Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, nibwo amatora yo kuri internet yatangijwe mu rwego
rwo kuzayifashisha hatorwanya abakobwa bazahiga abandi.
Muri iri rushanwa hiyandikisheje
abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa.
Ni mubare wikubye 3
ugereranije n'umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere
abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.
Amatora yatangiye kuri
uyu wa Gatatu akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023, Ni mu gihe umuhango wo
gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and
Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Mu cyiciro cyo gutora 5
ba mbere bazabona ticket ibageza kuri ‘final’ n’aho uwa mbere mu matora
azatahana igihembo cya ‘People's Choice Award’.
Igihembo nyamukuru
gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda
mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.
Uyu mwaka
abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego
rwa Afurika n'Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.
Umuyobozi wa SupraFamily,
Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri
rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana
ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.
Ati “Abanyamideli
bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo
mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry'abamurika imideli ku Isi yose."
Nyuma y'amasaha make
amatora atangiye, Umumarangu Kelly Divine ufite Nimero 90 niwe uyoboye abandi mu
matora aho afite amajwi 754, Kaze Mignone Shania [Nimero 41] afite amajwi 523,
Mukeshimana Jolie [Nimero 59] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 504, Uwikunda
Cynthia ari ku mwanya wa kane n'amajwi 336, n'aho Ingabire M. Joella ari ku
mwanya wa Gatanu n'amajwi 201.
KANDA HANO UBASHE GUTORA ABANYAMIDELI 111 BAHATANYE MU MATORAUmurarungu Kelly Divine
[Nimero 90] ayoboye abandi mu matora yo kuri internet
Kaze Mignonne Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa kabiri mu majwi

Mukeshimana Jolie [Nimero 59] ari ku mwanya wa Gatatu mu matora
Uwikunda Cynthia [Nimero
103] ari ku mwanya wa kane mu matora

Ingabire M.Joella [Nimero
20] ari ku mwanya wa Gatanu mu matora
Umutoni Shamim [Nimero
93] ari ku mwanya wa Gatandatu
Mahoro Marie Ange [Nimero
46] ari ku mwanya wa Karindwi
Umuhire Leslie [Nimero 88] ari ku mwanya wa Munani



Umwaka ishize abanyamideli banyuranye bamuritse imyambaro yahanzwe n'inzu z'imideli


