Umuhanzikazi Ashanti n’umuraperi Nelly batangaje ko basubiye mu rukundo nyuma y’imyaka irenga 20 bakundana ariko nyuma bakaza gutandukana.
Aba bombi batangiye gukundana muri 2003 bahuriye mu
kiganiro n’itangazamakuru cyiga ku majonjora y’ibihembo bya Grammy 2003. Barakundanye
biratinda, baza gutandukana nyuma y’imyaka icumi. None kuri ubu aba bahanzi b’ibyamamare
bamaze kwemeza ko bongeye gusubira mu rukundo.
Iki cyibatsi cy’urukundo cyongeye kugurumana nyuma y’ijoro ry’ibirori byatangiwemo ibihembo bya VMAs, aho Ashanti yitabiriye ibi birori mu rwego rwo gushyigikira umukunzi akaba n’umugabo we w’ejo hazaza.
Mu byatangaje benshi, harimo no kuba yari yitwaje agasakoshi
ko mu ntoki abakobwa n’abadamu bakunze kwitwaza (Sacs à main) karimbishijwe
ifoto y’aba bombi muri VMA 2003bagitangira gukundana.
Nyuma yo kugaragara muri VMAs 2023, Nelly na Achanti basubiye mu rukundo bitunguranye
Ashanti aganira na E! News yemeje ko bombi bongeye
gusubirana. Abajijwe niba bakundana, yasetse ahita asubiza ati "Ndashaka
kuvuga… yego."
Achanti yaserukanye agasakoshi kariho ifoto ye na Nelly bitangaza benshi
Nelly nawe yaje yunga mu ry’umukunzi we ati:
“Twongeye kumerana neza. Ntekereza ko byadutangaje twembi. Ntabwo ari ikintu
twateganyaga.”
Nelly w’imyaka 48 yongeyeho ko rimwe na rimwe kuba
kure y’uwo ukunda mutavugana hari icyo bifasha, avuga ko we igihe yamaze atari
kumwe na Ashanti cyamufashije ndetse ahamya ko ubu bameranye neza.
Aba bombi bahuje umwuga w’ubuhanzi batandukana muri
2013 bababaje imitima y’abafana benshi yari ibashyigikiye muri kiriya gihe.
Nelly na Achanti bongeye gusubirana nyuma y'imyaka isaga 10 batandukanye
Nelly na Ashanti w’imyaka 42, bagiye bagaragara basohokanye
inshuro nyinshi mu mwaka ushize batitaye ku mibanire yabo.
Kurubu Nelly afite abana bane, babiri be yabyaranye n'uwo bahoze bakundana Channette Valentine n’abandi babiri yiyemeje kurera.
Si Channetta gusa, kuko nyuma ya Achanti yaje gukundana n'undi witwa Shantel Jackson,
mu gihe Achanti we nta n’umwe afite ariko akaba aherutse gutangaza ko akeneye
kwicara hamwe agashyingirwa akabyara abana.
TANGA IGITECYEREZO