Abanyarwanda Meddy, Producer Element, umuhangamideli Sonia Mugabo, Nkotanyi Fleury utunganya amashusho y’indirimbo ndetse na Okkama nibo basohotse ku rutonde rw’abahataniye ibihembo by’umuziki bikomeye African Entertainment Awards USA [AEAUSA].
Ni ku nshuro ya cyenda
ibi bi bihembo bigiye gutangwa mu muhangpo uzaba ku wa 11 Ugushyingo 2023 muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, nibwo abategura ibi bihembo bagaragaje ibyiciro
bitandukanye abanyamuziki bahatanyemo, kandi batanga n'icyiciro cy'amatora
azafasha mu guhitamo abatsinze.
Harimo icyiciro
cy'umunyamideli w'umwaka, umunyamakuru w'umwaka, icy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka,
icy'umuhanzikazi w'umwaka, icy'umukinnyi wa filime, kompanyi igira uruhare mu
guteza imbere umuziki, umushoramari mu muziki w'umwaka n'ibindi.
Meddy ukorera umuziki
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo
w’umwaka ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Umugabane wa
Afurika (Best Male Artist).
Ahatanye na Eddy Kenzo wo
muri Uganda, Rayvanny uheruka i Kigali wo muri Tanzania, Sami Bey, Harmonize,
Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, ElGrande Toto, Jay Prayzah wo muri
Zambi, Otile Brown, Diamond Platnumz ndetse na Focalistic.
Sonia Mugabo washinze
inzu y’imideli ya ‘’ ahatanye mu cyiciro cy’umuhangamideli mwiza (Best Designer)
aho ahatanye na Sima Brew, Anifa Mvuemb, Jin Forde, Mayada Adil, Theodore Elyett,
Thebe Magugu, Sarah Diouf, Anita Beryl, Ilyes Ouali, Mainga Sanderson, Dhahbri
khenchy, Peter Elia, Laduma MaXhosa ndetse na Tshepo Mohlala.
Nkotanyi Fleury wakoze
indirimbo z’abahanzi barimo Ariel Wayz, Bushali, Juno Kizigenza n’abandi
ahatanye mu cyiciro cy’utunganya amashusho w’umwaka (Video Director of the
Year).
Uyu musore ahataniye
igikombe n’abarimo Jack Bohloko, TG Omori, Sasha Vybz wo muri Uganda, Director
NiCKLASS, Enos Olik, Cruel Santino, Meji Alabi, Kyle Lewis, Hope Music Ethiopia,
Director K, Jackie Russ, Clarence Peters, Director Ivan ndetse na Babs
Direction.
Umuhanzikazi Tiwa Savage
uherutse kuririmbira i Kigali binyuze mu iserukiramuco rya Giants of Africa,
ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka wo mu Burengereza muri
Afurika.
Ahatanye na Tems, Yemi
Alade, Labianca, Manamba Kanté, Ayra Star, Fatoumata Diawara, Wiiyaala, Sona
Jobarteh, Queen Biz, Simi, Mariam Ba LAGARÉ, Teniola, Niniola ndetse na Gyakie.
Ni mu gihe Davido,
Diamond Platnumz, Soolking, Suldan Seeraar, Burna Boy, Black Sherif, Asake
utegerejwe i Kigali, Wizkid, Olamide, Wegz, Nordo, Tyler ICU, Adekunle Gold na
Buju bahatanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo (Best Male Artist).
Producer Element wo muri
1: 55Am ahataniye igikombe mu cyiciro cya Producer w’umwaka w’indirimbo z’amajwi
w’umwaka (Music Producer of the year), aho ahatanye na Master KG, Lizer Classic
wo muri Tanzania, Dj Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, Andre Vibes, Nessim Pan
Production wo muri Uganda, Guilty Beatz, Soufian Az, Magic Sticks, Yogo beats
wo muri Nigeria, S2kizzy ndetse na Masterkraft.
Mu cyiciro cy’umuhanzi
mushya (Best New Artist) harimo Okkama wo mu Rwanda, Pabi Cooper, Young Stunna,
Portable, Camidoh, Blaq Bones, Odumodublvck, Platform, Eli Njuchi, Jzyno, Prince
Swanny, Jahshii, Shalipopi, Seyi Vibez ndetse na Jahllano.
Mu 2022, ibi bihembo
byari bihatanyemo Producer Element, umuhangamideli Sonia Mugabo, umuhanzikazi
Yous and Yakuza ukorera umuziki mu Bubiligi na Nkotanyi Fleury. Meddy na Okkama
ntibari ku rutonde rw’abari bahatanye.
Ibi bihembo byatangiwe
gutangwa mu 2015. Hagamijwe gushyigikira iterambere ry’abahanzi bo muri Afurika
harebwa ibyiciro bitandukanye no hanze ya Afurika.
Meddy ahatanye mu cyiciro
cy’umuhanzi w’umugabo ukorera umuziki mu Burasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru
ya Afurika
Element ahatanye mu
cyiciro cya Producer wa ‘Audio’ w’umwaka
Nkotanyi Fleury ahatanye
mu cyiciro cya ‘Video Director of the year’
Okkama uhatanye bwa mbere muri ibi bihembo yashyizwe mu cyiciro cy’umuhanzi mushya
Sonia Mugaba washinze ‘SM’
ahatanye mu cyiciro cy’umuhangamideli mwiza
TANGA IGITECYEREZO