RFL
Kigali

Icyo Abahanzi n'abategura ibitaramo bavuga ku masaha ntarengwa yashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2023 12:04
0


Umwanzuro wa kabiri mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00AM) mu minsi y’imibyizi.



Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ivuga kandi ko mu mpera z’icyumweru, ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00AM).

Bivuze ko ibitaramo bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi n’aho mu minsi ya ‘weekend’ bifunge saa munani z’ijoro.

Uyu mwanzuro wa kabiri ugira uti “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro, no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, guhera ku itariki ya 01 Nzeri, 2023 ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro (01:00 A.M) mu minsi y’imibyizi, naho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro (02:00 A.M).”

Bavuze ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Bruce Intore usanzwe utegura ibitaramo binyuze muri Intore Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma, cy’uko ibitaramo bizajya bifungwa saa munani ari icyo kwishimira bitandukanye n’uko mu minsi ishize byaga bifungwa saa tatu z’ijoro (21:00’).

Yavuze ati “Ni ibyo kwishimira biraruta amabwiriza yari yasohotse mu minsi ishize ko ibitaramo byajya bifunga saa 9 z’ijoro aho byari kujya bigorana kuko ibitaramo byinshi nibwo biba bitangiye.”

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru,RBA, Luckman Nzeyimana yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ari cyiza kandi kizafasha cyane mu bategura ibitaramo ndetse n’ababyitabira mu bihe bitandukanye bagamije kwidagadura.

Uyu munyamakuru usanzwe ukora ibiganiro byibanda ku bahanzi, avuga ko iki cyemezo kigaragaza ko ‘ubuyobozi bwacu bwumva abaturage kandi babifuriza ibyiza birimo no kwishima bitabira imyidagaduro’.

Asaba abitabira ibitaramo kujya bazirikana amasaha kandi bakabyitabira. Ati “Ariko natwe Abanyarwanda twitabira ibitaramo tujye tuzirikana aya masaha niba ari ukujya mu gitaramo tucyitabire ku gihe bizafasha twese kubahiriza amategeko.”

Luckman Nzeyimana avuga ko iki cyemezo kizatuma abaterankunga biyongera mu bitaramo kandi n’abatanga ‘akazi ntacyo bazaba bishisha’.

Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Ally Soudy witegura gukora igitaramo ‘Ally Soudy and Friends Live Show’, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ari cyo kwishimira nk’abantu bari kandi bakunda uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu bihe binyuranye.

Yavuze ko ibi bitanga ishusho y’uko abantu bagiye kujya batarama bisanzuye ‘kandi dutuje’. Ati “Ahubwo mudushimirire ubuyobozi bwacu cyane.”

Umunyarwenya watangije ibitaramo by’urwenya yise ‘Gen-Z Comedy’, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo cya Guverinoma yacyakiriye neza kubera ko ‘hari ibitaramo byahagarikwaga n’ayo masaha ataragera (aravuga saa munani z’ijoro).

Fally Merci yavuze ko yanishimiye kuba bongeyemo ingingo y’uko igihe uwateguye igitaramo ashaka kurenza amasaha yatanzwe azajya asaba uburenganzira ‘bigakorwa’.

Ariko kandi avuga ko ariya masaha yashyizweho hari abakunzi b’imiziki bizabangamira cyane cyane ‘bakeshaga rimwe na rimwe’ (Bararaga ijoro babyina). Ati “Ariko ku ruganda rw’urwenya rwose hariya twe twabyakiriye neza.”

Nemeyimana Fiacre washinze kompanyi itegura ibitaramo ya Tentmaker Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko imyanzuro y’Inama y’Aba Minisitiri isobanutse kandi uko biri kose yiganywe ubushishozi bwinshi.

Akomeza ati “Uko twayakiriye ni nk’uko twakira izindi ngamba zose zishyirwaho n'ubuyobozi ku bw'impamvu zitandukanye zifitiye igihugu akamaro.”

“Amasaha yo gusoza ibitaramo kuba yashyizwe saa saba na saa munani kandi ku mpamvu zo gukumira urusaku n'ituze ry'abaturage ni ingingo yumvikana nubwo igoye ku bategura ibitaramo cyangwa abashoramari muri uru ruganda.”

Yavuze ko nk’abategura ibitaramo bishimira ko Inama y’Abaminisitiri yabihaye umurongo w’uko bizajya bikorwa birimo nko gusaba uruhushya ku bitaramo byihariye cyangwa kubikorera ahabigenewe hadasohora urusaku.

Ati “Ikindi biraca akajagari kari mu bitaramo bimwe na bimwe aho usanga hari ‘nibibera mu ngo hagati cyangwa ku mihanda.”

Kuri we, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe ugiye kugabanya ubusinzi bukabije bwari bumaze gufata indi ntera mu rubyiruko aho bamwe wababonaga mu mihanda mu rukerera, bugacya 'tuyabona (amafoto) ukabona ko bibabaje.’

Yungamo ati “Gusa sinabura kuvuga ko hari ubwoko bw'ibindi bitaramo bihuza imbaga bibangamiwe kuko nabwo dukwiye kugira umujyi ufite ubuzima bw'imyidagaduro umujyi ugendwa kandi abawugana bakishimira kuwutaramiramo.”

Umusizi Rumaga witegura gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere, yabwiye InyaRwanda ko iki cyemezo ntakibazo giteye cyane ‘ko bongeyeho ko ushaka ko byisumburaho yemerewe kujya abisabira uburenganzira’.

Yavuze ko nk’umuturage w’Igihugu icyemezo cyo gufunga ibikorwa bindi ngo ntibirenze saa munani bikwiye kongera gutekerezwaho nanone.

Akomeza ati “Kuko twari dukeneye 24/24 nk’igihugu kicyiyubaka, kuko burya hari abantu b'amanywa hakaba n'abantu bijoro kandi umusaruro w’aba bombi tuwukeneye byuzuye.”

Umuhanzi Mani Martin uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye InyaRwanda ko bishimishije kuba mu Nama ikomeye ‘nk’iyo’ barize ku kijyanye no gutarama/ kwidagadura kuko biri no mu bifasha abantu kwishima bikaba byanatanga umusanzu mu guhangana n'ibibazo byugarije umuryango mugari w'abatuye Isi bituruka ku muhangayiko n'agahinda gakabije.

Yavuze 'Nizera ko kugira amasaha ahagije yo kwidagadura bishobora gufasha muri byinshi tutanibagiwe ko bitanga imirimo kuri benshi cyane cyane urubyiruko bityo bikunganira izindi nzira zisanzweho mu gukumira ubwigunge.’

Mani Martin avuga ko uyu mwanzuro uzafasha abanyarwanda muri rusange kwidagadura bisanzuye, binafashe abahanzi n'abategura ibitaramo kunoza uwo murimo nk'uko n'iyindi yose ‘dukangurirwa tuyinoza mu buryo bwayo no mu masaha ahagije igenewe.’

Wilson uherutse gutegura iserukiramuco rya ‘Tarama Festival’, yabwiye InyaRwanda ko uyu mwanzuro uje gufasha cyane ibitaramo bikomeye bisanzwe bibera i Kigali cyane cyane ibitumirwamo abahanzi bo mu bihugu byo hanze.

Anavuga ko kuba hashyizweho amasaha yihariye bigabanya ihagarikwa rya hato na hato ry’ibitaramo.

Ati “Ni byiza ko byibuze ayo masaha ajeho wenda biragabanya ihagarikwa ry’ibitaramo bya hato na hato akenshi usanga ntanamabwiriza azwi yagendeweho.”

Uyu musore asaba ko hajya habaho ibiganiro hagati y’abategura ibitaramo ndetse n’abatanga uruhushya rwo kubitegura ‘kugirango tubashe gusobanukirwa neza icyo iyo myanzuro iraza gukemura’. 

Ati “Habeho inama ihuza izo nzego kugirango tubashe no kubaza andi makuru y’imbitse.' 


Bruce Intore yavuze ko nk'abategura ibitaramo bakiriye neza icyemezo cyafashwe na Guverinoma 

Luckman Nzeyimana avuga ko uyu mwanzuro ugiye gutuma abatera inkunga ibitaramo biyongera


Ally Soudy avuga ko bishimishije kuba ibitaramo byahawe umurongo, kandi bizafasha benshi


Fally Merci avuga ko icyemezo cyafashwe ari cyiza, ariko kandi hari bamwe mu bakunzi b'umuziki bishobora kuzabangamira basanzwe bacyesha


Rumaga yavuze ko hakwiye kongera gutekerezwa uko byahuzwa na gahunda yo gukora amasaha 24 kuri 24


Mani Martin avuga ko bishimishije kuba Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo ijyanye no kwidagadura, kandi bizafasha abahanzi n'abategura ibitaramo


Nemeyimana Fiacre avuga ko uyu mwanzuro w'Inama y'Abaminisitiri uze mu gufasha muri gahunda ya #TunyweLess 

Wilson wateguye ‘Tarama Festival’ aherutse gutaka igihombo cya Miliyoni 6 Frw, yasabye inzego bireba gusobanura byimbitse umurongo w’ibikorwa by’imyidagaduro



 

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND