RFL
Kigali

Umwe muri bo yakirijwe mu giterane cy’abandi! Imvano yo kuba igitaramo cya Shalom Choir cyaragizwe ubuntu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2023 9:27
0


Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard ni umwe mu bumva neza impamvu kwinjira mu gitaramo cy’iyi korali bazahuriramo na Israel Mbonyi ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 ari ubuntu, ashingiye ku kuba yarakiriye agakiza binyuze mu gitaramo cya Hoziana yitabiriye mu 1999 kwinjira ari ubuntu.



Ni umugabo uvuga ko yari mu buzima bwo kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge ariko Imana yamuhinduriye amateka mu gitaramo cya Hoziana cyabereye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali muri uriya mwaka.

Abara inkuru mu buryo butomoye, kandi akumvikanisha ko ibitaramo biha ikaze buri wese, bituma hari abo Kristu akoraho bakemera kumukurikira.

Ati “Igiterane cyakozwe na korali Hoziana mu 1995 ni bwo nakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza wanjye nkava mu bintu byari bingose, ibitabi n'urwagwa byari byaranyishe, nari mpfuye. Aho rero niho nakuye aka gasura (isura) mureba."

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki1 14 Nzeri 2023, cyabereye muri BK Arena, Bwana Ndahimana yumvikanishije ko mu ivugabutumwa Shalom Choir ikora inyungu zitava ku mafaranga. Avuga ko inyungu yabo ya mbere 'niyo twamamaje ubutumwa bwiza'.

Uyu muyobozi yavuze ko kuba igitaramo cyabo kwinjira ari ubuntu atari bishya mu bitaramo, kuko hari abababanjirije bakoze uyu murimo batishyuje, kandi n'ubu ntibacitse intege mu rugendo rwo kwamamaza Kristu.

Visi Perezida wa mbere wa Shalom choir, Rukundo Jean Luc, yagize ati "Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk'iki ntidushyireho kwishyuza hari abantu nk'uko twabivuze dutekereza dushaka [..]”

Yavuze ko inyubako ya BK Arena ikunze kuberamo ibikorwa binyuranye bihuza urubyiruko, bityo ko kuri iyi nshuro bifuje guhura n'urubyiruko mu gikorwa kizafasha kwegerana n'Imana.

Ni igitaramo avuga ko bateguye bisunze icyanditse kiboneka muri Yohana 14:1 hagira hati " Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”

Rukundo avuga ko abantu bari kunyura mu bihe bikomeye birushya umutima ari nayo mpamvu biyemeje gukoresha ijambo ry'Imana mu komora ibikomere.

Kandi avuga ko iyo baza guhitamo kwishyuza 'hari abo tutari kubona'. Yanavuze ko ibitaramo bakoreye mu bice bitandukanye birimo Karongi mu 2022, babonye gukizwa kw'abantu, bituma biyemeza kugeza iki gitaramo mu Mujyi wa Kigali.

Ati "Inyungu yacu dushaka hano muri BK Arena ni uko abantu bakira bakabona Kristo uruhura umutima."

Shalom Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n'imidugudu 101.

Ururembo rwa Kigali runafite korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya Nyarugenge.

Mu cyerekezo cya ADEPR harimo guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo ry'Imana.

Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.

Umushumba w'Itorero ADEPR ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, avuga ko bamaze iminsi mu rugendo rw'impinduka rugamije gutuma ADEPR iba itorero 'Imana' ireba ikaribona nk'itorero rikwiye ariko n'abanyetorero bayireba bakavuga bati iyi n'iyo ADEPR ikwiriye'.

Yavuze ko ADEPR ikwiye kugera ku rwego rw'aho ryisanga mu mirongo y'Igihugu.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1983 itangira ari korali y'abana bo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabatereshe bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.

Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi.  


Imyaka 40 ishize Shalom Choir iri muri 'Gospel' iyisobanura nk'idasanzwe kuko bahuriyemo n'ibicantege  

Perezida wa Korali Shalom Choir, Ndahimana Gaspard yatangaje ko yumva impamvu yatumye kwinjira muri iki gitaramo bigirwa ubuntu, ni nyuma y'uko yakiriye agakiza mu gitaramo cya Hoziana cyabaye mu 1999


Shalom Choir igiye gukorera igitaramo muri BK Arena nyuma yo gutaramira muri Convention Center na Kigali Serena Hotel 


Shalom Choir ivuga ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegera benshi batakunze kubona amahirwe yo kujya muri BK Arena

REBA HANO SHALOM CHOIR IGANIRA N'ABANYAMAKURU KURI UYU WA KANE


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MFITE IBYIRINGIRO' YA SHALOM CHOIR


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INEZA YAWE' YA SHALOM CHOIR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND