Umwanzuro wa kabiri mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00AM) mu minsi y’imibyizi.
Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri
uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Kagame muri Village
Urugwiro, ivuga kandi ko mu mpera z’icyumweru, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya
bifunga saa munani z’ijoro (02:00AM).
Bivuze ko ibitaramo bizajya bifunga saa saba z’ijoro
mu minsi y’imibyizi n’aho mu minsi ya ‘weekend’ bifunge saa munani z’ijoro.
Uyu mwanzuro wa kabiri ugira uti “Mu rwego rwo kunoza
imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro, no
gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, guhera ku itariki ya
01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga
saa saba z’ijoro (01:00 A.M) mu minsi y’imibyizi, naho mu mpera z’icyumweru (ku
wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00
A.M).”
Bavuze ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa
iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya
bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n’Urwego rushinzwe
Iterambere mu Rwanda (RDB).
Bruce Intore usanzwe utegura ibitaramo binyuze muri
Intore Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, cy’uko ibitaramo bizajya bifungwa saa munani ari icyo kwishimira
bitandukanye n’uko mu minsi ishize byaga bifungwa saa tatu z’ijoro (21:00’).
Yavuze ati “Ni ibyo kwishimira biraruta amabwiriza yari
yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo byajya bifunga saa 9 z’ijoro aho byari
kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi nibwo biba bitangiye.”
Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA,
Luckman Nzeyimana yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ari cyiza kandi kizafasha
cyane mu bategura ibitaramo ndetse n’ababyitabira mu bihe bitandukanye bagamije
kwidagadura.
Uyu munyamakuru usanzwe ukora ibiganiro byibanda ku bahanzi,
avuga ko iki cyemezo kigaragaza ko ‘ubuyobozi bwacu bwumva abaturage kandi
babifuriza ibyiza birimo no kwishima bitabira imyidagaduro’.
Asaba abitabira ibitaramo kujya bazirikana amasaha
kandi bakabyitabira. Ati “Ariko natwe Abanyarwanda twitabira ibitaramo tujye
tuzirikana aya masaha niba ari ukujya mu gitaramo tucyitabire ku gihe bizafasha twese kubahiriza amategeko.”
Luckman Nzeyimana avuga ko iki cyemezo kizatuma
abaterankunga biyongera mu bitaramo kandi n’abatanga ‘akazi ntacyo bazaba
bishisha’.
Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Ally Soudy
witegura gukora igitaramo ‘Ally Soudy and Friends Live Show’, yabwiye InyaRwanda ko iki
cyemezo ari cyo kwishimira nk’abantu bari kandi bakunda uruganda rw’imyidagaduro
mu Rwanda mu bihe binyuranye.
Yavuze ko ibi bitanga ishusho y’uko abantu bagiye
kujya batarama bisanzuye ‘kandi dutuje’. Ati “Ahubwo mudushimirire ubuyobozi
bwacu cyane.”
Umunyarwenya watangije ibitaramo by’urwenya yise ‘Gen-Z
Comedy’, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo cya Guverinoma yacyakiriye neza
kubera ko ‘hari ibitaramo byahagarikwaga n’ayo masaha ataragera (aravuga saa munani z’ijoro).
Fally Merci yavuze ko yanishimiye kuba bongeyemo
ingingo y’uko igihe uwateguye igitaramo ashaka kurenza amasaha yatanzwe azajya
asaba uburenganzira ‘bigakorwa’.
Ariko kandi avuga ko ariya masaha yashyizweho hari
abakunzi b’imiziki bizabangamira cyane cyane ‘bakeshaga rimwe na rimwe’
(Bararaga ijoro babyina). Ati “Ariko ku ruganda rw’urwenya rwose hariya twe
twabyakiriye neza.”
Nemeyimana Fiacre washinze kompanyi itegura ibitaramo
ya Tentmaker Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko imyanzuro y’Inama y’Aba
Minisitiri isobanutse kandi uko biri kose yiganywe ubushishozi bwinshi.
Akomeza ati “Uko twayakiriye ni nk’uko twakira izindi
ngamba zose zishyirwaho n'ubuyobozi ku bw'impamvu zitandukanye zifitiye igihugu
akamaro.”
“Amasaha yo gusoza ibitaramo kuba yashyizwe saa saba na
saa munani kandi ku mpamvu zo gukumira urusaku n'ituze ry'abaturage ni ingingo
yumvikana nubwo igoye ku bategura ibitaramo cyangwa abashoramari muri uru
ruganda.”
Yavuze ko nk’abategura ibitaramo bishimira ko Inama y’Abaminisitiri
yabihaye umurongo w’uko bizajya bikorwa birimo nko gusaba uruhushya ku bitaramo
byihariye cyangwa kubikorera ahabigenewe hadasohora urusaku.
Ati “Ikindi biraca akajagari kari mu bitaramo
bimwe na bimwe aho usanga hari ‘nibibera mu ngo hagati cyangwa ku mihanda.”
Kuri we, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe ugiye kugabanya
ubusinzi bukabije bwari bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko aho bamwe
wababonaga mu mihanda mu rukerera, bugacya 'tuyabona (amafoto) ukabona ko bibabaje.’
Yungamo ati “Gusa sinabura kuvuga ko hari ubwoko
bw'ibindi bitaramo bihuza imbaga bibangamiwe kuko nabwo dukwiye kugira umujyi
ufite ubuzima bw'imyidagaduro umujyi ugendwa kandi abawugana bakishimira
kuwutaramiramo.”
Umusizi Rumaga witegura gukora igitaramo cyo kumurika
album ye ya mbere, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ntakibazo giteye cyane ‘ko
bongeyeho ko ushaka ko byisumburaho yemerewe kujya abisabira uburenganzira’.
Yavuze ko nk’umuturage w’Igihugu icyemezo cyo gufunga ibikorwa
bindi ngo ntibirenze saa munani bikwiye kongera gutekerezwaho nanone.
Akomeza ati “Kuko twari dukeneye 24/24 nk’igihugu
kicyiyubaka, kuko burya hari abantu b'amanywa hakaba n'abantu bijoro kandi
umusaruro w’aba bombi tuwukeneye byuzuye.”
Umuhanzi Mani Martin uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba mu Nama ikomeye ‘nk’iyo’ barize ku kijyanye no gutarama/ kwidagadura kuko biri no mu bifasha abantu kwishima bikaba byanatanga umusanzu mu guhangana n'ibibazo byugarije umuryango mugari w'abatuye Isi bituruka ku muhangayiko n'agahinda gakabije.
Yavuze 'Nizera ko kugira amasaha ahagije yo
kwidagadura bishobora gufasha muri byinshi tutanibagiwe ko bitanga imirimo kuri
benshi cyane cyane urubyiruko bityo bikunganira izindi nzira zisanzweho mu
gukumira ubwigunge.’
Mani Martin avuga ko uyu mwanzuro uzafasha
abanyarwanda muri rusange kwidagadura bisanzuye, binafashe abahanzi n'abategura
ibitaramo kunoza uwo murimo nk'uko n'iyindi yose ‘dukangurirwa tuyinoza mu
buryo bwayo no mu masaha ahagije igenewe.’
Wilson uherutse gutegura iserukiramuco rya ‘Tarama
Festival’, yabwiye InyaRwanda ko uyu mwanzuro uje gufasha cyane ibitaramo
bikomeye bisanzwe bibera i Kigali cyane cyane ibitumirwamo abahanzi bo mu
bihugu byo hanze.
Anavuga ko kuba hashyizweho amasaha yihariye bigabanya
ihagarikwa rya hato na hato ry’ibitaramo.
Ati “Ni byiza ko byibuze ayo masaha ajeho wenda
biragabanya ihagarikwa ry’ibitaramo bya hato na hato akenshi usanga
ntanamabwiriza azwi yagendeweho.”
Uyu musore asaba ko hajya habaho ibiganiro hagati y’abategura ibitaramo ndetse n’abatanga uruhushya rwo kubitegura ‘kugirango tubashe gusobanukirwa neza icyo iyo myanzuro iraza gukemura’.
Ati “Habeho inama ihuza izo nzego kugirango tubashe no kubaza andi makuru y’imbitse.'
Bruce Intore yavuze ko nk'abategura ibitaramo bakiriye neza icyemezo cyafashwe na Guverinoma
Luckman Nzeyimana avuga ko uyu mwanzuro ugiye gutuma
abatera inkunga ibitaramo biyongera
Ally Soudy avuga ko bishimishije kuba ibitaramo
byahawe umurongo, kandi bizafasha benshi
Fally Merci avuga ko icyemezo cyafashwe ari cyiza, ariko
kandi hari bamwe mu bakunzi b'umuziki bishobora kuzabangamira basanzwe bacyesha
Rumaga yavuze ko hakwiye kongera gutekerezwa uko
byahuzwa na gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24
Mani Martin avuga ko bishimishije kuba Inama
y'Abaminisitiri yize ku ngingo ijyanye no kwidagadura, kandi bizafasha abahanzi
n'abategura ibitaramo
Nemeyimana Fiacre avuga ko uyu mwanzuro w'Inama y'Abaminisitiri uze mu gufasha muri gahunda ya #TunyweLess
Wilson wateguye ‘Tarama Festival’ aherutse gutaka
igihombo cya Miliyoni 6 Frw, yasabye inzego bireba gusobanura byimbitse
umurongo w’ibikorwa by’imyidagaduro
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023
TANGA IGITECYEREZO