Ku nshuro ya kabiri Irushanwa rya Mützig Amabeat riba, ku wa Gatandatu muri Kigali City Tower (KCT) ni bwo abavanga imjziki 10 bari guhatana bazatoranywamo 5 bazahatanira igihembo nyamukuru.
Ku ikubitiro, ubwo iri rushanwa ryatangirahga Dj Seleckta niwe wahise yegukana iri rushanwa ahembwa ibyuma byo gukoresha n'amafaranga menshi.
Ku nshuro ya kabiri, abavanga imiziki hirya no hino bitabiriye cyane iri rushanwa bagenda bavamo gake gake uko ibyiciro byakurikiranaga hasigara abavanga imiziki 10 barimo bahatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, abategura Mutzig Amabeat Competition batangaje ko kuri uyu wa Gatandatu mu nyubako ya Kigali City Tower aribwo aba bavanga imiziki bahatana hakavamo 5 bazahatana ku munsi wa nyuma wo gutanga ibihembo nyamukuru.
Abavanga imiziki bazahatana muri iki kiciro kibanziriza icya nyuma ni;
• Dj Montag ubusanzwe witwa DUSHIMIMANA Janvier w'imyaka 23 ukomoka mu karere ka Gasabo akaba amaze imyaka 4 akora umwuga wo kuvanga imiziki.
• Dj Illest; Amazina ye ni BIZIMANA Elie ukomoka Nyarutarama akaba afite imyaka 24 amaze imyaka 6 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
• BYIRINGIRO JULES Destin uzwi ku mazina ya Dj Noodlot afite imyaka 25 yavukiye nyambirambo, mu myaka 6 amaze avanga imizki niyo yatumye abasha kugera muri iki kiciro.
• KUBWAYO Lenzo uzwi ku mazina ya Dj Lenzo amaze imyaka 9 avanga umuziki akaba atuye kicukiro afite imyaka 32.
• MUGISHA Gerard w'imyaka 20 uzwi ku mazina ya Dj Bhura avuka i Remera akaba amaze imyaka 5 avanga umuziki.
• Dj KayG w'imyaka 26 amaze igihe kingana n'imyaka 7 avanga imiziki akaba atuye i Gikondo.
• Dj Dallas amaze imyaka 4 avanga imiziki akaba atuye Kacyiru ni umwe mu bageze muri iki kiciro.
• Dj Yolo ubusanzwe yitwa NKURUNZIZA Abdallah afite imyaka 23 akaba amaze imyaka 3 mu mwuga wo kuvanga imiziki.
• Oz The Dj w'imyaka 22 akomoka mu karere ka Musanze yatangiye kuvanga imiziki mu mwaka wa 2015 abitangira yishimisha hanyuma mu mwaka wa 2017 atangira ku bikorav nk'akazi.
• Dj Kavori amazina ye ya nyayo yitwa KOMEZUSENGE Antipa w'imyaka 24 ukomoka Kacyiru amaze imyaka ine avanga imiziki.
Mu iki cyiciro uko bazahatana, babiri babiri bazajya bahatana hanyuma batanu bazatsinda muri aba 10 nibo bazakurwamo umwe uzegukana irushanwa rya Mutzing Amabeat Competition y'uyu mwaka.
Dore uko bazahatana.
• Dj Illest azahatana na Dj Montag
• Dj Noodlot azahatana na Dj Lenzo
• Dj Buhra azahatana na Dj KayG
• Dj Kavori azahatana na Dj Dallas
• Dj Yolo azahatana ana Oz the Dj.
Muri iki kiciro, akanama nkemurampaka hamwe n'abantu bazaba baje kwihera ijisho nibo bazatanga amanota hanyuma utsinze ahite agera ku kiciro cya nyuma kizavamo umwe uhanwa umugisha na Mutzing yateguye aya marushanwa.
Uzatsinda iri rushanwa, azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka Millioni 18 ndetse n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 5,000,000.
Uzaba uwa kabiri azahabwa amasezerano yo kwamamaza iri rushanwa afite agaciro ka 12,000,000 hamwe n'ibikoresho byo kuvanga imiziki bifite agaciro ka 2,500,000. Uzaba uwa Gatatu azahabwa igihembo cy'amafaranga 2,500,000.
TANGA IGITECYEREZO