Kigali

Mbere yo gutaramira muri BK Arena, Shalom Choir yashyikirije ababyeyi 47 babyariye iwabo ubufasha bw'imashini zidoda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/09/2023 20:09
0


Ababyeyi 47 barera abana ku giti cyabo bagize itsinda ryitwa ‘Urumuri’ bashyikirijwe imashini zo kudoda na Shalom Choir, ku bufatanye na ADEPR Ururembo rwa Kigali.



Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo abakunda guhimbaza Imana bose bahuriye muri BK Arena kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 mu gitaramo cyiswe ‘Shalom Gospel Festival,’ kuri uyu wa Kane, habaye Ikiganiro n'Abanyamakuru ndetse haba umunsi wa kabiri w'ivugabutumwa rya Korali Shalom ku bufatanye na ADEPR, ururembo rwa Kigali.

Uyu munsi waranzwe n’igikorwa cyo gushyigikira ababyeyi b'abagore barera abana ku giti cyabo (Shalom Gospel Festival Supporting Single Mothers). Iki gikorwa cyabaye none tariki 14 Nzeri 2023, ni cyo gikorwa kibanziriza icya nyuma mu bikorwa byose biteganijwe gukorwa muri ‘Shalom Gospel Festival.’

Ni igikorwa kibanziriza igitaramo ‘Shalom Gospel Festival’ cyateguwe na Shalom Choir ku bufatanye na Israel Mbonyi, kizaba ku cyumweru, itariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z'amanywa, naho igitaramo gitangire saa munani z'amanywa.

Aba babyeyi bahawe imashini zidoda ni abatoranijwe kandi banakomoka mu madini atandukanye. Aba babyeyi bamaze iminsi biga ndetse banononsora umwuga wo kudoda, ariko ntibari bafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Umuyobozi w’Ururembo rwa Kigali, Rev. Valentin Rurangwa, yasobanuye ko iki gikorwa cyakozwe hashingiwe ku ko bijyanye n’intego y’itorero rya ADEPR ari yo ‘Guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, mu buzima no mu mwuka, hifashishijwe ubutumwa bwa Kristu’, ndetse asaba itsinda Urumuri kuzabyaza ibi bikoresho bahawe umusaruro, kugira ngo binababere intangiriro y’ubukire.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1983, itangira ari korali y'abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina bitwa Korali Umunezero. Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Korali Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%. Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe ziri kuri Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi. Indirimbo bamamayemo cyane harimo "Uravuga Bikaba", "Abami n'Abategetsi" na "Nyabihanga".

REBA SHALOM CHOIR MU KIGANIRO N'ABANYAMAKURU CYABAYE KURI UYU WA KANE

 


Shalom Choir irakataje mu ivugabutumwa rigaragaza ibikorwa bifatika


Shalom choir yaremeye ababyeyi b'abagore barera abana ku giti cyabo

Amakorali anyuranye akomeje kwifatanya na Shalom choir


Kuwa Gatatu w'iki cyumweru Shalom choir na ADEPR bahurije hamwe urubyiruko baganira ku musanzu wabo mu kubaka iri torero

Umushumba Mukuru wa ADEPR ari mu bashyigikiye cyane Shalom choir


Shalom Choir yaganiriye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane muri BK Arena


Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali, Rev. Valentin Rurangwa, yaherekeje Shalom choir muri Press Conference


Visi Perezida wa Mbere wa Shalom Choir akaba n'umuhuzabikorwa wa Shalom Gospel Festival, Jean Luc Rukundo


Shalom Gospel Festival 2023 irasozwa kuri iki cyumweru mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena

VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND