Umunya-Senegal,Amara Diouf kuri ubu niwe mukinnyi ku Isi wakiniye ikipe ye y’igihugu akiri muto, ibi yabikoreye ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi".
Ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakinaga na
Senegal mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kuwa 6 w’icyumweru gishize, ku
munota wa 71 hari umukinnyi witwa Amaru Diouf winjiye mu kibuga asimbuye
Tidiane Sabaly ku ruhande rwa Senegal.
Uyu mukinnyi ukina anyuze ku ruharande rw’ibumoso w’imyaka 15 n’iminsi 96 yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ukiniye ikipe ye y’igihu akiri muto. Amaru Diouf yavutse tariki 7 Kamena 2008 avukira mu gace ka Pikine gaherereye i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.
Yatangiye kwerekana impano ye y’umupira w’amaguru ahereye mu marushanwa ngarukamwaka aba muri Senegal yitwa Danone Nations Cup ahuza abakinnyi bari hagati y’imyaka 10 na 12. Muri 2017 yahise yerekeza mu ikipe izwiho kuzamura abana bafite impano y’umupira w’amaguru ya Generation Foot ikaba inakina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Senegal.
Akigera muri Generation Foot yakomeje kwerekana
ubushobozi budasanzwe nk’umukinnyi utanga icyizere. Muri uyu mwaka ari kumwe n’iyi
kipe ye ya Generation Foot bitabiriye irushanwa rya Mohammed VI ry’abatarengeje
imyaka 19 ryabereye muri Maroc maze basezerera amakipe akomeye arimo nk’iyabato
ya Real Madrid ndetse biza kurangira ari nabo begukanye iri rushanwa.
Amara Diouf yarigaragaje cyane muri aya marushanwa ndetse
bivugwa ko n’ikipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa ya FC Metz yazamukiyemo Sadio Mane yatangiye
kumwifuza.
Amara Diouf yinjira mu kibuga asimbuye ku mukino Senegal yakinagamo n'Amavubi kuwa 6
Muri 2022 nibwo uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Senegal y’abatarengeje imyaka 17 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyabatarengeje imyaka 17. Yatsinze igitego bakina na Cape Verde ndetse na Mali biza no gutuma babona itike.
Muri uyu mwaka Amara Diouf yahamagawe na Senegal mu bakinnyi bakina igikombe cy’Afurika cyabatarengeje imyaka 17,agezeyo yatsinze ibitego bifasha Senegal kugeza muri 1/8 bituma atorwa nk’umukinnyi mwiza w’amatsinda.
Amara Diouf yakomeje gufasha Senegal birangira aribo
banegukanye iki gikombe,niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi bigera kuri 5 muri iri
rushanwa ndetse ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Vitcor Osimhen ko
gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Afurika cy'abatarengeje imyaka 17.
Amara Diouf wafashije Senegal kwegukana igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 17
Amara Diouf ari mu kibuga cya sitade mpuzamahanga ya Huye yandikiyeho amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye ikipe y'igihugu nkuru
TANGA IGITECYEREZO