Kigali

Tylor Swift yihariye ibihembo, Rema yongera guca agahigo mu bihembo bya VMAs

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:13/09/2023 12:47
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, isi yose yari yerekeje amaso mu gace ka Prudential Center muri Newark, New Jersey muri Amerika, bihera ijisho finali y'isozwa ry'ibihembo bya MTV VMAs.



Ni Ibihembo biba bihatanyemo ibyiciro byinshi bitandukanye, bikaba biterwa inkunga na Televiziyo ya MTV ari naho binyura abantu bihera ijisho mu ngeri z'isi zitandukanye.

Muri ibi bihembo byaraye bitanzwe, Tylor Swift yaraye akoze amateka ubwo yatwaraga ibihembo 9 byose muri 11 yari ahanganyemo, bituma bamwe mu bandi bahanzi bataha amara masa.

Mu butumwa Tylor Swift yatanze amaze gufata ibi bihembo yagize ati " Ibi ntabwo bisanzwe, ndashimira buri muntu wese wagize uruhare mu gutuma negukana ibi bihembo.

Ubu nanjye noneho navuga ko hari urwego maze kugeraho, siniyumvisha ukuntu Album nsohoye umwaka ushize ya "Midnights" yahita itwara igihembo, ni urukundo rudasanzwe sinabona uko mbisonanura".

Tylor Swift yihariye ibihembo 9 muri 11 yari ahatanyemo


Tylor Swift yashimiye byimazeyo abamutoye

Rema nawe nyuma yo kwegukana igihembo cy'indirimbo ya Afrobeat abikesha Indirimbo "Calm Down" yasubiranyemo na Selena Gomez, yagize ati "Nishimye byimazeyo uburyo injyana ya Afrobeats ikomeje gukura Cyane. 

Ndashimira by'umwihariko Fela (Kuti) wambanjirije muri iyi njyana ndetse na buri muntu wese wese wagize uruhare mu gutuma injyana ya Afrobeat itera imbere ikagera kuri uru rwego rwo kwegukana ibihembo, ni ibyishimo dusangiye nk'abanya Nigeria ndetse n'abanya Afurika muri rusange".

Ny'uma ya Rema kandi, Selena Gomez bafatanyije gusubiramo iyi ndirimbo nawe yavuze ko ashimira cyane Rema wamwemereye akaba umwe mu bagize iyi ndirimbo.


Selena Gomez yashimiye Rema watumye bafatanya gusubiramo indirimbo Calm Down 


Rema na Selena Gomez bari bajyanye gufata igihembo muri ibi bihembo bitangwa na MTV

Urutonde rw'abatwaye Ibihembo:

Video y'umwaka: Taylor Swift — “Anti-Hero”

Umuhanzi w'umwaka: Taylor Swift

Indirimbo y'umwaka: Taylor Swift — “Anti-Hero”

Umuhanzi mwiza mushya: Ice Spice

Push performance of the year: April 2023: Tomorrow X Together — “Sugar Rush Ride”

Collabo nziza: Karol G, Shakira — “TQG”

Indirimbo nziza yo mu njyana ya Pop: Taylor Swift — “Anti-Hero”

Indirimbo nziza yo mu njyana ya hip-hop: Nicki Minaj — “Super Freaky Girl”

Indirimbo nziza ya  R&B: SZA — “Shirt”

Best alternative: Lana Del Rey featuring Jon Batiste — “Candy Necklace”

Indirimbo nziza ya rock: Måneskin — “The Loneliset”

Indirimbo nziza yo mu njyana ya latin: Anitta — “Funk Rave”

Indirimbo nziza yo mu njyana ya K-Pop: Stray Kids — “S-Class”

Indirimbo nziza yo mu njyana ya Afrobeats: Rema & Selena Gomez — “Calm Down”

Indirimbo ifite amashusho meza: Dove Cameron — “Breakfast”

Best direction: Taylor Swift — “Anti-Hero." Directed by Taylor Swift.

Best cinematography: Taylor Swift — “Anti-Hero." Cinematography by Rina Yang.

Best visual effects: Taylor Swift — “Anti-Hero." Visual effects by Parliament.

Best choreography: Blackpink — “Pink Venom," Kiel Tutin, Sienna Lalau. 

Best art direction: Doja Cat — “Attention." Art direction by Spencer Graves. 

Best editing: Olivia Rodrigo — “vampire." Edited by Sofia Kerpan and David Checel.

Show of the summer: Taylor Swift

Group of the year: BLACKPINK

Song of the summer: Jung Kook featuring Latto — “Seven”

Album of the year: Taylor Swift— "Midnights"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND