RFL
Kigali

Impinduka mu bitaramo Mico The Best yagombaga gukorera i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2023 19:08
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yagombaga kuba yerekeje mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa kuhakorera igitaramo ariko ntibyakunze ku munota wa nyuma.



Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Igare’ yabwiye InyaRwanda ko habaye impinduka zatumye atabasha kujya gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki babarizwa muri kiriya gihugu kiri mu bigize Umugabane w’u Burayi.

Yavuze ko mu Bufaransa yagombaga kuhakorera igitaramo kimwe akagaruka mu Rwanda, ariko ko kuri iyi nshuro abamutumiye bari gukora ibishoboka byose kugirango azahakorere ibitaramo byinshi birenze kimwe yari kuhakorera.

Mico avuga ko kugeza ubu hamaze kwemezwa ibitaramo bine. Ati “Habayeho impamvu zatumye ntabasha kugenda uyu munsi. Abantumiye bari gukorana kugirango nzahakorera ibitaramo byinshi mu Bufaransa, bivuze ko amatariki y’ibitaramo yarahindutse, ariko ibitaramo byariyongereye.”

Ni ku nshuro ya mbere Mico The Best agiye gukorera ibitaramo i Burayi. Ku wa 7 Nyakanga 2023, nibwo yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi be bo mu Bufaransa ko yiteguye kubataramira.

Aya makuru yemejwe nyuma y'iminsi micye InyaRwada iyitangarije abanyarwanda. Ni amakuru yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’impeshyi ariko yabanje kugirwa ubwiru kuko impande zombi zari zitaramara gushyira umukono ku masezerano.

Yabaye impamo ubwo umunyamideli Angel Divas Amber Rose yageraga i Kigali akabwira InyaRwanda ko Mico The Best yatumiwe i Burayi na TUPAC ufite akabari kitwa Kigali Life Bar gaherereye mu Mujyi wa Lyon.

Uyu munyarwanda w’i Rusizi washoye imari i Lyon niwe watumiye abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Davis D, Riderman, Bwiza, Christopher, Dj Phil Peter na Muyoboke. Kuri iyi nshuro hatahiwe Mico The Best umaze ikinyacumi kirenga akunzwe mu muziki nyarwanda.

Mico The Best yamamaye ahagana muri za 2008, aho amaze imyaka 16 ahagaze neza mu muziki nyarwanda. Yagize uruhare mu kwandikwa kw'indirimbo zagiye zamamara.

Mico The Best yavukiye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ariko ababyeyi be bavuka mu Ntara y’amajyepfo ahahoze hitwa Nyakizu kuri ubu ni mu karere ka Nyarugu.

Yatangiye kuririmba mu 2007. Indirimbo yamuhaye izina yitwa 'Umuzungu' yakozwe na nyakwigendera Dr Jacques. Yakorewe muri F2K studio.  Mu myaka 16 amaze mu muziki amaze kumurikira abafana be album eshatu.

Mico The Best yatangaje ko igitaramo yari afite kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023 kitakibaye nk’uko byari biteganyijwe
Mico yavuze ko gushaka gukorera ibitaramo byinshi mu Bufaransa biri mu mpamvu zatumye asubika iki gitaramo
Mico avuga ko kugeza mu Bufaransa hamaze kwemeza ibitaramo bine azahakorera

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAYANJYE’ YA MICO THE BEST

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND