RFL
Kigali

EAR Gahini yasoje igiterane kitabiriwe n'ibihumbi 10, benshi barimo abatinganyi bakira agakiza-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2023 3:35
0


Kuva tariki 6 Nzeri kugeza tariki 08 Nzeri 2023 mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini haberaga igiterane gikomeye cyahuje abarenga ibihumbi icumi biganjemo abo muri Diyoseze Angilikani ya Gahini.



Abarenga ibihumbi 10 bateraniye i Gahini ku musozi w'ububyutse mu giterane ngarukamwaka cy'ububyutse cyamaze iminsi itatu, hakaba harakijijwe abarenga 2,000 barimo abari barabaswe n'ubatinganyi basabye imbaraga zo kubureka burundu bakirundurira muri Yesu Kristo.

Ku munsi wa mbere w'iki giterane, Musenyeri wa Diyoseze ya Gahini, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko iki giterane cyabanjirijwe n'ibindi byabereye muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro mwiza, aho benshi bihannye ibyaha, abakoreshaga ibiyobyabwenge babivamo n'abagiraga amakimbirane mu miryango barayareka.

Yahaye ikaze abitabiriye bose harimo Abepisikopi n'abafasha babo, abashyitsi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’abasangwa baturutse muri Paruwasi zose zibarizwa muri Diyoseze Angilikani ya Gahini. Yabasabye kunezererwa ibyiza by’umusozi wa Gahini.

Bishop Nathan Rusengo Amooti wa EAR Diyosezi ya Kigali na Bishop Habimfura Vicent wa Diyosezi ya Nyaruguru, nibo bayoboye umunsi wa kabiri w'iki giterane cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu Ijambo ry'Imana ryagabuwe n'Abakozi b'Imana batandukanye, gutambira Imana n'ibindi.

Ni ibintu bihura n'ibyo Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini, Musenyeri Gahima Manasseh yari yateguje mu kiganiro yatanze mbere y’uko iki giterane gitangira aho yavuze ngo "Njye amatsiko mfite kandi abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n'Umwuka Wera."

Archbishop Emmanuel Kolini uri mu kiruhuko cy'izabukuru yashimye Imana ku bwa Gahini kuko ariyo yashyizeho "East African" ahagana mu myaka ijana ishize mbere y'uko East African Community itangira. Ati “Imana yari ifite impamvu. Kandi Imana ifite impamvu ku bwa Anglican Communion, Dusengere Itorero ku isi yose”.

Akomeza ashimira Imana ibyo yakoreye ku musozi wa Gahini ko byari ukugira ngo abahoze mu mwijima babone umucyo atari mu Rwanda gusa no mu Burasirazuba bwa Kongo, Uganda, Sudani, Tanzaniya, Kenya ahubwo ko no ku isi yose bamenye iyo nkuru nziza ko Yesu akiza. Ati "Ubu twamenye Kristo".

Intego y’Igiterane yaravugaga ngo: "Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye (Abaroma 12:1)". Abigishije ijambo ry’Imana bose bagarutse ku ntego y’iki giterane, bakaba baravuze ko guhindurwa nyakuri guturuka kuri Kristo Yesu biturutse kuva mu byaha.

Abitabiriye basabwe kugira umutima wo gushaka Yesu, kugira ubukristo bugira impinduka nziza yaba abantu ku giti cyabo, mu miryango n'igihigu. Bashishikarijwe gusoma ijambo ry’Imana no kurigenderano. Zaburi 119:105 "Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye".

Abarenga ibihumbi icumi bitabiriye iki giterane cyabeyeye ku gicumbi cy'ububyutse muri East Africa, basabwe kwirinda ibitera gutandukana kw’abashakanye, guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gushaka ibyaruteza imbere ndetse no kwirinda amakimbirane mu miryango.

Muri aka gace ka Gahini ahabereye iki giterane, hafite nko ku gicumbi cy'Ububyutse, akaba ari amateka amaze imyaka arenga 100. Ni ho ububyutse bwatangiriye mu 1936 ubwo abasegeraga kuri uyu musozi bamanukiwe n'Umwuka Wera, izo mbaraga zikwira Afrika y'Iburasirazuba.

Gahini kandi ibitse andi mateka mu iyobokamana arimo ‘Urukuta rw’Ibitangaza’, ’Inzu y’Ubumwe’, ‘Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu’. Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bwa EAR Gahini bwarafashe umwanzuro wo gutunyanga aha hantu kugira ngo habe agce k'ubukerarugendo.

Urukuta rw’Ibitangaza rwagaragaye mu 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n’uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by’amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n’ubu. Ibyo bitangaza ni byo byashibutseho iki giterane gikomeye kiba buri mwaka.

Mu gusoza iki giterane cy'iminsi itatu kitabiriwe bitangaje uhereye ku bakristo ukagera ku Bashumba ba Diyoseze zo mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Musenyeri Gahima Manasseh n'umufasha we bashimye Imana ko yabashoboje kikagenda neza. Abapasiteri n'aba Bishops, basabye Imana kubagenderera mu rwego rwo kubongerera imbaraga.


Bishop Dr Gahima Maasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani mu Rwanda yashimye Imana ko iki giterane cyagenze neza

I Gahini hafatwa nk'iwabo w'ububyutse mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba


Abapasiteri n'aba Bishops basabye Imana kubagenderera ikabongerera imbaraga


Hakozwe akarasisi mu gutangiza iki giterane

Hari abashumba batandukanye bo mu itorero Angilikani


Benshi bakiriye agakiza muri ki igiterane cyitabiriwe n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igiterane bashima Imana ku bw'ibitangaza yabakoreye


Hari amakorali atandukanye yafashije abantu guhimbaza Imana

Iki giterane cyitabiriwe n'abaturutse imihanda yose by'umwihariko abasengera muri za Paruwasi sose zigize Diyoseze ya Gahini

I Gahini hari ibibumbano bya bamwe mu bamisiyoneri ba mbere

Imwe mu nyubako zakorewemo ivugabutumwa rya mbere i Gahini iracyahari

Iki giterane cyaritabiriwe cyane ndetse gihembura abatari bacye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND