Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya Saa 21:00 PM za Kigali, nibwo ikipe
y'igihugu y'u Burundi iribumanuke mu kibuga, ihanganye na Cameroon, mu mukino
wa nyuma wo mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri
Cote D'Ivoire umwaka utaha.
Uyu
mukino uvuze byinshi ku makipe yombi kuko ikipe iri butsinde ihita ibona itike
y'igikombe cy'Afurika nta nzitizi. Aya makipe abiri, cyose afite amanota 4 mu
gihe Namibia iri ku mwanya wa mbere n'amanota 5, ariko yo ikaba yarashoje
imikino yayo yose.
Mu kiganiro Akeza Sports cyagiranye n'umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira
w'amaguru mu Burundi, CP Alexandre Muyenge yatangaje ko buri mukinnyi azahabwa
agashimwe, mu gihe u Burundi bwabona itike y'igikombe cy'Afurika.
Yagize
Ati"Twakoze ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi bagere muri Cameroon
hakiri kare, ndetse tubashyira mu buzima bwiza kandi barishimye. Mu nama
twagiranye ejo rero twababwiye ko ibyo twakoze ataribyo bya nyuma, ahubwo buri
mukinnyi tuzamuha Miliyoni 15 nk'agahimbamusyi ko kubona itike."
CP Muyenge yasabye abakinnyi ko barwanira igihugu cyabo, kuko ubundi igihugu kirarwanirwa mu nguni zose
Muyenge
yakomeje avuga ko umutima abakinnyi bafite wo gukunda igihugu, ayo mafaranga bo
bavugaga ko atariyo bashyize imbere. Ati" Aya mafaranga twayatanze mu buryo
bwo kubashyigikira, ndetse ntabwo ari amafaranga menshi ariko kandi ntabwo ari
namake. Ku ruhande rw'abakinnyi umutima bafite wo gukunda igihugu, ntabwo
ariyo bashyize imbere, kuko icyo bakeneye ari ukuzamura ibendera ry'igihugu
cyacu mu mahanga. Rero twebwe nka bakuru babo, twahisemo ko n'ako
gahimbazamusyi twakongeraho kuko kazabanyura.
Ikipe
y'igihugu y'u Burundi, nyuma ya Tanzania na DR Congo niyo kipe yo muri aka Karere igifite amahirwe yo kubona itike y'igikombe cy'Afurika. U Burundi
buheruka mu mikino y'igikombe cy'Afurika, mu 2019, ari nabwo bari bagiye muri
iyi mikino bwa mbere.
Ikipe yaraye ikoreye imyitozo ku kibuga iza gukiniraho, ndetse bakorera ku isaha bazakiniraho
Ndayiragije Etienne, umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Burundi, yemeza ko abakinnyi afite nta gisibya agomba gutsinda Cameroon
Nahimana na Nyange, mu bakinnyi bo kwitega kuri uyu mukino
Abakinnyi babiri ba Police FC, Abedi na Rukundo bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu mukino
Mvuyekure na Aruna bose bakinira Rayon Sports bariteguye, icyizere ni cyose
CP Muyenge Alexandre, uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi, yareye imyitozo ya nyuma y'ikipe y'igihugu y'u Burundi