Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Sociète Biblique Rwanda) barasaba abantu bose byumwihariko amadini n’amatorero asengerwamo na bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, kubaha agaciro kangana n’ako baha abandi bakristo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, bamwe mu bagize Ihuriro ry’Abafite
Ubumuga bwo Kutabona (RUB) bagarutse ku kibazo cyo kuba badahabwa agaciro mu
nsengero basengeramo kandi ariho hantu babona bakwitaweho kurusha ahandi hose.
Dr Kanimba Donatille
ukuriye iri huriro rya RUB yavuze ko hari abapadiri n’abapasiteri bafite
ubumuga bwo kutabona kandi babikora neza bityo ko abona nta mpamvu yo kubaheza
mu nshingano zinyuranye zo mu itorero.
Atanga ubuhamya bwe,
yavuze ukuntu yagiye gusengera muri Anglican i Masaka avuye i Ndera agasanga
bari kuvugurura bubaka escariers bazi ko bari gufasha abafite ubumuga kandi mu
by’ukuri bari kubahemukira kubera kutamenya, avuga ko yemeye agatanga
amafaranga ye kugira ngo bazisenye bubake mu buryo bubanogeye.
Ati: ‘‘Ubujiji bwo
kutamenya uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga bwo kutabona ntabwo buri mu
baturage gusa buri no mu bayobozi, nubwo twabyita kutamenya. Iyo babimenye bahita
babikosora.’’
Dr Kanimba Donatille (uri hagati) yabwije ukuri abantu bashungera abafite ubumuga n'abatabaha agaciro mu nsengero
Dr Kanimba yakomeje
yihanangiriza abantu bashungera abantu bafite ubumuga bwo kutabona, bakarebera
gusa aho kubaha ubufasha bakeneye. Yavuze ko ari kibazo kikigaragara cyane mu
Rwanda, aho umuntu aca ku wundi ufite ubumuga bwo kutabona yabuze uko yambuka
akaba atamwambutsa ahubwo agahagarara agashungera ngo arebe niba ashobora
kwiyambutsa.
Yavuze ko kandi bikwiye
ko mu nsengero zose mu Rwanda habamo abafasha abafite ubumuga bwo kutabona
kujya guhazwa no gutura kuko usanga hari aho batabitaho bakabura uko bagera
imbere, aho bicaye bagasigara bagira bati: ‘Mana wambonye nari kugenda ariko
ntibyanshobokeye.’
Dr Kanimba yavuze ko benshi mu bafite ubumuga bwo kutabona banga guhaguruka ngo bajye gutura kuko baba batinya kujya kure bagaruka bakabura aho bari bicaye. Aho usanga bene uwo warufite umutima wo gutura arahagarara agategereza ko hari uwabona ko yari yateye iyo ntambwe agaheba bose bakamucaho bigendera.
Yasabye ko mu nsengero
zose hashyirwaho abashinzwe Protocol bakwita no ku bafite ubumuga bwo kutabona
ndetse bakamenya n’abadashoboye kugera ku rusengero bakabafasha kandi bakagena
igihe bakabasura kuko nabyo baba babikeneye cyane.
Mushimana Jean Marie Vianey (uri iburyo) yasabye abayobozi b'amatorero guha inshingano abafite ubumuga kuko nabo bashoboye nk'abandi
Mukeshimana Jean Marie Vianey uyobora ikigo gifasha abatabona gusubira mu buzima busanzwe gikorera i Masaka, yavuze ko bidakwiye kuba hari abantu bajya gusenga bagasiga abafite ubumuga bwo kutabona mu rugo, anashimangira ko n’amatorero akwiye guhindura imyumvire y’uko abafite ubwo bumuga ntacyo bashoboye ahubwo nabo bakabaha inshingano mu nsengero, bakaririmba ndetse bagahabwa b’inshingano muri Makorali .
Yasabye amatorero gutega amatwi abafite ubumuga bwo kutabona
ubundi bakabereka ibyo bashoboye kandi ntibabaheze.
Iri huriro ry’abafite
ubumuga bwo kutabona ryashinzwe mu 1994 nyuma y’uko bigaragaye ko abantu bafite
ubu bumuga bibera mu ngo nta kintu na kimwe bazi gukora, rishingwa kugira ngo
bigishwe iby’ibanze bashobora kwikorera bityo nabo bagire agaciro muri
sosiyete nyarwanda.
Reba amwe mu mafoto yaranze itangizwa ry'ubu bukangurambaga
TANGA IGITECYEREZO