Abari mu gitaramo cy’itsinda ry’abasore b’abaririmbyi bo mu Itorero ry’Abadivantisiti, The Messengers Singers, bakubiswe n’inkuba ubwo bumvaga ko igitaramo kirangiye Saa yine z’ijoro bagifite inyota yo kuramya no guhimbaza Imana.
Uwari umushyushyarugamba
yavuze ko ‘bongerewe igihe’ kirenze ku cyo bari bateganyirijwe. Saa yine z’ijoro
ryo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, buri wese yavuye mu byicaro bye, ajya
ahategerwa imodoka na moto arataha, abandi bazanye imodoka z’abo binjira umuhanda
basubira mu ngo!
Mu masaha yakurikiyeho,
umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Bayingana David yanditse kuri konti ye ya
Twitter ubutumwa bwahekereranyijwe muri iyi weekend’.
Yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatunguwe no kuba inzego zishinzwe umutekano zarabasanze aho bari bakabasaba gutaha kuko isaha zo gutaha zageze.
Bayingana yanditse agira ati
“Uzi ko duhagurutswa Saa Saba batubwira ngo dutahe nk’aho batwubakiye. Sinari
nzi ko ku myaka yanjye bantegeka gutaha. Kuva nava aho navuye.”
Bayingana yasabye Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) guca inkoni izamba. Ati “RDB nta mugabo udakosa,
gusa uwanyawe yisubiraho. U Rwanda rwacu ruri ‘Open’ murufungure dufunguke.”
Richard Kwizera
yabiteyemo urwenya asubiza Bayingana agira ati “Taha mwana. Twe twaramenyereye.”
Nkuranga Alphonse uherutse kwegura mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare,
we yasubije Bayingana agira ati “Ugomba gucungana n’inkoko zitaha ntizigutange
mu rugo, ubundi ukongera ukazindukana na zo bazirekuye.”
Hari bamwe bavuga ko
umwanzuro wafashwe na Guverinoma y’u Rwanda wafashwe n’ibindi bihugu byinshi bo
mu Burayi, aho mu minsi isanzwe ibikorwa bifunga Saa Saba z’ijoro, hanyuma mu
gihe cya Weekend ibikorwa bigafungwa Saa Munani z’ijoro.
Ariko ngo mu bihugu by’ibituranyi
nko mu Mujyi wa Nairobi no mu Mujyi wa Kampala barakesha.
Dj Phil Peter wa Isibo Tv
uherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi, yavuze ko ibivugwa atari
ukuri 'kuko nahakoreye ibitaramo (I Burayi) kandi twatahaga izuba riva."
Gasana Valens we avuga ko
ashima icyemezo cyafashwe, agasaba iyubahirizwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri
tegeko.
Ati “Ahubwo bashyiremo
imbaraga nyishi mu gukurikiza itegeko. Namwe mutabyumva musobanurirwe neza kandi
mugerageze mubyumve ko ejo heza h’Igihugu n’imbaraga zacu. Rubyiruko twirinde
ubusinzi no kwaya.”
Kuki
Guverinoma yafashe uyu mwanzuro?
Umwanzuro wa kabiri mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023, uvuga ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00AM) mu minsi y’imibyizi, ivuga kandi ko mu mpera z’icyumweru, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00AM).
Bivuze ko ibitaramo
bizajya bifunga Saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi naho mu minsi ya ‘Weekend’
bifunge Saa Munani z’ijoro.
Uyu mwanzuro wa kabiri
ugira uti “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa
by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo
w’Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose
bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00 A.M) mu minsi
y’imibyizi, naho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu)
bikazajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00 A.M).”
Bavuze ko ibikorwa byose,
byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura
nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa
n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
RDB ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza, bivamo ibihano hakurikijwe itegeko ryo ku wa 19/05/2014, rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.
Bruce Intore usanzwe
utegura ibitaramo binyuze muri Intore Entertainment, aherutse kubwira
InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, ari icyo kwishimira bitandukanye n’uko mu minsi ishize
byaga bifungwa saa tatu z’ijoro (21:00’).
Yavuze ati “Ni ibyo
kwishimira biraruta amabwiriza yari yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo
byajya bifunga saa 9 z’ijoro aho byari kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi
nibwo biba bitangiye.”
Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana aherutse kubwira RBA ko umwanzuro wo
gufungura ibi bikorwa wafashwe hashingiwe mu rwego rwo kurwanya ubusinzi cyane
cyane mu rubyiruko, byari bimaze kwigaragaza muri iki gihe.
Ati “Ni inshingano za
Leta kurinda umudendezo w’abaturage ndetse n’ubuzima bwabo […] icyo twita
ibikorwa bitari iby’ingenzi ni ibikorwa iyo biramutse bihagaze bitabangamira
ubuzima bw’abaturage.”
Yavuze ko amasaha
yashyizweho atabaganye kuko “n’ubundi muri ayo masaha ibyinshi muri ibyo
bikorwa biba byafunze uretse ibikorwa bimwe na bimwe biteza umutekano muke, aho
usanga utubari dufungura kugeza mu masaha ya mugitondo ugasanga uhura n’abantu
basinze mu masaha ya mu gitondo, bagenda bagwirirana ku buryo ubona atari
ngombwa ko ibyo bintu byakomeza.”
