Mu bihugu byinshi ku Isi gatanya ziravuza ubuhuha zidasize n’ibyamamare byumwihariko muri muzika. Ariko nk’uko amahirwe y’umwe atariyo y’undi hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye bahiriwe n’urushako none ubu bakaba bishimira imbuto zarwo (abana bibarutse).
Mu Rwanda hari
imwe mu miryango y’ibyamamare muri muzika yaba iy’abakora umuziki usanzwe
(Secular Music) n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, yishimirwa n’abatari bake kubera uko ibanye mu
mahoro ndetse igahorana akanyamuneza. Bamwe bahora mu mitoma ku mbuga nkoranyambaga, abandi bagashyiraho amafoto akivugira bameze nkaho babanye ejo kandi mu by'ukuri bamaranye igihe ndetse baranibarutse
Aha, hari imwe muri iyo
miryango y’ibyamamare muri muzika iryohewe n’urushako:
1.
Umuryango wa Dr Muyumba Thomas (Tom
Close) n’umufasha we Niyonshuti Ange Tricia
Umuhanzi Tom Close
ubusanzwe ni Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso. We n’umufasha
we Tricia barushinze kandi bemeranya kubana akaramata tariki ya 30 Ugushyingo
2013. Aho kuri ubu bafitanye abana batanu; abakobwa batatu n’abahungu babiri
harimo umwe biyemeje kubera ababyeyi.
Nubwo aba bombi
badakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo n’abana babo ariko iyo
bayashyizeho akundwa n’abatari bake, bakabifuriza guhorana umunezero bafite ari
nako bibaza n’ibanga bakoresha ngo bajyire umuryango mwiza benshi bafata nk’intangarugero.
2.
Umuryango wa Producer Clement na Butera
Knowless
Umuryango wa Ishimwe K Clement
n’umufasha we akaba n’umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda Butera Knowless ni umwe mu
miryango y’ibyamamare ikundwa n’abatari bake mu Rwanda cyane ko aba bombi ari
ibyamamare mu ruganda rwa muzika nyarwanda.
Knowless na Clement barahiriye kubana mu bibi no mu byiza imbere y’amategeko ku wa 31 Nyakanga 2016 mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabaye ku wa 7 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye i Nyamata.
Kurubu aba bombi bafitanye abana batatu badakunda
kwerekana amasura yabo aribo; Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016, Ishimwe Inzora
Butera wavutse mu 2020 n’ubuheture baherutse kwibaruka muri uyu mwaka.
3.Umuryango wa Gatsinzi Emery (Riderman) n’umufasha
we Agasaro Nadia
Umuryango w’umuraperi
uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse n’umufasha we Agasaro Nadia nawo uri mu
miryango y’ibyamamare yifuzwa na benshi mu Rwanda. Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid
basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama
mu Karere ka Kicukiro, baza gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro,
tariki 16 Kanama 2015.
Ku wa 11 Ukuboza 2015, nibwo
uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu, umwita Rusangiza Eltad hanyuma
ku
wa 13 Kamena 2021, batangaza ko bibarutse abakobwa babiri b’impanga bivuze ko
kuri ubu bafitanye abana batatu.
Akanyamuneza ndetse n’amagambo
y’urukundo aba bombi bahorana agaragaza ko bari mu miryango mike y’ibyamamare
yahiriwe kandi iryohewe n’urushako.
4.
Umuryango wa Ngabo Medard Jobert (Meddy)
na Mimi Mehfira
Meddy na Mimi
barushinze ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori by’ubukwe bwabo
byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikitabirwa na benshi
mu byamamare nyarwanda birimo The Ben wabaririmbiye n’abandi.
Nubwo haje
gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko Meddy yaba akubitwa n'umugore we Mimi ukomoka muri
Ethiopia nyuma uyu muryango ukaza kubihakana, ntibibabuza gukomeza kwereka
rubanda ko bameranye neza kandi bafite umuryango mwiza unezerwe.
Kurubu, aba bombi
bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Myla Ngabo, bibarutse tariki 22 Werurwe 2022.
5. Umuryango wa Papi Clever na Ingabire Dorcas
Papi Clever na Dorcas kuri ubu bafitanye abana babiri b’abakobwa, basezeranye imbere y’Imana na ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.
Uyu muryango bakaba n’abahanzi
b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana byumwihariko izo mu gitabo cy’indirimbo
basubiramo, wamamaye ubwo biyemezaga gutangira kuririmbana nk’umugabo
n’umugore.
Papi na Dorcas ni
abantu bakunze kubwirana amagambo meza ndetse n’inkuru yabo y’urukundo n’uko
bibaniye mu mahoro nk’abari mu ijuru rito bakunda gusangiza abantu mu
itangazamakuru, ntawe ujya ahaga kuyireba.
6.
Umuryango wa James na Daniella
Aba bombi bamenyekanye
mu ndirimbo nka ‘Mpa amavuta,’ ‘Narakijijwe’ n’izindi bafashe icyemezo cyo
kubana nk’umugabo n’umugore mu 2015. Urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu
2008 na 2009, mu 2012 bajya kwiga muri Uganda, umugabo yiga iby’ububanyi
n’amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga ibaruramari.
Kuba ari couple
ifatanya umurimo w’Imana w’uburirimbyi inakunze kugaragaza kenshi ko bibera mu
munyenga w’urukundo, ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma benshi babafata nk’icyitegerezo
byumwihariko abashatse n’abitegura kurushinga. Mu myaka isaga umunani bamaze
babana bafitanye abana batatu,abakobwa babiri n’umuhungu umwe.
7.
Umuryango wa Ben na Chance
Uyu muryango wahuye n’ikigeragezo
cyo kubura urubyaro imyaka myinshi nyuma yo kubana, uri mu miryango y’ibyamamare
iryohewe n’urushako aho kuri bu buzuye umunezero n’amashimwe ku bw’igitangaza
Imana yabakoreye ikabaha abana batatu.
Ben na Chance bakunzwe
cyane mu ndirimbo nka ‘Munda y’Ingumba,’ ‘Yesu arakora,’ ‘Amarira ya Yohana,’ n’izindi
bigeze kubwira Kiss Fm ko biyemeje gutangira kuririmbana nyuma yo kubona andi
ma-couple akorana umurimo w’Imana bikagenda neza, aho Chance yavuze ko we
icyamusunikiye kuririmbana n’umugabo we cyane ari uko yajyaga amuburira umwanya.
Kubera ubuhamya bwabo
butangaje n’imbaraga bakorana umurimo w’Imana byatumye bakundwa cyane kandi
babera benshi isomo. Bwa mbere, bamenyekanye baririmba mu itsinda rya Alarm
Ministries, mu 2016 batangira kuririmbana nk’umugabo n’umugore.
TANGA IGITECYEREZO