Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yagombaga kuba yerekeje mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa kuhakorera igitaramo ariko ntibyakunze ku munota wa nyuma.
Uyu munyamuziki wakunzwe
mu ndirimbo zirimo ‘Igare’ yabwiye InyaRwanda ko habaye impinduka zatumye atabasha
kujya gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki babarizwa muri kiriya gihugu
kiri mu bigize Umugabane w’u Burayi.
Yavuze ko mu Bufaransa
yagombaga kuhakorera igitaramo kimwe akagaruka mu Rwanda, ariko ko kuri iyi
nshuro abamutumiye bari gukora ibishoboka byose kugirango azahakorere ibitaramo
byinshi birenze kimwe yari kuhakorera.
Mico avuga ko kugeza ubu
hamaze kwemezwa ibitaramo bine. Ati “Habayeho impamvu zatumye ntabasha kugenda uyu munsi. Abantumiye bari gukorana kugirango nzahakorera ibitaramo byinshi mu
Bufaransa, bivuze ko amatariki y’ibitaramo yarahindutse, ariko ibitaramo
byariyongereye.”
Ni ku nshuro ya mbere
Mico The Best agiye gukorera ibitaramo i Burayi. Ku wa 7 Nyakanga 2023, nibwo
yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi be bo mu Bufaransa ko
yiteguye kubataramira.
Aya makuru yemejwe nyuma
y'iminsi micye InyaRwada iyitangarije abanyarwanda. Ni amakuru yatangiye kumenyekana
mu ntangiriro z’impeshyi ariko yabanje kugirwa ubwiru kuko impande zombi zari
zitaramara gushyira umukono ku masezerano.
Yabaye impamo ubwo
umunyamideli Angel Divas Amber Rose yageraga i Kigali akabwira InyaRwanda ko Mico
The Best yatumiwe i Burayi na TUPAC ufite akabari kitwa Kigali Life Bar
gaherereye mu Mujyi wa Lyon.
Uyu munyarwanda w’i
Rusizi washoye imari i Lyon niwe watumiye abahanzi batandukanye barimo Bruce
Melodie, Davis D, Riderman, Bwiza, Christopher, Dj Phil Peter na Muyoboke. Kuri
iyi nshuro hatahiwe Mico The Best umaze ikinyacumi kirenga akunzwe mu muziki
nyarwanda.
Mico The Best yamamaye
ahagana muri za 2008, aho amaze imyaka 16 ahagaze neza mu muziki nyarwanda.
Yagize uruhare mu kwandikwa kw'indirimbo zagiye zamamara.
Mico The Best yavukiye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa
Kigali. Ariko ababyeyi be bavuka mu Ntara y’amajyepfo ahahoze hitwa
Nyakizu kuri ubu ni mu karere ka Nyarugu.
Yatangiye
kuririmba mu 2007. Indirimbo yamuhaye izina yitwa 'Umuzungu' yakozwe na
nyakwigendera Dr Jacques. Yakorewe muri F2K studio. Mu myaka 16 amaze mu muziki amaze kumurikira
abafana be album eshatu.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAYANJYE’ YA MICO THE BEST
TANGA IGITECYEREZO