RFL
Kigali

Shalom choir na ADEPR bahurije hamwe urubyiruko 362 mbere y'igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/09/2023 13:41
0


Shalom Choir ku bufatanye na ADEPR Ururembo rwa Kigali bahurije hamwe kuri Dove Hotel ku Gisozi, urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi 362 baturutse muri Paruwasi 161 zo mu Mujyi wa Kigali.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, cyahawe insanganyamatsiko ‘Urubyiruko ADEPR yifuza’ kikaba ari icya mbere mu bikorwa bitatu by’iyi korali bizaba muri iki cyumweru, kizasozwa n’igitaramo cyiswe ‘Shalom Gospel Festival’, kizabera muri BK Arena aho bazafatanya na Israel Mbonyi.

Abashyitsi bakuru bitabiriye iki gikorwa harimo Umushumba mukuru wa ADEPR; Isaie NDAYIZEYE na Madamu, Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali; Rurangwa Valentin, Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR; Phanuel SINDAYIGAYA, ndetse na Perezida wa Shalom Choir; NDAHIMANA Gaspard.

Kimwe mu biganiro bari kwibandaho muri iki gikorwa cyabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa Gatatu ni ugusuzumira hamwe icyo urubyiruko rw’ubu rutekereza kuri ADEPR y’ahazaza. Bikaba bijyana n'insanganyamatsiko igira iti "Urubyiruko ADEPR yifuza".

Mu byo Umushumba mukuru, Sr. Pst. Isaie Ndayizeye yaganirije uru rubyiruko, harimo y'uko intego ya ADEPR ari iyo gusakaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose ndetse no hanze, ndetse bikajyana no gufasha abantu guhindura imibereho yabo ya buri munsi.

Yagarutse kandi ku bikorwa by’ingenzi ADEPR imaze kugeraho, harimo gufasha abatishoboye mu kubona ubuvuzi, gufasha abataragize amahirwe yo kwiga, ndetse no gufasha abantu kwiteza imbere mu buhinzi.

Bimwe mu byifuzo n’ibibazo byagarutsweho n’uru rubyiruko, harimo ko hazajya habaho imyiherero (boot camps), ndetse n’ibindi bikorwa bibahuza n’abayobozi byibura kabiri mu mwaka, gahunda cyangwa uburyo buhoraho bwo kwigishwa Bibiliya, ndetse n'uburyo izi serivisi zigenwa n’itorero harimo nk’ibitaro ndetse n’amashuri byajya bihera ku rwego rw’umudugudu, aho guhera ku rwego rw’igihugu.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye yasubije ko izi gahunda zose ziri kwigwaho, kunozwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa. Yanasobanuye ko ari ibintu itorero rya ADEPR rimaranye igihe kirekire ryifuza gukora.

Mu gicamunsi, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwakurikiranye ikiganiro cy’Umuyobozi w’Inama nkuru ya ADEPR, Phanuel SINDAYIGAYA, aho rwigishijwe ahanini ko amateka mabi yabaye mu itorero adakwiye kugenderwaho n’urubyiruko rw’ubu, anashishikariza urubyiruko kubaka amateka mashya mu itorero.

Yanagumye ashimangira ko "uko witwara bigomba gushingira ku cyo ushaka kuba cyo", agira urubyiruko inama yo kwitwararika no kwigengesera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Harurikiyeho ikiganiro cyahaye urubyiruko rwa ADEPR rwitabiriye, urubuga rwo kubaza ibibazo byose rwibaza ku bijyanye n’ intego y’umunsi ariyo ‘ADEPR twifuza’, ndetse n’imbogamizi ruhura nazo buri munsi.

Henriette Bénie NYIRUBURANGA; umuganga muri RBC akaba n’urubyiruko rw’umukristu wa ADEPR, yisunze abayobozi bakuru ba ADEPR mu gusubiza ibi bibazo, batanga ibisubizo byimbitse birufasha gusobanukirwa aho ADEPR ishaka kugana.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023 mu masaha ya mu gitondo biteganyijwe ko ari bwo Shalom choir izaganira n'abanyamakuru, hanyuma ku mugoroba ikore igikorwa cy'urukundo aho izasura ndetse inafashe abakobwa batewe inda zitateganyijwe batuye i Kinyinya muri Kigali.

Shalom Gospel Festival izasozwa n'igitaramo karundura kizaba ku cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 muri BK Arena aho Shalom choir izaba iri kumwe na Israel Mbonyi. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z'amanywa, kandi kwinjira ni ubuntu. Ni igitaramo giteye amashyushyu abatari bacye.



Urubyiruko 362 rwahuriye mu biganiro bishakimiye ku ivugabutumwa no kubategura kuvamo abayobozi b'ejo hazaza


Abayobozi banyuranye muri ADEPR no muri Shalom Choir bafashe umwanya wo kuganira n'urubyiruko














Iki gikorwa cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali



Shalom Choir irakora igitaramo kuri iki Cyumweru muri BK Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND