Netflix yagaragaje filime nyinshi zitandukanye zamamaje uru ruganda rugakura. Abanyempano nka Leonard DiCaprio, Will Smith n’abandi bagize uruhare mu gukura k’uru ruganda bibahesha no guhembwa akayabo.
1. Will
Smith
Umwe mu bakinnyi bamamaye ku Isi, Will Smith,
yatangiye guhembwa amafaranga menshi nyuma yo kwamamara muri filime “Bright”
yakinwe muri 2017 iyobowe na David Ayer, yandikwa
na Max Landis nk'uko Holliwood Repoter ibitangaza.
Kugira ngo yinjire muri filime zicishwa kuri Netflix, yishyuwe agera kuri miliyoni 27 z’amadorari. Nyuma yuko yemeye gukina yahawe
umushahara ungana na miliyoni 35 z’amadorari, amafaranga ahabwa bacye mu
bakinnyi.
2. Mark
Wahlberg
Ikinyamakuru Variety gitangaza ko kuba yarabaye uwa mbere mu bakinnyi bishyurwa menshi mu mwaka wa 2017, na byo byazamuye izina rye kuko yabarirwaga miliyoni 68 z'amadorari.
Binyuze muri filime “Spenser Confidential”, yamamaye biruseho ndetse atuma hinjizwa menshi, aba umwe mu byamamare. Ku mpera y’iyi filime yishyuwe miliyoni 30 z’amadorari ndetse yinjiriza menshi Netflix.
3. Ryan
Gosling
Nyuma y'uko yamamaye muri filime ya “Barbie” yabaye nk’ufashe akaruhuko, yongeye kugaruka muri 2022 muri filime yacaga kuri Netflix ya “The Gray Man” yayobowe na Russo Brothers.
Ryan Gosling yishyuwe miliyoni 20 z’amadorari
ku bwo kuyikina neza, kimwe na Chris Evans wahawe miliyoni 20 z’amadorari kubera yagaragayemo.
4.Chris Hemsworth
Umukinnyi ukomoka muri Australia, Chris Hemsworth, yamamaye muri filime z’abanyamerika nyuma yo kugaragara muri filime zitunganywa
na Marvel Studio. Kwigaragaza neza byamubashishije kuba umwe mu bakinnyi bahembwa menshi banagafashe.
5.Ryan Reynolds
Ryan Reynolds yakinnye neza muri filime ya “Red
Notice”, filime yari yiganjemo imirwano, akinana n’abarimo Dwayne Johnson uzwi nka
“The Rock” ndetse n’umuhanzi “Ed Sheeran”. Nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi
bakina neza, yatangiye kwakira miliyoni zigera kuri 27 z’amadorari.
6.Dwayne Johnson
Dwayne Johnson ni umwe mu byamamare muri sinema
bahembwa menshi ku Isi. The Rock yinjiza arenga miliyoni 800 z’amadorari ku
mwaka, ndetse uburyo akinamo butanga icyizere ko atazahagarara gukurura benshi no
kongera inyungu iva mu mwuga we.
Yakira agera kuri miliyoni 20 z’amadorari nk’umwe mu
bakinnyi bahembwa menshi, kandi bitangazwa ko bimwe byagendeweho yamamara birimo n'uburyo agaragara ku mubiri we.
7.Sandra Bullock
Sandra Bullock yatsindiye ibihembo birimo Academy
Award. Ikinyamakuru The things cyatangaje ko filime yakinwe n'uyu mugore yitwa “Bird
Box” yongereye abafana bakurikira Netflix (subcribers), barenga miliyoni 45 mu
minsi 7 nyuma yo kuyishyira kuri Netflix, bimuhindura icyamamare.
Akinjizwa muri izi filime zinyuzwaho, yahembwaga
miliyoni 17.5 z’amadorari, nyuma zirikuba kubera kwaguka.
8.Milie Bobby Brown
Yatangiye gukina muri filime zinyuzwa kuri Netflix
ari umwana muto cyane. Yaje guhinduka umwe mu bahembwa akayabo nyuma yo
kwigaragaza muri filime “Stranger Things”. Imiryango ye yafungutse ubwo
yakinaga iyitwa “Enola Holmes”, atangira guhembwa miliyoni 10 z’amadorari.
9.Gal Gadot
Uretse kuba Gal ari umukinnyi, inyungu ye ayikomora mu bikorwa byinshi birimo no gutunganya filime. Flick On Click itangaza ko gukina muri “Red Notice” byatumye ahembwa nk'ayo bahemba abarimo The Rock.
Gusa bivugwa ko yakira menshi akura mu gukina no gutunganya filime. Kuba umunyamurava no gukora byinshi, biri mu byatumye aboneka mu bahembwa menshi.
10.Leonard
DiCaprio
Ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi kandi bahembwa
menshi binyuze muri filime zinyuzwa kuri Netflix aba yakinnyemo. Indie Wire itangaza ko yishyuwe miliyoni 30 z’amadorari ku bwo
kugaragara muri filime zinyuzwa kuri uru rubuga, agaragara akina kinyamwuga.
Bivugwa ko izina amaze kugira ridahwanye n’amafaranga ahembwa, mu gihe ari mu bahembwa menshi ukurikije abo bakorana.
TANGA IGITECYEREZO