Kigali

Elon Musk, se w'abana 11, yasabye 'abantu bajijutse' kubyara bakuzuza isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/09/2023 18:35
0


Umuherwe Elon Musk yatangaje icyifuzo cye cy’uko umubare w'abana bavuka wakwiyongera ku isi yose, ariko na none yizera ko abantu bafite urwego runaka rufatika rw'ubwenge aribo bagomba kororoka bakuzura isi nk’uko Page Six ibitangaza.



Shivon Zilis, ufitanye impanga na Elon Musk yatangarije ikinyamakuru The New Times “[Musk] yifuza rwose ko abanyabwenge babyara abana benshi.”

Uyu muherwe akaba n’umuyobozi mukuru wa Tesla kurubu ufite imyaka 52, ntabwo agitinya gutanga ibitekerezo bye ku bijyanye no kororoka, cyane cyane abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X, rwahoze rwitwa Twitter.

Muri Nyakanga 2022, Musk yanditse kuri Twitter agira ati: "Nkora uko nshoboye kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu guhangana n’ikibazo cy'abaturage bake."

Ibyo yabitangaje nyuma y’uko hatangajwe amakuru avuga ko we na Zilis bibarutse impanga mu ibanga muri 2021.


Elon Musk kandi yavuze ko nubwo ari ukuri kubabaje ariko abantu bakwiye kuzirikana ijambo rye aho yagize ati: “Umubare w'abana bavuka ugabanuka ni akaga gakomeye isi iri guhura nako kugeza ubu.”

Mu kwezi gukurikiyeho, Musk wakiriye bucece umwana wa gatatu hamwe n’uwahoze ari umukunzi we Grimes yongeye kwandika amagambo nk’aya kuri twitter.

Kuri iyi nshuro, yavuze ko umubare muto w'abana bavuka ari “ikibazo gikomeye ku baturage kuruta ubushyuhe bukabije ku isi.”


Elon Musk yashishikarije abantu bose bajijutse kubyara bakuzuza isi

Kurubu Musk afite abana 11 yabyaranye n’abagore batatu, barimo Zilis w'imyaka 37, na Grimes w'imyaka 35.


Uyu muherwe yabyaranye impanga na Zilis mu Gushyingo 2021, nk'uko bigaragara mu nyandiko. Musk kandi yabyaranye abana batatu n'uwahoze ari umugore we Justine Wilson aribo Kai, Saxon na Damian w'imyaka 17, n'impanga Griffin na Vivian w'imyaka 19.

We na Wilson kandi babyaranye umwana w’umuhungu Nevada mu 2000, ariko umwana aza gupfa azize urupfu rutunguranye (SIDS) afite ibyumweru 10 gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND