Ikipe y'igihugu ya Senegal yanganyije n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afuruka.
Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Saa Tatu z'ijoro kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino Senegal yari yakiriyemo Amavubi.
Impamvu Senegal yari yakiririye mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y'ubwumvikane bw'ibihugu byombi.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Senegal n'icyo cyabonetse mbere ku munota wa 66 gitsindwe na Lamane Camara naho icyo kwishyura ku ruhande rw'u Rwanda kiboneka ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Muri iri tsinda L, ikipe y'igihugu ya Senegal niyo yazamutse ari iya 1 naho Mozambique aro iya 2 .
Abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda , Amavubi bagateganyo barimo GĂ©rard Buscher na Seninga Innocent
Rwarutabura usanzwe ufana Rayon Sports yari yitabiriye umukino
Umuzamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na myugariro wa APR FC Nshimiyimana Yunnusu bicaye mu bafana
Abafana ba Senegal bari baje kuri uyu mukino
Umutoza wa Mukura VS areba umukino
Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji areba umukino
Umutoza wa Bugesera FC, Eric Nshimiyimana nawe yari yaje kuri uyu mukino
Uyu mukino ntabwo wari witabiriwe n'abafana benshi muri sitade
Gerard Buscher aganira na kapiteni w'Amavubi, Djihad
Abakinnyi b'Amavubi bari ku ntebe y'abasimbura mu minota ya nyuma y'umukino bari bahagurutse bareba ahava igitego
Abafana b'Amavubi baramwenyuye nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura
Byiringiro Lague yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino gusa ntiyahirwa ngo abone igitego
Ntwari Fiacre nyuma yo gutsindwa igitego
Mutsinzi Ange aganira na Niyonzima Olivier Sefu nyuma y'umukino
Abakinnyi b'Amavubi bakomera amashyi abafana nyuma y'umukino
Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi b'Amavubi baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abakinnyi 11 b'Amavubi bari babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Senegal bari babanje mu kibuga
Umwe mu bakobwa baje kureba uyu mukino yambaye mu buryo butangaje
Mugenzi Faustin usanzwe ari umunyamakuru niwe wari umushyushya rugamba kuri uyu mukino
Niyonzima Olivier Sefu yishimira igitego
Nicolas Sebwato usanzwe afatira Mukura VS areba umukino
AMAFOTO: Ngabo Serge-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO