Mitima Isaac umwaka uvuka i Gahini ku butaka bw'amateka mu karere ka Kayonza, ari mu cyumweru cy'amateka nyuma yo gukinira Amavubi bwa mbere akanasohokera i gihugu bwa mbere.
Mitima Isaac myugariro wa Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n'umwaka wa 2023 aho tugereye aha, ariko bikaba umwihariko muri Nzeri uyu mwaka.
Urukuta
rw’Ibitangaza, rwagaragaye muri 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi Angilikani ya
Gahini mu Karere ka Kayonza, rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n’uko mu
Itorero rya Gahini harimo ibibazo by’amacakubiri.
Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n’ubu. Ibyo bitangaza ni byo byashibutseho igiterane ngarukamwaka gikomeye kiba buri mwaka muri uyu murenge.
I Gahini hafatwa nko ku gicumbi cy'ububyutse mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba dore ko mu myaka 100 ishize abakristo baho bamanukiwe n'Umwuka Wera ubwo bari barimo gusenga.
Mitima Isaac avuka mu Metero 800 uvuye aho uru rukuta twasadukiye mu Karere ka
Kayonza, umurenge wa Gahini, wanacyeka ko ari ho ari gukura uyu mugisha.
Urukuta rw'ibitangaza, rwasadutsemo kabiri, nyuma y'imonota 15 rurongera ruriteranya
Mitima
Isaac ku bw'ibitangaza yahamagawe mu ikipe y'igihugu yagombaga gukina na
Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe
cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha. Mitima yahamagawe nk'umukinnyi
w'umugereka, nyuma yaho Manzi Thierry wari wahamagawe mbere, byari byanze ko
yitabira ubutumire.
Ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu mukino ikipe y'igihugu yahuyemo na Senegal
Mitima
Isaac yitabiriye ubutumire nk'ibisanzwe ndetse ku munsi w'umukino, yisanga ari
mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga n'ubwo yaje mu ikipe atizewe. Uyu mukinnyi
yakinnye iminota ye myiza ihwanye n'ibyo abantu bagenderaho bavuga ko atari
gusigara.
Wari
umukino we wa mbere mu myenda y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse utanga icyizere
ko ariwe mukinnyi uvuka muri Kayonza uzakinira Amavubi igihe kinini.
Ntabwo byarangiriye kuri ako gahigo, kuko kuri uyu wa Kabiri, Mitima Isaac yari mu bakinnyi 22 buriye indege basohokeye ikipe ya Rayon Sports.
Kari akandi gahigo ka kabiri ashyizeho mu cyumweru kimwe, kuko bwari ubwa mbere asohokeye ikipe iyo ariyo yose yaba mu ikipe isanzwe cyangwa ikipe y'igihugu.
Mitima uri iburyo uru ni urugendo rwe rwa mbere yagize ubwo yari asohokeye ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF, aha akaba ari kuri uyu wa 2 Rayon Sports yerekeje muri Libya
Mitima Isaac yakuze ate?
Mitima
Isaac ufite inkomoko muri Kenya, yavukiye mu Karere ka Kayonza, akurira mu
murenge wa Gahini, ari na ho yize amashuri abanza. Uyu musore yizeho amashuri
yisumbuye mu Karere ka Gatsibo muri Kiziguro S.S, ariko asoreza muri Ecole
secondaire de Rukara ari naho yagaragarije impano y'umupira w'amaguru ubwo
yakinaga nka nimero 6.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, mu 2017 yerekeje mu ikipe ya
Pépinière FC yakinaga icyiciro cya kabiri, ayivamo ajya mu Intare FC. Mitima mu
Ntare FC yaje kugira ibibazo cy'imvune, bituma atakaza itambara cy'ubukapiteni
guhabwa Ishimwe Fiston, icyo gihe Intare FC zikaba rarangije imikino ya
shampiyona zidatsinzwe.
Mitima wa 3 uvuye ibumoso, ubwo yari mu ikipe ya Pepinieri FC atangiye gukina kinyamwuga mu cyiciro cya kabiri
Mitima yaje kuva muri iyi kipe ajya muri Police FC, ari bwo yari akinnye icyiciro cya mbere. Ntabwo imikinire ye nk'uko yayishakaga yagenze neza, kuko yaje kongera kuvunika.
Nyuma yo kwivuza, muri COVID-19 ni bwo yerekeje muri Kenya mu ikipe
ya Sofapaka FC. Yayikiniye umwaka umwe umwe neza ariko kubera amikoro, bituma
agaruka muri Rayon Sports, ari naho ari gukorera amateka, ku rwego rwo hejuru.
Mitima
Isaac w'imyaka 26, yifuza gukina nk'umukinnyi wabigize umwuga mu makipe
y'Iburayi, dore ko ari nakimwe mu kimuraje inshinga mu guhe yaba ashoje
amasezerano ye muri Rayon Sports.
Mitima ubwo yari kapiteni w'Intare FC mu 2018, basoza shampiyona badatsinzwe
Mitima Isaac ubwo yari umukinnyi wa Police FC ahanganye na Rayon Sports ari gukoramo amateka
TANGA IGITECYEREZO