Minisitiri Musabyimana
yakomeje avuga ko “N’ubundi muri ariya masaha kugira ngo usange ahantu
hafunguye, abantu bateranye bari gukora ibintu bifitiye akamaro abaturage, ni
hakeya usanga birimo gukorwa muri ayo masaha.”
Yanavuze ko iki cyemezo
cyafashwe muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima mu bukangurambagaje bugamije
gushishikariza abantu kunywa inzoga nke (TunyweLess), avuga hagamijwe “kurinda
umutekano n’ubuzima by’Abanyarwanda mu buryo burushijeho.”
Mu nyandiko yashyize
ahagaragara kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yakanguriye abantu
kutijandika mu kunywa inzoga/ibisindisha.
Muri iyi nyandiko,
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko nta muntu ukwiye gutwarwa n’uburyo
inzoga zamamazwamo ngo aziyoboke
Yavuze ati “Amatangazo
yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza
bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe
nuko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo."
Madamu Jeannette Kagame
yavuze ko kunywa inzoga ari ikibazo rusange hirya no hino ku Isi, asaba
Abanyarwanda guhitamo igikwiye.
Ati "Yego! Kunywa
birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda
gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n’ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni
icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho
kubazwa uruhare rwabo: kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe
ubasaba."
Aba-Dj
batangiye gutaka ibihombo
Bamwe mu bantu bakunze
gusohokera mu tubyiniro bakubwira ko amasaha meza abanya-Kigali basohokeraho
ari Saa Munani z’ijoro! Mbese bagiye gucyesha.
Ibi ni nako bimeze ku ba
Dj benshi kuko bazwiho gukora ijoro bagasinzira ku manywa.
Si rimwe si kabiri wagiye
mu kabari, ugasanga DJ atangiye gucuranga mu masaha akuze- Ibi ni nako bigenda
ku bahanzi benshi baririmbira mu kabari, kuko usanga baririmba mu masaha y’urukerera
kuko ari bwo abantu benshi baba bamaze kugera mu kabyiniro.
Mc Nario yifashishije
konti ye ya Instagram yavuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma wagize
ingaruka zirimo kugabanywa kw’abakozi no gukwata umushahara ku bakozi.
Yibajije uko abakoraga
ijoro babayeho muri iki gihe, uko abashinze utubari bazishyura inguzanyo
bafashe n’ibindi.
Nario yagaragaje ko
amakuru afite yemeza ko bamwe batangiye gusohokera ‘mu bihugu duturanye, u
Burundi, Uganda, Kenya bakagaruka ku wa Mbere’. Ati “Iki ni igihombo
kumyinjirije y’Igihugu cyacu.”
Nka Dj, yasabye ko
bakongerwaho igihe ati “Mutwongeze amasaha. Tubisabye mu mutima mwiza
muterebere kure aka niko kazi kadutunze konyine n’imiryango yacu.”
Ishimwe Khalifa usanzwe
ukora akazi ko kwakira abantu mu kabari, yavuze ko kuva uyu mwanzuro wafatwa ‘natahanaga
15000Frw ariko ubu barampagaritse’.
Fabrice we yavuze ko
yemeranya n’ibyo Leta yakoze. Ati "Ubundi se ziriya saha ko ari izo kuryama abantu
baba bagikora iki? Leta yarakoze rwose urubyiruko rwari rukabije.”
Uwamahoro we agaragaza ko
umwanzuro wafashwe wari ukenewe, kuko bimaze kugaragara ko urubyiruko rura
amajoro mu tubari ‘mbese mu Rwanda ntukimenya iminsi y’imibyizi na ‘weekend’.
Akomeza ati “Ibyo bihugu
bindi bavuga byo hanze bajya kwishimisha bavuye mu kazi si nkatwe mu Rwanda
tubyukira mu mayoga bukarinda bwira. Uruhande rumwe bagize neza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda, CP Boniface Rutikanga ku wa 4 Nzeri 2023 yabwiye The New Times ko
abantu 161 bafite ibikorwa by’ubucuruzi bafashwe barenze ku mabwiriza asaba ko
bagomba kuba bafunze saa munani z’ijoro mu mpera za ‘weekend’.
Yavuze ko 74 ari ibikorwa
byo mu Karere ka Kicukiro birimo nk’utubari, Supermarket, ‘Guest House’,
utubyiniro, Liquor Store n’ibindi. Avuga ko 83 ari ibikorwa byo muri Gasabo n’utubari
tubiri two mu Karere ka Gicumbi.
Inkuru bifitanye isano: IcyoAbahanzi n'abategura ibitaramo bavuga ku masaha ntarengwa yashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri
Ku wa 9 Nzeri 2023, The Messengers Singers bahagaritse igitaramo cy'abo Saa Yine z'ijoro
TANGA IGITECYEREZO