RFL
Kigali

Britney Spears yajyanywe mu nkiko n'umugabo we wa Kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/09/2023 11:29
0


Umuhanzikazi Britney Spears yamaze kugezwa mu nkiko n'umugabo we wa kabiri Kevin Ferderline wasabye kongererwa amafaranga y'indezo ahabwa n'iki cyamamarekazi.



Britney Spears na Kevin Ferderline barushinze mu 2004 baza guhana gatanya mu 2007 aribwo urikiko rwahaye uburenganzira uyu mugabo bwo kurera abana babiri babo kuko icyo gihe uyu muhanzikazi yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge. Yahise akandi anategekwa kujya aha amafaranga y'indezo Kevin Ferderline buri kwezi.

Kuri ubu Kevin Ferderline wari umaze igihe avuga ko amafaranga ahabwa na Britney Spears adahagije, yamaze kumugeza mu nkiko aho yasabye ko uyu muhanzikazi yakongera indezo ikava kuri $20,000 ikagera kuri $40,000 kuko ngo kurera abana babiri b'abahungu bihenze mu gihe ngo ntabushobozi abifitiye nyamara Britney Spears ari umuherwekazi.

Kevin Ferderline arasaba ko Britney Spears amwongerera amafaranga y'indezo

TMZ yatangaje ko mu nyandiko Kevin Ferderline yagejeje mu rukiko yagaragaje ko kuva kera Britney Spears yamuhaga indezo ya $40,000 buri kwezi gusa akaza kuyigabanya bitewe n'uko imfura yabo Sean Preston yari maze kurenza imyaka 17 aho amategeko avuga ko umubyeyi atagomba kwishyura indezo ku mwana wagejeje iyi myaka akaba ari nacyo cyatumye Britney Spears agabanya iyi ndezo ahubwo akishyura iy'umwana umwe gusa Jayden Preston.

Ibi Kevin Ferdeline ntabwo yabyishimiye ariyo mpavu yitabaje urukiko arusaba ko rwategeka Britney Spears kongera indezo aho kugirango ajye yishyura iy'umwana umwe yishyure iya bana babiri kuko bose ariwe ubarera.

Ibi bije mu gihe Britney Spears aherutse gutangaza ko ari gushaka umunyamategeko w'umuhanga wamufasha kongera kubona uburenganzira kubana be akaba ariwe ubarera aho kujya atanga amafaranga y'indezo buri kwezi.

Ibi bije nyuma yaho Britney Spears aherutse gutandukana n'umugabo we wa gatatu

Britney Spears wajyanywe mu rukiko n'umugabo wa Kabiri, amaze iminsi mike atandukanye n'umugabo wa Gatatu Sam Asghari bari muri gatanya nyuma y'uko uyu mugabo yashinje uyu muhanzikazi kumuca inyuma no kumusuzugura mu gihe cy'imyaka ibiri bari bamaranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND