Kigali

Ambassadors of Christ yateguye igitaramo gikomeye "Umubyeyi Remera" cyo gukusanya inkunga y'urusengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2023 9:04
0


Ambassadors of Christ Choir iri mu makorali akomeye muri Afrika, yateguye igitaramo kidasanzwe kigamije gukusanya inkunga y'urusengero. Ni igitaramo "Umubyeyi Remera" kizaba mu minsi mike iri imbere.



"Impamvu igitaramo twacyise 'Umubyeyi Remera' ni uko itorero rya Remera riri mu matorero amaze igihe muri Kigali rikaba ryaragiye ribyara andi matorero arimo Nyabisindu, Kabeza, Bibare n'ayandi muri uyu mujyi wa Kigali." Songa Rene wa Ambassadors of Christ Choir aganira na inyaRwanda.

Avuga ko intego y'iki gitaramo kizaba tarik 17 Nzeri 2023 muri Camp Kigali ari "ugukusanya inkunga y'urusengero rwacu aho dusengera i Remera". Yasobanuye ko ari ukubaka bundi bushya urwari rusanzweho rwari rushaje "tugiye kubaka urundi rukomeye kandi rujyanye n'igihe".

Songa Rene, umwe mu batoza ba Ambassadors of Christ Choir arakomeza agira ati "Ni urusengero runini ruzaba rufite ibice byinshi birimo isomero, offices z'abakozi b'itorero, ibyumba by'inama, urusengero rw'abana, icumbi ry'ababwiriza butumwa n'ibindi". 

InyaRwanda yifuje kumenya agaciro k'uru rusengero rugiye kubakwa, dutangarizwa ko "ruzuzura rutwaye Miliyari imwe na miliyoni Magana abiri (1.2B)" Yunzemo ati "Gusa muri iki gitaramo cyacu turi gutegura, intego yacu ni ugukusanya byibura miliyoni 100 byaba byiza zikarenga".

Ambassadors of Christ choir bamenyesheje abizera n'abandi bose impamvu yo kubaka bundi insengero zitandukanye nka bimwe mu bikorwa bakunze kugaragaramo batangamo ubufasha mu biterane. Bavuze ko Abadivantisiti ni itorero rimaze igihe kinini mu Rwanda, imyaka irenga 100.

Ku bw'iyo mpamvu insengero nyinshi zubatswe kera, zimwe ni mu buryo budakomeye, izindi ni ntoya abizera bamaze kuba benshi, bityo usanga amatorero menshi atumira Ambassadors ngo ibafashe mu gukusanya inkunga zo kubaka insengero zikomeye kandi nini bihagije bitewe nuko amatorero yagutse.

Ambassadors of Christ iteguye iki giterane nyuma y'ivugabutumwa yakoreye mu bihugu bitandukanye muri Afrika. Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo bagiye i Kampala mu gikorwa nabwo cy'inyubako y'urusengero aho bari batumiwe n'itorero rya Kampala Central Church.

Bahakoreye ibitaramo 2, icya mbere cyabereye muri Imperial Royale Hotel, ikindi kibera kuri Lugogo Hockey Ground nanone ho muri Kampala. Mu ntangiro z'uyu mwaka nabwo baagize urugendo rw'ivugabutumwa muri Angola muri Luanda, bakaba barahamaze iminsi 3.

Mu kwezi gushize nibwo bakoze urundi rugendo rw'ivugabutumwa bakoreye muri Zambia aho bakoreye ibitaramo 4, icya mbere cyabereye mu Majyaruguru ya Zambia mu mu mujyi witwa Kitwe, muri kaminuza ya Copper Belt University. 

Icya kabiri bagikoreye mu mujyi witwa Ndola nawo uri mu Majyaruguru bagikorera muri Ndola stadium. Icya gatatu bagikoreye muri mu mujyi wa Lusaka muri Heroes Stadium. Icya nyuma baagikoreye mu Majyepfo mu gace kitwa Choma. Ibi bitaramo bya Zambia byari ibyo gufasha abatishoboye.

Ambassadors of Christ bati "Aho hose twagiye twahagiriye ibihe byiza kandi baduhaye intashyo kuri benedata b'abanyarwanda". Bakomeje bavuga ko ubutumire ari bwinshi mu bindi bihugu nka Kenya na Tanzania, ntabwo byari byajya mu buryo neza ariko ubutumire bwaraje "naho nibikunda ko tujya gukorerayo umurimo tuzabamenyesha".

Iki gitaramo "Umubyeyi Remera" cya Ambassadors of Christ cyo gukusanya inkunga y'urusengero rw'i Remera, kizaba tariki 17 Nzeri 2023 kuva saa munani. Kwinjra ni ubuntu. Ni igitaramo gitegerezanyijwe amatsiko na benshi na cyane ko bafite inyota nyinshi yo gutaramana n'aba baririmbyi.


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki Ambassadors of Christ igataramira abakunzi bayo


Ambassadors of Christ imaze iminsi mu ngendo z'ivugabutumwa hirya no hino muri Afrika


Bafite ubutumire bwinshi mu bihugu bitadukanye byo muri Afrika

Ambassadors of Christ bagutumiye mu gitaramo bafite muri Camp Kigali kuwa 17 Nzeri 2023

REBA INDIRIMBO "NIREHEMU BABA YANGU" IMWE MU ZIKUNZWE CYANE ZA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND