Ku ya 10 Nzeri 2023,umuhanzi Christian Irimbere yakoze igitaramo kitazibagirana
mu mateka ye n’abitabiriye.
Ubwo Apotle Masasu yabwirizaga, yagarutse ku cyuho kiri mu
gushyigikira umurimo w’Imana,anenga abizera batakaza ibyabo bafasha abahanzi avuga ko bakwirakwiza ibyaha, aho gufasha abahanzi bafite ibihangano byazamura umurimo.
Ni igiterane cyabereye kuri Christian Life Assembly “CLA " i Nyarutarama,cyitabirwa n’ingeri z’abantu
batandukanye,Umushumba wa Evangerical Restauration Church ,Apotle
Masasu Joshua yihaniza abantu kurangazwa n’ibidafite umumaro.
Ku nsanganyamatsiko igira iti “Imbaraga zo kuramya
mu mwuka no mu kuri " yasabye abizera kuyoborwa na mwuka wera n'igihe bagira amahitamo.
Apotle Masasu yifashishije
ijambo ry’Imana riri muri 1 Samweli 16: 14-18. Yavuze ko abantu
babayeho badafite mwuka w’Imana kuko babaho bamupfobya,bikabatera kubaho
badashobora gukiranuka ".
Yanenze
abahanzi baririmba indirimbo z’Isi, avuga ko bagaragazwa n’imyambarire iteye isoni
irimo kugaragaza amatako n’indi mico ibakururira kwisanga mu busambanyi,nyamara
bagakurikirwa na benshi bakanashyigikirwa mu gihe abiyubaha bifuza kuririmbira
Imana bicwa n’inzara cyangwa bakabura ubushobozi bwo kugeza kure ibihangano
byabo.
Yakomeje anenga abarokore kuko yatangaje ko abashyigikira abahanzi babo bakiri bake ahubwo bagashyigikira ibizira k'Uwiteka.
Ati “Ubu iyaba Christian Irimbere yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk’amahurungure y’ihene , avuga ko ari umutinganyi ubu hano haba huzuye".
Yakomeje agira ati "Abenshi murava hano muririmba haleluya mwagera hanze mukajya muri ndombolo. Murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda, zisambana n’abakobwa,mugatererana abazima.Murafasha amabandi. Ariko igihe kirageze ngo muhinduke mwite ku bifite umumaro.’’
Ibi kandi
yabihuje n’ubuhamya bwe,ubwo yavugaga uko yatangiye ashinga iri torero,bamuca intege bamubwira ko atazabona abayoboke kuko benshi bakunda ibidafite umumaro ariko
agakomeza kwihangana Imana ikaryagura.
Yagize ati “Baransekaga
ngo sinzabona abayoboke,ndihangana nshobozwa n’imana,none ubu turi umubare
utubutse ukorera Imana ".
Yakomeje avuga ko abakristo byumwihariko
bakwiriye kureka indirimbo z’Isi burundu bakumva iz'agakiza zibegereza ijuru.
Yitanzeho urugero agaragaza ukuntu yabaye mu by’Isi nyuma akaza kubivamo, yerekana ukuntu yabaye umubyinnyi kabuhariwe w’injyana zirimo Rock & Roll, Rumba n’izindi, akanatwara ibihembo ariko yajya gutera iby’Isi umugongo akabivamo abivuyemo.
Apôtre Masasu yagaragaje ko ababazwa n’ukuntu
abahanzi batunzwe no kwerekana ikimero babayeho neza mu gihe abaririmbira Imana
bicira isazi mu jisho.
Ati “Kubona Lopez umunyamerikakazi washese amatako
abona amafaranga , naho abahanzi baririmbira Imana bakayabura?".Yasabye
abarokore kwisubiraho bakita ku bifite umumaro bizaramba.
Apotle Masasu yasabye buri wese kwitanga uko
ashoboye Christian agashyigikirwa . Ku ikubitiro hari uwahise yitanga Amadorali
500 n’abandi bakomeza kwitanga.

Yasabiye umugisha Christian Irimbere,amwifuriza kwaguka mu buhanzi bwe

Yakomeje gusaba abizera gushyigikira abahanzi bafite umumaro

Apotle Masasu yavuze ko yakundaga iraha cyane,nyamara akaza guhinduka agakorera Imana kandi bikagira umumaro

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'indirimbo ziryoheye amatwi ndetse n'ijambo ry'Imana
