RFL
Kigali

Jules Sentore yagiye gutaramira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine by'i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2023 8:39
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ari kubarizwa ku Mugabane w'u Burayi aho yagiye gutaramira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Umuganura mu gikorwa kizabera mu gihugu cya Finland.



Uyu munyamuziki uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo "Dawe", yabwiye InyaRwanda ko ari kubarizwa i Burayi kuva ku wa 12 Nzeri 2023.

Kandi si ubwa mbere aririmbiye muri ibi bihugu by'ibwotamasimbi, kuko yagiye akorera ibitaramo Danmark, U Bubiligi, U Budage, U Bufaransa, Switzerland n’ahandi.

Agiye kuririmbira Abanyarwanda batuye mu bihugu bine: Suède, Finland, Danmark, Switzerland byibumbiye muri Scandinavia, aho bose bazahurira muri Finland.

Aba banyarwanda bazahurira hamwe mu Nama yiga ku bucuruzi muri Finland (Rwanda Business Forum in Finland), hizihizwa Umunsi w'Umuganura, izabera mu Mujyi wa Helsinki.

Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kudaheranwa hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bahura na byo.

Inteko y’Umuco iherutse kuvuga ko Umuganura w’Abanyarwanda ‘ni ugusangira kw’Abanyarwanda’. Ariko si ugusangira umutsima gusa, ahubwo ni no gusangira umutima ukunda u Rwanda, urangwa no guharanira ubumwe, kudaheranwa, kugira ubupfura bugaragazwa n’imico myiza yo gusangira no kuganuzanya.

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y’Abanyarwanda. Umuganura ni wo munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n’abakurambere bacu.

Jules Sentore azataramira Abanyarwanda ku wa Gatandtau tariki 16 Nzeri 2023, ni mu gihe iyi nama ishamikiye ku bucuruzi itangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

Kandi yahujwe no gukangurira Abanyarwanda batuye muri Finland gushora imari mu Rwanda, kandi hazaba n'umukino w'umupira w'amaguru nk'uko bitangazwa na Ambasade y'u Rwanda muri Suede.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ , ‘Gakondo’, ‘Agafoto’, ‘Icyeza’ n’izindi. 

Mu 2013 yasohoye Album yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore. 

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi. Kandi yajyaga akora ibitaramo bye bwite yise ‘Inganzo Yaratabaye’.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland aherutse gushyira Jules Sentore ku rutonde rw'abahanzi akunda cyane.

Ku wa 2 Nyakanga 2023, yabwiye InyaRwanda ko akunda indirimbo z'abahanzi barimo Cécile Kayirebwa na Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] kuko 'ziramfasha cyane kuruhuka mu mutwe'

Yanavuze kandi ko akunda indirimbo za Massamba Intore. Kandi avuga ko abona abanyamuziki bo mu Rwanda bari gutera imbere. 

Avuga ko hari igikorwa cyakozwe cyo gushyira indirimbo Nyarwanda ku rwego rwiza kugirango zidasaza, ni igikorwa cyabereye muri Norway bari gukora bafatanyije n'Inteko y'Umuco. 


Jules Sentore ari kubarizwa ku Mugaane w’u Burayi aho yagiye gutaramira Abanyarwanda muri Finland kwizihiza Umunsi w’Umuganura


Jules Sentore avuga ko yiteguye gususurutsa Abanyarwanda batuye muri ibi bihembo


Mu bihe bitandukanye Sentore yakoreye ibitaramo bikomeye i Burayi n’ahandi 

Jules Sentore mu rugendo yerekeza muri Finland

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DAWE’ YA JULES SEENTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND