Byaraye bibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nzeri 2023 ubwo iyi ndirimbo yuzuzaga Miliyoni 90 kuri YouTube. Iyi ndirimbo yujuje izi Miliyoni nyuma y'imyaka 6 igiye hanze kuko yasohotse mu mwaka wa 2018,
Nyuma yo kujya hanze, iyi ndirimbo yakunzwe bidasanzwe muri Afurika no hanze kuko yabaye isereri mu mitwe y'abantu batari bake bitewe n'amagambo aryoheye amatwi ayirimo. Kugeza na nubu iracyakunzwe cyane kuko n'ubundi igihe cyose uyicurangiye, iba nshya mu matwi y'abari kuyumva.

Slowly yujuje Miliyoni 90 kuri YouTube
"Slowly" ni indirimbo ya kabiri ifite abantu benshi bayirebye mu z'abahanzi nyaRwanda nyuma y'indirimbo ya Stromae yise "Papaoutai", kuko yo ifite miliyari y'abamaze kuyireba ku rukuta rwa YouTube.
Impamvu "Slowly" tuyishyize ku mwanya wa kabiri, ni uko Stromae afite inkomoko mu Rwanda kuri Papa we Rutare Pierre w'umunyarwanda wiciwe mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Meddy niwe muhanzi wo mu Rwanda wujuje miliyoni y'abantu bamukurikirana ku rubuga rwa YouTube (Subscribers), kugeza kuri ubu bakaba bamaze kurengaho ibihumbi 100.
Meddy aherutse gutangaza ko ibyo kuririmba indirimbo z'isi (Secular music) yabivuyemo, akaba asigaye aririmba izo guhimbaza Imana (Gospel music).
Abantu batandukanye bakurikiranira hafi imyidagaduro nyaRwanda bakomeje kwibaza urwego yari kuba agejejeho umuziki nyaRwanda iyo aba akiririmba nka mbere bitewe n'uko ariwe n'ubundi wagaragaraga nk'ufite idarapo ryawo.
Gusa ariko n'ubwo ibyo byose byo kuba umuziki w'isi yawuhagaritse, ntibimubuza gukomeza guhatana mu bihembo bikomeye hano muri Afurika cyane ko n'ubu ahatanye mu bihembo bya African Entertainmens Awards USA( AEAUSA).
Muri ibi bihembo ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Umugabane wa Afurika (Best Male Artist), nyamara amaze igihe atanashyira ahagaragara indirimbo nshya.
Ibi bituma abantu bakomeza kwibaza uko byari kuba bimeze iyo aza kuba agishyira hanze indirimbo nshya kenshi gashoboka.

Meddy aracyayoboye mu kugira indirimbo ikunzwe cyane mu Rwanda

N'ubwo indirimbo z'isi yazihagaritse ariko aracyakunzwe cyane
SLOWLY YA MEDDY YUJUJE MILIYONI 90 Z'ABAYIREBYE
