RFL
Kigali

Abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta; Ikinyarwanda gihiga andi masomo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2023 13:04
0


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w'amashuri 2022/2023.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ni bwo habaye umuhango wo gutangaza amanota y’abanyeshuri wabereye ku cyiciro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi.

Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini Muri rusange mu mashuri abanza bari ibihumbi 203, 083 barimo abahungu 91, 119 n’abakobwa 111, 964. Aba bakoreye ibizamini (cyangwa se bigaga) mu mashuri 3364.

N’aho abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bari 131,602 barimo abahungu 58,041 n’aho abakobwa bari 73, 561. Bakaba barigaga mu mashuri 1799.

Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abakoze ibizamini mu mashuri abanza bari 201, 679, batsinda ku kigero cya 91.1% bangana n'abakobwa 55.9% n'aho 44.71% ni abahungu

Abanyeshuri basoza amashuri abanza mu kizamini cya Leta bakora amasomo atanu arimo Iyobokama n'Ubumenyamuntu, Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.

Dr Bernard yavuze ko ikinyarwanda aricyo batsinze cyane ku kigeranyo cya 99.32%; Iyobokamana n'Ubumenyamuntu biri ku mwanya wa kabiri, Siyansi ku mwanya wa Gatatu n'aho Icyongereza kiri ku mwanya wa kane.

Mu bizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange, hiyandikishije abanyeshuri 131, 602 n'aho abakoze ikizamini ni 131, 051. Muri aba, abakobwa bari 55.99% n'aho abahungu bari 44.1%.

Uko bakoze bose, abanyeshuri 86.97% nibo batsinze ikizamini cya Leta, barimo abakobwa 54.28% n'aho 45.72% ni abahungu.

     

Dr. Bernard Bahati avuga ko uretse Ikinyarwanda abanyeshuri batsinze neza n'andi masomo bayatsinda neza 'n'ubwo batayatsinda ku buryo bumwe'. Imibare abanyeshuri bo mu mashuri abanza bayitsinze ku kigero cya 82.52%, Siyansi bayitsinze kuri 87.67%.

Mu cyiciro rusange abanyeshuri batsinze Ubugenge ku kigero cya 89.66%, Imibare bayitsinda ku kigero cya 89.28%, Ibinyabuzima kuri 87.2% n'aho Ubutabire kuri 90.98%.

Abarangiza icyiciro rusange bakora amasomo icyenda. Imibare igaragaza ko Ikinyarwanda ari cyo batsinze neza, n'aho icyongereza bagitsinze kuri 98%, Ubugenge n'andi masomo ari hejuru ya 86%.

Minisitiri w'Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko gutangaza amanota bijyana no guhemba abanyeshuri bitwaye neza mu mashuri.

Avuga ko muri uyu mwaka ari akarusho, kuko uretse mudasobwa batanga 'bongeraho n'ibikoresho by'ishuri' kubera ko nabyo barabikenera'.

Yakomeje agira ati "Abanyeshuri bari buze hano mu indashyikirwa rwa ruhare rw'ababyeyi umwarimu Sacco uzarubatangira."

Minisitiri w'Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard, yavuze ko abanyeshuri bahize abandi bahabwa ibikoresho by’ishuri  

Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yavuze ko Ikinyarwanda ari ryo somo abanyeshuri batsinze cyane n’ubwo n’andi masomo n’ayo bayatsinze 

Kanda hano urebe amafoto menshi mu gutangaza amanota y’abanyeshuri

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND