barushinze. 

Mu nyandiko Sophia yagejeje mu nkiko yavuze ko amakosa Grant Hughes yamukoreye adashobora kuyamubabarira. Aba bombi bakaba baritanye bamwana mu itangazamakuru aho umwe yatungaga urutoki undi ko ariwe nyirabayazana wisenyuka ry’urugo rwabo.

7. Ricky Martin na Jwan Yosef

Umuhanzi w’icyamamare Ricky Martin ukomoka muri Puerto Rican wanahishuye kera ko akunda abo bahuje igitsina (Gay) ubwo yatangiraga kwamamara, aherutse gutandukana n’umugabo mugenzi we Jwan Yosef bari bamaranye imyaka 6 barushinze. Aba bombi batangiye gukundana mu 2015, barushinga mu 2018 aho banaje kurera abana babiri biyanditseho mu buryo bw’amategeko (Adoption). 

8. Billy Porter na Adam Smith

Urundi rugo rw’abagabo babana rwasenyutse ni urwa Billy Porter, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi uherutse gutandukana n’umugabo mugenzi we Adam Smith bari bamaranye imyaka 7 barushinze. Bombi batangiye gukundana mu 2016 barushinga mu 2017. 

Billy Porter mu 2021 yasohoye igitabo cy’amateka ye yise ‘Unprotected: A Memoir’ aho yahishuyemo ko Adam Smith yemeye kumukunda no kubana nawe kandi abizi neza ko arwaye Sida. Amakuru ya gatanya yabo yatunguye benshi kuko bafatwaga nk’abamwe mubabana bahuje igitsina bafite ingo zikomeye muri Hollywood.

9. Taylor Swift na Joe Alwyn

Umuhanzikazi w’icyamamareTaylor Swift aherutse gutandukana n’umukinnyi wa filime Joe Alwyn bendaga kurushinga. Aba bombi batandukanye ubwo Taylor Swift yarari gukora ibitaramo bizenguruka isi bya ‘Eras Tour’ aho yanabivugiye ku rubyiniro ko yatandukanye na Joe amuziza ko yamucaga inyuma.

Taylor Swift na Joe Alwyn batandukanye bamaranya imyaka 6 bakundana bari no muri couples z’ibyamamare bimaranye igihe gusa ntibabashije kurushinga.

10. Kylie Jenner na Travis Scott

Umwaka wa 2023 watangiye umunyamidelikazi Kylie Jenner avuga ko uyu mwaka utazamusiga atarushinze n’umuraperi Travis Scott bamaze kubyarana abana babiri. Nyamara ibi siko byagenze dore ko muri Werurwe aribwo batangaje ko batandukanye bamaranye imyaka 5 mu rukundo.

Ibya Kylie Jenner ntibyatinze kuko ubu ari mu rukundo n’umukinnyi wa filime Timothee Chalamet bamaze iminsi baca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND